Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 21

Uko Ubwami bw’Imana buzarimbura abanzi babwo

Uko Ubwami bw’Imana buzarimbura abanzi babwo

IBYO IGICE CYIBANDAHO

Ibintu bizabanziriza intambara ya Harimagedoni

1, 2. (a) Ni iyihe gihamya igaragaza ko Umwami wacu yatangiye gutegeka mu mwaka wa 1914? (b) Ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice?

 UKWIZERA kwacu kwakomejwe no gusuzuma ibyo Ubwami bw’Imana bwagezeho hagati y’abanzi babwo (Zab 110:2). Umwami wacu yahagurukije umutwe w’ingabo z’ababwiriza bakorana ubwitange. Yatunganyije abayoboke be mu buryo bw’umwuka no mu by’umuco kandi arabeza. Kandi nubwo abanzi b’Ubwami bashyizeho imihati myinshi kugira ngo baducemo ibice, muri iki gihe twunze ubumwe ku isi hose. Ibyo hamwe n’ibindi byinshi twasuzumye Ubwami bwagezeho, bitanga gihamya idakuka y’uko guhera mu mwaka wa 1914, Umwami wacu ategekera hagati y’abanzi b’Ubwami.

2 Mu gihe kitarambiranye, Ubwami bugiye gukora ibindi bintu bitangaje kurushaho. ‘Buzaza’ ‘bumenagure’ abanzi babwo bose ‘bubamareho’ (Mat 6:10; Dan 2:44). Ariko mbere y’uko icyo gihe kigera, hari ibindi bintu bikomeye bigomba kubanza kubaho. Ibyo bintu ni ibihe? Hari ubuhanuzi bwinshi bwo muri Bibiliya busubiza icyo kibazo. Nimucyo dusuzume bumwe muri ubwo buhanuzi turebe ibyo bintu tugitegereje.

Ikintu kizabanziriza “irimbuka ritunguranye”

3. Ni ikihe kintu cya mbere dutegereje?

3 Gutangaza amahoro. Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abatesalonike, yasobanuye ikintu cya mbere dutegereje. (Soma mu 1 Abatesalonike 5:2, 3.) Muri urwo rwandiko, Pawulo yavuze iby’“umunsi wa Yehova,” uzatangirana n’igitero kizagabwa kuri “Babuloni Ikomeye” (Ibyah 17:5). Icyakora, mbere y’uko uwo munsi wa Yehova utangira, amahanga azaba avuga ati “hari amahoro n’umutekano!” Ayo magambo ashobora kuba yerekeza ku itangazo rimwe cyangwa ku ruhererekane rw’amatangazo akomeye. Ese abayobozi b’amadini bazabigiramo uruhare? Kubera ko bagize igice cy’iyi si, birashoboka ko bazafatanya n’amahanga mu gutangaza ngo “hari amahoro” (Yer 6:14; 23:16, 17; Ibyah 17:1, 2). Iryo tangazo ry’amahoro n’umutekano rizagaragaza ko umunsi wa Yehova ugiye gutangira. Abanzi b’Ubwami bw’Imana “nta ho bazahungira rwose.”

4. Gusobanukirwa icyo ubuhanuzi bwa Pawulo bwerekeranye no gutangaza amahoro n’umutekano busobanura, bitumarira iki?

4 Gusobanukirwa icyo ubwo buhanuzi busobanura bitumarira iki? Pawulo yaravuze ati “ntimuri mu mwijima ku buryo uwo munsi wabatungura nk’uko umucyo w’umunsi utungura abajura” (1 Tes 5:3, 4). Twe ntitumeze nk’abandi bantu muri rusange, kuko dusobanukiwe aho ibiba muri iki gihe byerekeza. Ariko se mu by’ukuri, ubwo buhanuzi bwo gutangaza amahoro n’umutekano buzasohora bute? Tugomba gutegereza tukareba uko bizagenda. Ku bw’ibyo rero, “nimucyo dukomeze kuba maso kandi tugire ubwenge.”​—1 Tes 5:6; Zef 3:8.

