Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 9

Wakora iki kugira ngo umuryango wawe ugire ibyishimo?

Wakora iki kugira ngo umuryango wawe ugire ibyishimo?

1. Kuki gushyingiranwa ari iby’ingenzi kugira ngo umuryango ugire ibyishimo?

Ubutumwa bwiza bwatanzwe na Yehova, Imana igira ibyishimo, kandi ashaka ko imiryango na yo igira ibyishimo (1 Timoteyo 1:11). Ni we watangije ishyingiranwa. Gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko ni iby’ingenzi kugira ngo umuryango ugire ibyishimo, kuko bituma umwana akurira mu muryango mwiza. Abakristo bagomba kubahiriza ibyo amategeko yo mu gace k’iwabo abasaba ku birebana n’ishyingiranwa​—Soma muri Luka 2:1, 4, 5.

Ese Imana ibona ite ibyo gushyingiranwa? Imana ishaka ko umugabo n’umugore babana iteka kandi bunze ubumwe. Yehova ashaka ko abagabo n’abagore birinda guhemukirana (Abaheburayo 13:4). Yanga ko abashakanye batana (Malaki 2:16). Ariko yemera ko Abakristo batana bakaba bakongera gushaka, ari uko gusa uwo bari barashakanye akoze icyaha cy’ubusambanyi.​—Soma muri Matayo 19:3-6, 9.

2. Umugabo n’umugore bagombye kubana bate?

Yehova yaremye umugabo n’umugore kugira ngo bajye buzuzanya (Intangiriro 2:18). Kubera ko umugabo ari we mutware w’umuryango, agomba kuwushakira ibiwutunga kandi akawigisha ibyerekeye Imana. Agomba kugaragariza umugore we urukundo rurangwa no kwigomwa. Abagabo n’abagore bagomba gukundana kandi bakubahana. Ariko kubera ko abagabo n’abagore bose badatunganye, kwitoza kubabarirana ni ryo banga rizabafasha kugira ibyishimo mu muryango.​—Soma mu Befeso 4:31, 32; 5:22-25, 33; 1 Petero 3:7.

3. Ese niba utabanye neza n’uwo mwashakanye, mukwiriye gutandukana?

Niba wowe n’uwo mwashakanye mufitanye ibibazo, mugerageze kubikemura mu rukundo (1 Abakorinto 13:4, 5). Ijambo ry’Imana ntiryigisha ko gutandukana n’uwo mwashakanye ari bwo buryo bwo gukemura ibibazo mufitanye.​—Soma mu 1 Abakorinto 7:10-13.

4. Bana bato, Imana ishaka ko mwe mukora iki?

Yehova ashaka ko mugira ibyishimo. Abaha inama nziza kuruta izindi zabafasha kwishimira ubuto bwanyu. Ashaka ko mwumvira inama z’ababyeyi banyu kuko bafite ubwenge kandi bakaba ari inararibonye (Abakolosayi 3:20). Nanone ashaka ko mugira ibyishimo muheshwa no gukorera Umuremyi wanyu hamwe n’Umwana we.​—Soma mu Mubwiriza 11:9–12:1; Matayo 19:13-15; 21:15, 16.

5. Babyeyi, abana banyu bakeneye iki ngo bazagire ubuzima bwiza?

Mugomba kwiyuha akuya kugira ngo abana banyu babone ibyokurya, aho baba n’imyambaro (1 Timoteyo 5:8). Ariko kugira ngo abana banyu bagire ibyishimo, murasabwa no kubigisha gukunda Imana no kuyimenya (Abefeso 6:4). Babyeyi, iyo mugaragaje ko mukunda Imana, bibera urugero rwiza abana banyu. Iyo uburere mubaha bushingiye ku Ijambo ry’Imana, bishobora gutuma bagira ibitekerezo byiza.​—Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 6:4-7; Imigani 22:6.

Iyo mushimiye abana banyu kandi mukabashyigikira, bibagirira akamaro. Ariko nanone baba bakeneye gukosorwa no guhanwa. Uburere nk’ubwo bubafasha kwirinda imyitwarire ishobora kubavutsa ibyishimo (Imigani 22:15). Ariko kandi, igihano mubaha ntikigomba kurangwa n’ubugome cyangwa ngo kibababaze cyane.​—Soma mu Bakolosayi 3:21.

Abahamya ba Yehova bandika ibitabo byinshi bigenewe mu buryo bwihariye gufasha ababyeyi n’abana. Ibyo bitabo biba bishingiye kuri Bibiliya.​—Soma muri Zaburi 19:7, 11.