Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 39

Uko Imana yibutse umwana wayo

Uko Imana yibutse umwana wayo

YESU yararize igihe incuti ye yitwaga Lazaro yapfaga. Mbese, utekereza ko na Yehova yababaye cyane igihe Yesu yababazwaga kandi akicwa?— Bibiliya ivuga ko Imana ishobora ‘kubabazwa’ no ‘kurakazwa’ n’ibintu biba.—Zaburi 78:40, 41; Yohana 11:35.

Waba wiyumvisha agahinda Yehova yagize igihe yabonaga Umwana we akunda apfa?— Yesu yari azi neza ko Imana itari kuzigera imwibagirwa. Ni yo mpamvu igihe yendaga gupfa yagize ati “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye.”—Luka 23:46.

Yesu yari azi neza ko Imana yari kuzamuzura, ko itari kumureka ngo agume mu mva. Yesu amaze kuzuka, intumwa Petero yasubiyemo amagambo yo muri Bibiliya yahanuraga ibya Yesu, agira ati ‘[Yesu] ntiyarekewe ikuzimu kandi n’umubiri we nta bwo waboze’ (Ibyakozwe 2:31; Zaburi 16:10). Koko rero, nta bwo umubiri wa Yesu wigeze uborera mu mva ngo unuke.

Ndetse Yesu akiri hano ku isi, yabwiye abigishwa be ko atari kuzamara igihe kirekire mu mva. Yababwiye ko yari ‘kwicwa, akazurwa ku munsi wa gatatu’ (Luka 9:22). Ku bw’ibyo, nta bwo abigishwa bagombaga gutangazwa no kuba Yesu yarazutse. Ariko se, nta bwo batangaye koko?— Reka duse n’abareba uko byagenze.

Turi ku wa Gatanu, hafi saa cyenda zuzuye. Umwigisha Ukomeye amaze gupfira ku giti cy’umubabaro. Umugabo w’umukire witwa Yozefu, ni umwe mu bagize Urukiko Rukuru rw’Abayahudi, kandi ni n’umwe mu bantu bizera Yesu, ariko rwihishwa. Akimara kumenya ko Yesu amaze gupfa, agiye kwa Pilato, umutegetsi w’Umuroma. Amusabye uruhushya rwo gufata umurambo wa Yesu, akawukura ku giti, kugira ngo ajye kuwuhamba. Hanyuma, Yozefu afashe umurambo wa Yesu, awujyana mu busitani burimo imva, ni ukuvuga ahantu bahamba abantu bapfuye.

Nyuma yo gushyira umurambo mu mva, bafashe ikibuye kinini bagishyira ku muryango w’imva. Imva barayikinze. Ubu noneho tugeze ku munsi wa gatatu, ni ukuvuga ku Cyumweru. Nta bwo buracya neza, haracyari umwijima. Hari abagabo barinze imva. Abatambyi ni bo babohereje kuyirinda. Waba uzi impamvu?—

Abatambyi na bo bigeze kumva Yesu avuga ko yari kuzazuka. Kubera ko abatambyi batinya ko abigishwa ba Yesu baza kwiba umurambo we hanyuma bakavuga ko yazutse, bohereje abasirikare bo kurinda imva. Mu gihe bakiyirinze, ubutaka butangiye gutigita. Muri uwo mwijima haje urumuri rwinshi. Uwo ni umumarayika wa Yehova uje! Abasirikare bagize ubwoba bwinshi cyane, ku buryo bananiwe no kuva aho bari. Uwo mumarayika agiye kuri ya mva, yigijeyo rya buye. Nta kintu kikiri muri ya mva!

Kuki iyi mva irimo ubusa? Byagenze bite?

Koko rero, byagenze neza neza nk’uko intumwa Petero yaje kubivuga agira ati “Imana yazuye Yesu uwo” (Ibyakozwe 2:32). Imana yazuye Yesu, azuka afite umubiri nk’uwo yari afite mbere y’uko aza hano ku isi. Yazukanye umubiri wo mu buryo bw’umwuka, umeze nk’uw’abamarayika (1 Petero 3:18). Bityo rero, kugira ngo abantu bongere kureba Yesu, agomba kubanza kwiyambika umubiri nk’uw’abantu. Mbese, uko ni ko abigenje koko?— Reka duse n’abareba uko yabigenje.

Ubu noneho burakeye, dore izuba rirarashe. Ba basirikare bamaze kwigendera. Mariya Magadalena n’abandi bagore b’abigishwa ba Yesu bari mu nzira, bagiye kureba ya mva. Baragenda babazanya bati ‘ni nde uri budusunikire rya buye rinini’ (Mariko 16:3)? Ariko bakigera ku mva, basanze rya buye ryakuwe ku muryango. Basanze n’imva irimo ubusa! Umurambo wa Yesu nta wurimo! Ako kanya, Mariya Magadalena arirutse, agiye gushaka zimwe mu ntumwa za Yesu.