Umubabaro Ukomeye utangira

5. Ni iki kizaba intangiriro y’ “umubabaro ukomeye”?

5 Amadini agabwaho igitero. Zirikana ko Pawulo yanditse ati “igihe bazaba bavuga bati ‘hari amahoro n’umutekano!,’ ni bwo irimbuka ritunguranye rizabagwa gitumo.” Nk’uko umurabyo ukurikirwa n’inkuba, ni na ko igihe cyo kuvuga ngo “hari amahoro n’umutekano” kizahita gikurikirwa n’“irimbuka ritunguranye.” Ni iki kizarimbuka? “Babuloni Ikomeye,” igizwe n’amadini yose y’ikinyoma, nanone yitwa ‘indaya’ ni yo izabanza kurimbuka (Ibyah 17:5, 6, 15). Iryo rimbuka ry’amadini yiyita aya gikristo n’andi madini yose y’ikinyoma, ni ryo rizaba intangiriro y’“umubabaro ukomeye” (Mat 24:21; 2 Tes 2:8). Ibyo bizatungura benshi. Kubera iki? Ni ukubera ko kugeza icyo gihe, iyo ndaya izaba icyibwira iti ‘ndi umwamikazi uganje sinzigera mboroga.’ Ariko ntizatinda kubona ko yibeshya. Izahita ikurwaho mu kanya gato, mbese nk’aho bibaye “mu munsi umwe.”​—Ibyah 18:7, 8.

6. Ni nde cyangwa ni iki kizagaba igitero kuri “Babuloni Ikomeye”?

6 Ni nde cyangwa ni iki kizagaba igitero kuri “Babuloni Ikomeye”? Ni ‘inyamaswa y’inkazi’ ifite “amahembe icumi.” Igitabo cy’Ibyahishuwe kigaragaza ko iyo nyamaswa igereranya Umuryango w’Abibumbye. Amahembe icumi agereranya ubutegetsi bwose bwo mu rwego rwa politiki bushyigikiye ‘inyamaswa y’inkazi itukura’ (Ibyah 17:3, 5, 11, 12). Icyo gitero kizayirimbura mu rugero rungana iki? Ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye bizacuza iyo ndaya, biyirye kandi ‘bizayitwika ikongoke.’​—Soma mu Byahishuwe 17:16. a

7. Amagambo ya Yesu ari muri Matayo 24:21, 22 yasohoye ate mu kinyejana cya mbere, kandi se azasohora ate mu gihe kiri imbere?

7 Iminsi izagabanywa. Umwami wacu yahishuye uko bizagenda muri icyo gihe cy’umubabaro ukomeye. Yesu yaravuze ati “ku bw’abatoranyijwe, iyo minsi izagabanywa.” (Soma muri Matayo 24:21, 22.) Ayo magambo ya Yesu yagize isohozwa riciriritse mu mwaka wa 66, igihe Yehova ‘yagabanyaga’ iminsi igitero cy’ingabo z’Abaroma cyamaze i Yerusalemu (Mar 13:20). Ibyo byatumye Abakristo bo muri Yerusalemu n’i Yudaya barokoka. None se bizagenda bite ku isi hose mu gihe cy’umubabaro ukomeye wegereje? Yehova azakoresha Umwami wacu ‘agabanye’ iminsi y’igitero Umuryango w’Abibumbye uzagaba ku madini kugira ngo idini ry’ukuri ritarimburanwa n’idini ry’ikinyoma. Bityo rero, mu gihe amadini yose y’ikinyoma azaba arimburwa, idini rimwe gusa ry’ukuri ni ryo rizarokoka (Zab 96:5). Nimucyo noneho dusuzume ibintu bizaba icyo gice cya mbere cy’umubabaro ukomeye kirangiye.

Ibintu bizabanziriza Harimagedoni

8, 9. Ni ibihe bimenyetso Yesu ashobora kuba yarashakaga kuvuga, kandi abantu bazifata bate nibabona ibyo bimenyetso?

8 Ubuhanuzi bwa Yesu bwerekeranye n’iminsi y’imperuka bugaragaza ko hari ibintu bikomeye bizabaho mbere ya Harimagedoni. Ibintu bibiri bya mbere tugiye gusuzuma, byombi bivugwa mu Mavanjiri ya Matayo, Mariko na Luka.​—Soma muri Matayo 24:29-31; Mar 13:23-27; Luka 21:25-28.

