Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 3

Ubuzima bwari bumeze bute muri Paradizo?

Ubuzima bwari bumeze bute muri Paradizo?

Yehova yahaye Adamu na Eva ibintu byinshi byiza. Intangiriro 1:28

Yehova yaremye umugore wa mbere ari we Eva, maze amushyingira Adamu.—Intangiriro 2:21, 22.

Yehova yabaremye bafite ubwenge n’umubiri bitunganye, bizira inenge.

Paradizo babagamo yari mu busitani bwa Edeni. Hari ahantu heza cyane hari imigezi, inyamaswa n’ibiti byera imbuto.

Yehova yavuganaga na bo kandi akabigisha. Iyo bamutega amatwi, bari kubaho iteka ryose muri Paradizo ku isi.

Imana yababujije kurya imbuto z’igiti kimwe gusa. Intangiriro 2:16, 17

Yehova yeretse Adamu na Eva igiti kimwe cyera imbuto cyari muri ubwo busitani, ababwira ko nibarya ku mbuto zacyo bazapfa.

Umumarayika umwe yigometse ku Mana. Uwo mumarayika mubi ni Satani.

Satani ntiyashakaga ko Adamu na Eva bumvira Yehova. Yifashishije inzoka maze abwira Eva ko narya ku mbuto z’icyo giti atazapfa, ahubwo ko azamera nk’Imana. Icyakora yaramubeshyaga.​—Intangiriro 3:1-5.