Abandi bagore bo basigaye aho ku mva. Baribaza bati ‘umurambo wa Yesu wagiye he?’ Muri ako kanya, bahise babona abagabo babiri bambaye imyenda irabagirana. Ni abamarayika! Babwiye abo bagore bati ‘kuki mushakira Yesu hano? Dore yazutse. Ngaho nimwihute, mujye kubibwira abigishwa be.’ Mbega ukuntu abo bagore bagomba kuba bagiye biruka cyane! Ariko mu gihe bakiri mu nzira, bahuye n’umugabo. Waba uzi uwo ari we?—

Ni Yesu wamaze kwiyambika umubiri nk’uw’umuntu! Na we abwiye abo bagore ati ‘mujye kubibwira abigishwa banjye.’ Abo bagore barishimye cyane. Bageze aho abigishwa bari, barababwira bati ‘Yesu ni muzima! Twamubonye!’ Mariya yamaze kubwira Petero na Yohana ko basanze imva irimo ubusa. Ubu noneho Petero na Yohana na bo bagiye kureba imva, nk’uko ubyibonera kuri iyo shusho. Bitegereje imyenda bari bazingiye kuri Yesu, ariko barumiwe. Barajya kwemera ko Yesu yazutse, ariko birasa n’aho ari inzozi.

Ni iki Petero na Yohana bashobora kuba batekerezaho?

Kuri icyo cyumweru, nyuma ya saa sita, Yesu abonekeye abigishwa babiri bari mu nzira bajya mu mudugudu wa Emawusi. Yesu afatanyije na bo urugendo, baragenda baganira. Ariko kubera ko umubiri afite ubu utandukanye n’uwo yari afite atari yapfa, abo bigishwa bamuyobewe. Bamumenye ari uko basangiye ibyokurya, akabasengera. Abo bigishwa barishimye cyane ku buryo bahise basubira i Yerusalemu, nubwo bwose ari kure cyane! Birashoboka ko nyuma y’aho ari bwo Yesu yabonekeye Petero, akamwereka ko ari muzima.

Kuri icyo Cyumweru, noneho ari ku mugoroba, abigishwa benshi bateraniye mu cyumba kimwe. Bakinze imiryango yose. Bagize batya, babona Yesu hagati muri bo! Ubu noneho, bose bemeye ko Umwigisha Ukomeye ari muzima. Ngaho nawe tekereza ukuntu ibyishimo bagize bingana!—Matayo 28:1-15; Luka 24:1-49; Yohana 19:38–20:21.

Yesu azamara iminsi 40 abonekera abigishwa be yambaye imibiri itandukanye, abereka ko ari muzima. Nyuma y’iyo minsi 40, Yesu yaje kuva ku isi, asubira mu ijuru kwa Se (Ibyakozwe 1:9-11). Bidatinze abigishwa batangiye kubwira abantu bose ko Imana yazuye Yesu mu bapfuye. Ndetse n’igihe abatambyi batangiraga kujya babakubita ndetse bakica bamwe muri bo, abigishwa bakomeje kubwiriza. Guhera ubwo, bari bazi ko n’iyo bapfa Imana izabibuka nk’uko yibutse Umwana wayo.

Iyo umunsi wo kwibuka izuka rya Yesu ugeze, ni ibiki abantu benshi batekerezaho? Ariko se, wowe utekereza ku ki?

Mbega ukuntu abo bigishwa ba mbere ba Yesu bari batandukanye n’abantu benshi bo muri iki gihe! Muri iki gihe, iyo umunsi wo kwibuka igihe Yesu yazukaga ugeze, usanga abenshi bitekerereza ku dukwavu n’amagi baba bateguriye Pasika. Icyakora nta cyo Bibiliya ivuga kuri izo nkwavu cyangwa amagi bategurira Pasika. Bibiliya ivuga ko tugomba gukorera Imana.

Dushobora kwigana abigishwa ba mbere ba Yesu tubwira abantu ko kuba Imana yarazuye Umwana wayo ari igitangaza gikomeye. Nta mpamvu n’imwe dufite yo gutinya, kabone n’iyo abantu bavuga ko bazatwica. N’iyo twapfa, Yehova azatwibuka maze atuzure, nk’uko yibutse Yesu.

Mbese, ntidushimishwa no kumenya ko Imana yibuka abayikorera kandi ikaba izabazura mu bapfuye?— Kumenya icyo kintu bigomba kudusunikira gushaka kumenya icyo twakora kugira ngo dushimishe Imana. Wari uzi ko burya dushobora kuyishimisha?— Reka tuzabivugeho mu gice gikurikira.

Kwizera ko Yesu yazutse bigomba gukomeza ibyiringiro byacu n’ukwizera kwacu. Ngaho soma mu Byakozwe 2:22-36; 4:18-20 no mu 1 Abakorinto 15:3-8, 20-23.