ISOMO RYA 7
Ubwami bw’Imana ni iki?
1. Ubwami bw’Imana ni iki?
Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwo mu ijuru. Buzasimbura ubundi butegetsi bwose, kandi butume ibyo Imana ishaka bikorwa mu ijuru no ku isi. Ubwo ni ubutumwa bwiza rwose! Vuba aha, Ubwami bw’Imana buzageza ku bantu ubutegetsi bwiza bifuza. Buzatuma abantu bose bo ku isi bunga ubumwe.—Soma muri Daniyeli 2:44; Matayo 6:9, 10; 24:14.
Ubwami bugomba kuba bufite umwami. Yehova yimitse Umwana we Yesu, ngo abe Umwami w’ubwo Bwami.—Soma mu Byahishuwe 11:15.
Reba videwo ivuga ngo: “Ubwami bw’Imana ni iki?”
2. Kuki Yesu ari we ukwiriye kuba Umwami?
Umwana w’Imana ni we Mwami ukwiriye kubera ko ari umugwaneza, kandi akaba aharanira icyiza (Matayo 11:28-30). Nanone afite ubushobozi bwo gufasha abantu kuko azategeka isi ari mu ijuru. Akimara kuzuka yagiye mu ijuru, yicara iburyo bwa Yehova ategereje guhabwa Ubwami (Abaheburayo 10:12, 13). Amaherezo Imana yamuhaye ubutware atangira gutegekera mu ijuru.—Soma muri Daniyeli 7:13, 14.
3. Ni ba nde bazategekana na Yesu?
Itsinda ry’abantu bitwa “abera” rizategekana na Yesu mu ijuru (Daniyeli 7:27). Aba mbere batoranyijwe kugira ngo bazabe abera, ni intumwa za Yesu z’indahemuka. Kuva icyo gihe kugeza ubu, Yehova yakomeje gutoranya abagabo n’abagore b’indahemuka kugira ngo babe abera. Kimwe na Yesu, iyo bazutse bahabwa umubiri w’umwuka.—Soma muri Yohana 14:1-3; 1 Abakorinto 15:42-44.
Luka 12:32). Amaherezo bazagera ku 144.000 kandi bazafatanya na Yesu gutegeka isi.—Soma mu Byahishuwe 14:1.
Abantu bazajya mu ijuru ni bangahe? Yesu yabise “umukumbi muto” (4. Ni iki cyabaye Yesu agitangira gutegeka?
Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka mu mwaka wa 1914. * Ikintu cya mbere Yesu yakoze akimara kuba Umwami, ni ukwirukana Satani n’abadayimoni akabajugunya ku isi. Satani yagize umujinya mwinshi maze atuma isi itangira kugwirirwa n’amakuba (Ibyahishuwe 12:7-10, 12). Kuva icyo gihe, ibibazo abantu bahura na byo byarushijeho kwiyongera. Intambara, inzara, ibyorezo by’indwara n’imitingito, ni bimwe mu bigize ‘ikimenyetso’ kigaragaza ko Ubwami bw’Imana buri hafi gutegeka isi.—Soma muri Luka 21:7, 10, 11, 31.
5. Ni iki Ubwami bw’Imana burimo bukora?
Muri iki gihe, Ubwami bw’Imana burimo burakorakoranya abantu bo mu mahanga yose babarirwa muri za miriyoni, kugira ngo babane mu mahoro bunze ubumwe. Ibyo bigerwaho binyuze ku murimo wo kubwiriza ukorwa ku isi hose. Abantu bicisha bugufi babarirwa muri za miriyoni bahinduka abayoboke ba Yesu. Abo bantu bazarindwa igihe Ubwami bw’Imana buzaba burimbura iyi si mbi. Ubwo rero, abantu bose bifuza kuzabona imigisha izazanwa n’Ubwami bw’Imana, bagombye kwiga uko baba abayoboke ba Yesu.—Soma mu Byahishuwe 7:9, 14, 16, 17.
Mu gihe cy’imyaka 1.000, Ubwami bw’Imana buzasohoza umugambi yari ifitiye abantu, maze isi yose ihinduke paradizo. Amaherezo, Yesu azasubiza Se Ubwami (1 Abakorinto 15:24-26). Ese haba hari umuntu wifuza kumenyesha iby’ubwo Bwami bw’Imana?—Soma muri Zaburi 37:10, 11, 29.