Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 10

Ni iyihe migisha ihishiwe abatega Imana amatwi?

Ni iyihe migisha ihishiwe abatega Imana amatwi?

Abenshi mu bapfuye bazazuka babe ku isi. Ibyakozwe 24:15

Ngaho tekereza imigisha ushobora kuzabona mu gihe kizaza uramutse uteze Yehova amatwi. Uzagira ubuzima butunganye. Nta muntu uzarwara cyangwa ngo agire ubumuga. Nta bantu babi bazaba bakiriho kandi uzaba ushobora kwiringira buri wese.

Ntihazabaho imibabaro, agahinda cyangwa amarira. Nta muntu uzasaza cyangwa ngo apfe.

Uzaba ukikijwe n’incuti n’abagize umuryango wawe. Ubuzima bwo muri Paradizo buzaba bushimishije.

Nta wuzagira ubwoba. Abantu bazaba bishimye rwose.

Ubwami bw’Imana buzakuraho imibabaro yose. Ibyahishuwe 21:3, 4