Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 33

Yesu ashobora kuturinda

Yesu ashobora kuturinda

Mbese, ubona ko Yesu ari Umwami ukomeye, cyangwa ubona ko ari akana katagira kirengera?

IGIHE Yesu yari amaze kuba mukuru, amaze no kumenya ko Yehova yamurinze akiri uruhinja, mbese, utekereza ko yaba yarasenze Yehova amushimira?— Utekereza se ko Yesu yaje kubwira iki Mariya na Yozefu igihe yamenyaga ko bamukijije bamuhungishiriza mu Misiri?—

Birumvikana ariko ko ubu Yesu atakiri uruhinja. Yewe, nta nubwo akiba hano ku isi. Ariko se, waba warabonye ko muri iki gihe hari abantu babona ko Yesu ari agahinja karyamye mu muvure?— Ibyo bikunze kugaragara nko mu gihe cya Noheli, aho usanga ahantu henshi hari ibishushanyo bya Yesu ari agahinja.

Ariko se, nubwo Yesu atakiri hano ku isi, wemera ko ariho koko?— Koko rero, Yesu yazutse mu bapfuye, kandi ubu ni Umwami ukomeye mu ijuru. Mbese, utekereza ko ashobora kurinda abagaragu be?— Igihe Yesu yari hano ku isi, yagaragaje ko ashobora kurinda abantu bamukunda. Reka duse n’abareba icyo yakoze igihe kimwe ari kumwe n’abigishwa be mu bwato.

Ubu amasaha arakuze, ni ku gicamunsi. Yesu yiriwe yigisha ku nkengero y’Inyanja ya Galilaya, ifite uburebure bwa kilometero zigera kuri 20, n’ubugari bwa kilometero zigera kuri 12. Ubu noneho Yesu abwiye abigishwa be ati “twambuke tujye hakurya y’inyanja.” Binjiye mu bwato, none batangiye kwambuka inyanja. Yesu arumva arushye cyane. Ku bw’ibyo, agiye inyuma mu bwato, afata umusego, awuryamaho. Ahise asinzira.

Ni iki Yesu abwira umuyaga n’umuraba?

Abigishwa bo bakomeje kuba maso. Barayobora ubwato. Bamaze akanya nta kibazo na kimwe bafite, ariko mu buryo butunguranye hahise haza umuyaga mwinshi cyane. Uwo muyaga urakomeza kwiyongera, n’umuraba urarushaho kugenda wiyongera. Ubu noneho, amazi atangiye kwinjira mu bwato.

Abigishwa batangiye gutinya ko bagiye kurohama. Icyakora, Yesu we nta bwoba afite. We akomeje kwisinzirira iyo inyuma mu bwato. Ariko amaherezo, abigishwa bamubyukije bataka, bati ‘Mwigisha, Mwigisha, dutabare tugiye kwicwa n’uyu muyaga!’ Ako kanya Yesu ahise akanguka. Abwiye umuyaga n’umuraba ati ‘muceceke, mutuze!’

Ako kanya wa muyaga uhise urekeraho guhuha, n’inyanja ihita ituza. Abigishwa baratangaye cyane. Yewe, ni ubwa mbere babonye ikintu nk’icyo. Batangiye kubwirana bati “mbega uyu ni muntu ki, utegeka umuyaga n’amazi bikamwumvira?”—Luka 8:22-25; Mariko 4:35-41.

Wowe se, waba uzi Yesu?— Waba uzi aho yavanaga ububasha bwe bukomeye?— Igihe cyose abigishwa bari bakiri kumwe na Yesu ntibagombaga gutinya, kubera ko Yesu atari umuntu usanzwe. Yari afite ubushobozi bwo gukora ibitangaza undi muntu uwo ari we wese atashoboraga gukora. Reka nanone duse n’abareba ikindi kintu yigeze gukora ikindi gihe hari umuyaga mwinshi mu nyanja.

Ubu hashize igihe runaka ibyo bibaye. Turi ku wundi munsi. Bumaze kwira, none Yesu abwiye abigishwa be ngo babe bagiye mu bwato, bambuke bajye hakurya y’inyanja. Yesu we azamutse ku musozi wenyine. Ruguru iyo ku musozi haratuje. Ni ahantu heza ashobora gusengera Se, Yehova Imana.

