UMUTWE WA 7
Ubwami busezeranya kuzahindura ibintu byose bishya
USOROMYE urubuto rwa pome runini kandi ruhiye neza. Wumvise ukuntu ruhumura neza, hanyuma urushyira hamwe n’izindi mu gitebo. Umaze amasaha menshi ukora, ariko urumva ugifite imbaraga kandi witeguye gukomeza gukora. Mama wawe na we arimo arasarura ikindi giti yishimye aganira n’abandi bagize umuryango n’incuti zaje kubafasha gusarura. Aracyafite itoto ryo mu buto bwe, arasa nk’uko wamubonaga kera ukiri umwana, ubu hakaba hashize imyaka myinshi. Gutekereza ko wigeze kumubona asaza muri ya si ya kera imaze imyaka myinshi ivuyeho birakugora. Wabonye ukuntu yari yaranegekajwe n’indwara, kandi wari umufashe ukuboko igihe yashiragamo umwuka, ndetse waririye ku mva ye. Ariko ubu muri kumwe, hamwe n’abandi benshi, bongeye kuba bazima kandi bafite amagara mazima!
Tuzi ko ibihe nk’ibyo bizabaho. Turabizi, kubera ko buri gihe amasezerano y’Imana asohora. Muri uyu mutwe, turi busuzume ukuntu amwe mu masezerano y’Ubwami azasohora mu gihe kitarambiranye kizatugeza ku ntambara ya Harimagedoni. Nanone tuzasuzuma amasezerano y’Ubwami ashishikaje azasohora nyuma yaho. Mbega ukuntu tuzishima cyane igihe tuzabona Ubwami bw’Imana butegeka isi yose, bugahindura ibintu byose bishya!
IBIRIMO
IGICE CYA 21
Uko Ubwami bw’Imana buzarimbura abanzi babwo
Ubu ushobora kwitegura intambara ya Harimagedoni.
IGICE CYA 22
Ubwami bukora ibyo Imana ishaka ku isi
Wakwemezwa n’iki ko amasezerano ya Yehova azasohozwa?