IGICE CYA 1
Ni mu buhe buryo dutega Imana amatwi?
Imana ituvugisha ikoresheje Bibiliya. 2 Timoteyo 3:16
Imana y’ukuri yategetse abantu kwandika ibitekerezo byayo mu gitabo cyera. Icyo gitabo ni Bibiliya. Kirimo ibitekerezo by’ingenzi Imana ishaka ko umenya.
Imana izi icyatubera cyiza kuruta ibindi kandi ni yo soko y’ubwenge bwose. Nuyitega amatwi uzaba umunyabwenge rwose. —Imigani 1:5.
Imana ishaka ko abatuye isi bose basoma Bibiliya. Muri iki gihe, Bibiliya iboneka mu ndimi nyinshi.
Niba ushaka gutega Imana amatwi, ugomba gusoma Bibiliya kandi ukayisobanukirwa.
Matayo 28:19
Abantu batega Imana amatwi aho baba bari hose.Abahamya ba Yehova bashobora kugufasha gusobanukirwa Bibiliya.
Bigisha ku isi hose ukuri ku byerekeye Imana.
Izo nyigisho wazihabwa ku buntu. Nanone ushobora kwigira ibyerekeye Imana mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova bo mu karere k’iwanyu.