Ubwami bw’Imana burategeka
Abantu babarirwa muri za miriyoni bagize imibereho irangwamo amahoro n’ibyishimo, kubera ko bayoborwa n’ubutegetsi butunganye bw’Imana. Ese wakwishimira kuba umuyoboke wabwo?
Ibaruwa y’Inteko Nyobozi
Ni mu buhe buryo itangazo rishishikaje C. T. Russell yatanze ku itariki ya 2 Ukwakira 1914 ryabaye impamo?
IGICE CYA 1
“Ubwami bwawe nibuze”
Yesu yigishije ibirebana n’Ubwami bw’Imana kurusha indi ngingo iyo ari yo yose. Buzaza ryari kandi se buzaza bute?
IGICE CYA 2
Ubwami bushyirwaho mu ijuru
Ni nde wafashije abagize ubwoko bw’Imana bo ku isi kwitegura Ubwami? Ni ibiki bigaragaza ko Ubwami bw’Imana ari ubutegetsi nyakuri?
IGICE CYA 3
Yehova ahishura umugambi we
Ese mu mugambi wa mbere w’Imana Ubwami bwari burimo? Ni mu buhe buryo Yesu yatanze umucyo ku Bwami?
IGICE CYA 4
Yehova ashyira hejuru izina rye
Ni iki Ubwami bw’Imana bwasohoje ku birebana izina ry’Imana? Wakora iki ngo weze izina rya Yehova?
IGICE CYA 5
Umwami atanga umucyo ku byerekeye Ubwami
Sobanukirwa neza ibirebana n’Ubwami bw’Imana, abategetsi babwo, abayoboke babwo n’icyo usabwa kugira ngo ububere indahemuka.
IGICE CYA 6
Ababwiriza bitanga babikunze
Kuki Yesu yari yiringiye ko mu minsi y’imperuka yari kugira umutwe w’ingabo ugizwe n’ababwiriza bitanga babikunze? Wagaragaza ute ko ushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana?
IGICE CYA 7
Uburyo bwo kubwiriza bakoresheje uburyo bwose bushoboka kugira ngo bagere ku bantu
Menya ibirebana n’uburyo abagize ubwoko bw’Imana bagiye bakoresha kugira ngo bageze ubutumwa bwiza ku bantu benshi uko bishoboka kose mbere y’uko imperuka iza.
IGICE CYA 8
Ibikoresho bikoreshwa mu murimo wo kubwiriza—Gutegura ibitabo bikoreshwa ku isi hose
Ni ubuhe buryo umurimo wacu w’ubuhinduzi ugaragaza ko dushyigikiwe na Yesu Kristo? Ni mu buhe buryo ibitabo bwacu bikwemeza ko Ubwami bw’Imana ari nyakuri?
CHAPTER 9
Ibyo umurimo wo kubwiriza wagezeho—“Imirima ireze kugira ngo isarurwe”
Yesu yigishije abigishwa be amasomo abiri y’ingenzi ku birebana n’isarura rikomeye ryo mu buryo bw’umwuka. Ni mu buhe buryo ayo masomo adufasha muri iki gihe?
UMUTWE WA 3
Amahame y’Ubwami—Bashaka gukiranuka kw’Imana
IGICE CYA 11
Batunganyijwe mu by’umuco kugira ngo barabagiranishe kwera kw’Imana
Ibyumba by’abarinzi n’amarembo bivugwa mu iyerekwa ry’urusengero Ezekiyeli yabonye ryakomeje kugira ibisobanuro byihariye ku bagize ubwoko bw’Imama guhera mu wa 1914.
IGICE CYA 12
Bashyizwe kuri gahunda kugira ngo bakorere “Imana y’amahoro”
Bibiliya ishyira itandukaniro hagati yʼakaduruvayo nʼamahoro ntirishyira hagati yʼakaduruvayo no kugira gahunda. Ni ukubera iki, kandi icyo gisubizo gifitanye irihe sano nʼimibereho yʼAbakristo muri iki gihe?
IGICE CYA 13
Ababwiriza b’Ubwami bageza ikibazo cyabo mu nkiko
Bamwe mu bacamanza bo mu nkiko z’ibanze zo muri iki gihe bashyigikiye igitekerezo cy’umwigishamategeko wa kera witwaga Gamaliyeli.
IGICE CYA 14
Bashyigikira mu budahemuka ubutegetsi bw’Imana bwonyine
“Uruzi” rugereranya ibitotezo byibasiye Abahamya ba Yehova bitewe n’uko batagira aho babogamira muri politiki, rwamizwe mu buryo butari bwitezwe.
IGICE CYA 15
Barwanirira umudendezo wo kuyoboka Imana
Abagize ubwoko bw’Imana barwaniriye uburenganzira bwo kumvira itegeko ry’Ubwami bw’Imana.
UMUTWE WA 5
Amashuri y’Ubwami—Gutoza abagaragu b’Umwami
IGICE CYA 16
Duteranira hamwe kugira ngo dusenge Imana
Twakora iki ngo twungukirwe mu buryo bwuzuye no guteranira hamwe ngo dusenge Yehova?
IGICE CYA 17
Abakozi b’Ubwami bahabwa imyitozo
Ni mu buhe buryo amashuri ya gitewokarasi ategurira abakozi b’Ubwami gusohoza inshingano zabo?
IGICE CYA 18
Amafaranga akoreshwa mu bikorwa by’Ubwami ava he?
Amafaranga bakoresha aturuka he? Akoreshwa ate?
IGICE CYA 19
Umurimo wo kubaka wubahisha Yehova
Ahantu ho gusengera Imana hayihesha icyubahiro ariko hari ikindi kintu ibona ko ari cyo cy’agaciro kurushaho.
IGICE CYA 20
Umurimo wo gufasha abandi
Tuzi dute ko umurimo wo gufasha abandi ari kimwe mu bigize umurimo wacu wera dukorera Yehova?
IGICE CYA 21
Uko Ubwami bw’Imana buzarimbura abanzi babwo
Ubu ushobora kwitegura intambara ya Harimagedoni.
IGICE CYA 22
Ubwami bukora ibyo Imana ishaka ku isi
Wakwemezwa n’iki ko amasezerano ya Yehova azasohozwa?