Abigishwa bagiye mu bwato, batangira kwambuka inyanja. Ariko bidatinze, haje umuyaga mwinshi. Ukomeje kugenda wiyongera. Ubu noneho bumaze no kwira cyane. Bazinze umwenda wagendeshaga ubwato, none batangiye kugashya. Icyakora, nta bwo ubwato bugenda kubera ko umuyaga uhuha ubusubiza inyuma. Ubwato butangiye guteraganwa n’umuraba bujya hirya no hino, kandi n’amazi atangiye kubwinjiramo. Abigishwa barakora uko bashoboye kose ngo babugeze ku nkombe, ariko byanze.

Yesu aracyari wenyine ku musozi. Yewe, ubu amazeyo igihe kirekire pe. Ubu noneho ariko, arabona ko abigishwa be bari mu kaga kubera ko umuhengeri ubamereye nabi. Bitumye noneho amanuka umusozi ngo ajye ku nkengero y’inyanja. Yesu arashaka gufasha abigishwa be. Ku bw’ibyo, agiye abasanga, ariko aragendera hejuru y’iyo nyanja yuzuyemo umuraba!

Uramutse ugerageje kugendera hejuru y’uruzi, byagenda bite?— Warengerwa n’amazi, ukarohama. Ariko kuri Yesu we, si uko bigenze. Afite ububasha budasanzwe. Agomba kugenda ahantu harehare kugira ngo agere ku bwato. Ku bw’ibyo, abigishwa be batangiye kumubona agendera hejuru y’amazi ari uko bugiye gucya. Icyakora, baragira ngo ni inzozi! Bagize ubwoba bwinshi, ku buryo batangiye gutabaza mu ijwi rirenga. Yesu arabavugishije ati “nimuhumure ni jyewe, mwitinya”!

Kuki Yesu yakoze ibitangaza?

Ako kanya Yesu agikoza ikirenge mu bwato, wa muyaga uhise ushira. Abigishwa bongeye kumirwa. Bahise bapfukamira Yesu bagira bati “ni ukuri uri Umwana w’Imana.”—Matayo 14:22-33; Yohana 6:16-21.

Mbese, ntibyari kugushimisha iyo uza kubaho muri icyo gihe cya kera, ukibonera Yesu akora ibyo bitangaza?— Waba uzi icyatumaga Yesu akora bene ibyo bitangaza?— Yabiterwaga n’uko yakundaga abigishwa be kandi akaba yarashakaga kubafasha. Icyakora, nanone yabikoraga agira ngo agaragaze ububasha bukomeye afite, ari na bwo azakoresha vuba aha ari Umwami w’Ubwami bw’Imana.

Yesu arinda ate abagaragu be muri iki gihe?

Muri iki gihe na bwo, Yesu akoresha ububasha bwe akarinda abigishwa be, kubera ko Satani akora uko ashoboye kose kugira ngo ababuze kugeza ku bandi ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana. Icyakora, Yesu ntajya akoresha ububasha bwe ngo arinde abigishwa be kurwara cyangwa ngo abakize iyo barwaye. Nk’uko ubizi kandi, n’intumwa za Yesu zose zageze aho zirapfa. Mukuru wa Yohana witwaga Yakobo, baramwishe, naho Yohana we baramufunga.—Ibyakozwe 12:2; Ibyahishuwe 1:9.

No muri iki gihe ni uko bimeze. Baba abantu bakorera Yehova n’abatamukorera, bose bararwara kandi bagapfa. Icyakora, vuba aha igihe Yesu azaba ayoboye Ubwami bw’Imana, ibintu bizahinduka. Icyo gihe nta muntu uzongera gutinya, kuko Yesu azakoresha ububasha bwe ku bw’inyungu z’abamwumvira bose.—Yesaya 9:5, 6.

Dore indi mirongo igaragaza ko Yesu afite ububasha bwinshi kuko ari we Imana yagize Umwami w’Ubwami bwayo: Daniyeli 7:13, 14; Matayo 28:18; n’Abefeso 1:20-22.