Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ijambo ry’ibanze

Ijambo ry’ibanze

Imana ni nk’umubyeyi wuje urukundo. 1 Petero 5:6, 7

Imana ni yo yaturemye kandi itwitaho. Nk’uko umubyeyi w’umunyabwenge kandi wuje urukundo yigisha abana be, ni na ko Imana yigisha abantu uko bagira imibereho myiza, aho baba bari hose.

Imana iduhishurira inyigisho z’ukuri kw’agaciro kenshi zituma tugira ibyishimo n’ibyiringiro.

Nutega Imana amatwi izakuyobora, ikurinde kandi igufashe guhangana n’ingorane.

Ikirenze kuri ibyo, uzabaho iteka ryose.

Imana iratubwira iti ‘munsange, muntege amatwi mukomeze kubaho.’ Yesaya 55:3