Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 11

Ese Yehova aratwumva?

Ese Yehova aratwumva?

Imana yumva amasengesho yacu. 1 Petero 3:12

Yehova ‘yumva amasengesho’ (Zaburi 65:2). Ashaka ko tumubwira ibituri ku mutima.

Jya usenga Yehova, aho gusenga undi muntu uwo ari we wese.

Hari ibintu byinshi dushobora gushyira mu isengesho. 1 Yohana 5:14

Jya usenga usaba ko ibyo Imana ishaka bikorwa mu ijuru no ku isi.

Jya usenga ubinyujije mu izina rya Yesu kugira ngo ugaragaze ko uha agaciro ibyo yagukoreye.

Jya usenga Yehova umusaba ko yagufasha gukora ibyiza. Nanone ushobora gusenga usaba ibyokurya, kubona akazi, icumbi, imyambaro no kugira ubuzima bwiza.