Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGCE CYA 9

Paradizo izabaho ryari?

Paradizo izabaho ryari?

Imivurungano iri mu isi igaragaza ko Ubwami bw’Imana bugiye kugira icyo bukora. Luka 21:10, 11; 2 Timoteyo 3:1-5

Bibiliya yavuze mbere y’igihe ibintu byinshi biba muri iki gihe. Yavuze ko abantu bari kuzaba bakunda amafaranga, batumvira ababyeyi, ari abagome kandi bakunda ibinezeza.

Hari kubaho imitingito ikomeye, intambara, inzara n’indwara z’ibyorezo. Ibyo byose biriho muri iki gihe.

Nanone Yesu yavuze ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwari kubwirizwa mu isi yose.—Matayo 24:14.

Ubwami buzakuraho ubugizi bwa nabi bwose. 2 Petero 3:13

Vuba aha Yehova azarimbura ababi bose.

Satani n’abadayimoni be bazahanwa.

Abatega Imana amatwi bazarokoka babe mu isi nshya ikiranuka, aho batazongera kugira ubwoba. Abantu bazaba bizerana kandi bakundana.