Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 4

Bateze Satani amatwi​—Ibyo byagize izihe ngaruka?

Bateze Satani amatwi​—Ibyo byagize izihe ngaruka?

Adamu na Eva basuzuguye Imana maze barapfa. Intangiriro 3:6, 23

Eva yateze inzoka amatwi arya ku mbuto za cya giti. Nyuma yaho yahaye Adamu kuri izo mbuto, na we arazirya.

Ibyo bakoze byari bibi. Bari bakoze icyaha. Imana yabakuye muri Paradizo bari batuyemo.

Bo n’abana babo bagize ubuzima buruhije. Batangiye gusaza no gupfa. Ntibagiye kuba mu buturo bw’imyuka; ahubwo ubuzima bwabo bwarangiriye aho.

Abapfuye nta buzima baba bafite. Baba bameze nk’umukungugu. Intangiriro 3:19

Twese turapfa, bitewe n’uko dukomoka kuri Adamu na Eva. Abapfuye ntibashobora kureba, kumva cyangwa gukora ikintu icyo ari cyo cyose.​—Umubwiriza 9:5, 10.

Yehova ntiyashakaga ko abantu bapfa. Vuba aha azazura abapfuye. Nibamutega amatwi bazabaho iteka ryose.