9 Ibimenyetso bizaboneka mu ijuru. Yesu yarahanuye ati “izuba rizahita ryijima, n’ukwezi ntikuzamurika, n’inyenyeri zizahanuka zivuye mu ijuru.” Koko rero, abantu ntibazongera gushakira ubuyobozi ku bayobozi b’amadini. Ese nanone Yesu yaba yarashakaga kuvuga ibimenyetso ndengakamere bizaboneka mu ijuru? Birashoboka (Yes 13:9-11; Yow 2:1, 30, 31). Abantu bazifata bate nibabona ibyo bimenyetso? ‘Bazagira umubabaro mwinshi’ bitewe n’uko bazaba ‘batazi icyo bakora’ (Luka 21:25; Zef 1:17). Koko rero, abanzi b’Ubwami bw’Imana, uhereye ku ‘bami kugeza ku mbata,’ “bazagwa igihumura bitewe n’ubwoba no gutekereza ibintu bigiye kuba,” maze biruke bajye kwihisha. Icyakora ntibazabona aho bihisha umujinya w’Umwami wacu.​—Luka 21:26; 23:30; Ibyah 6:15-17.

10. Ni uruhe rubanza Yesu azatangaza, kandi se ruzatuma abashyigikiye Ubwami bw’Imana n’ababurwanya bifata bate?

10 Gutangaza urubanza. Abanzi b’Ubwami bw’Imana bazahatirwa kubona ikindi kintu kizabongerera umubabaro. Yesu yaravuze ati “bazabona Umwana w’umuntu aje mu bicu afite ububasha bwinshi n’icyubahiro” (Mar 13:26). Uko kugaragaza imbaraga mu buryo ndengakamere bizagaragaza ko Yesu yaje gutangaza urubanza. Muri ubwo buhanuzi bw’iminsi y’imperuka, Yesu yatanze ibindi bisobanuro byerekeranye n’urubanza ruzatangazwa icyo gihe. Ibyo bisobanuro tubisanga mu mugani w’intama n’ihene. (Soma muri Matayo 25:31-33, 46.) Abashyigikiye Ubwami bw’Imana mu budahemuka bazacirwa urubanza bashyirwe mu ruhande rw’“intama” kandi ‘bazubura imitwe yabo,’ kuko bazaba basobanukiwe ko ‘gucungurwa kwabo kuzaba kwegereje’ (Luka 21:28). Icyakora abarwanya Ubwami bo, bazacirwa urubanza bashyirwe mu ruhande rw’“ihene” kandi “bazikubita mu gituza bafite agahinda,” kuko bazaba basobanukiwe ko bagiye ‘kurimburwa iteka ryose.’​—Mat 24:30; Ibyah 1:7.

11. Ni iki twagombye kuzirikana mu gihe dusuzuma ibintu bizaba mu gihe kiri imbere?

11 Yesu namara gutangaza urubanza yaciriye “amahanga yose,” hazaba hakiri ibindi bintu bikomeye bigomba kubaho mbere y’uko intambara ya Harimagedoni itangira (Mat 25:32). Tugiye gusuzuma bibiri muri ibyo bintu. Turasuzuma igitero cya Gogi no guteranyiriza hamwe abasutsweho umwuka. Mu gihe dusuzuma ibyo bintu, tugomba kuzirikana ko Ijambo ry’Imana ritagaragaza neza igihe bizabera. Birashoboka ko mu rugero runaka kimwe kizatangira ikindi kitararangira.

12. Ni ikihe gitero simusiga Satani azagaba ku Bwami?

12 Igitero simusiga. Gogi wo mu gihugu cya Magogi azagaba igitero ku basutsweho umwuka bazaba basigaye hamwe na bagenzi babo bagize izindi ntama. (Soma muri Ezekiyeli 38:2, 11.) Uhereye igihe Satani yirukaniwe mu ijuru, yakomeje kurwanya abasigaye basutsweho umwuka, ariko icyo gitero azagaba ku Bwami bwashyizweho kizaba ari cyo cya nyuma (Ibyah 12:7-9, 17). Cyane cyane guhera igihe abasutsweho umwuka batangiriye gukoranyirizwa mu itorero rya gikristo ryongeye gushyirwaho, Satani yagerageje gusenya uburumbuke bwabo bwo mu buryo bw’umwuka, ariko ntiyabishoboye (Mat 13:30). Icyakora igihe amadini yose y’ikinyoma azaba amaze kurimburwa, n’abagize ubwoko bw’Imana bameze nk’abatuye “ahatagoswe n’inkuta, batagira ibihindizo n’inzugi,” Satani azabona ko ari uburyo bwiza abonye. Azatuma amashumi ye agaba igitero simusiga ku bashyigikiye Ubwami.

13. Yehova azarengera ate ubwoko bwe?

13 Ezekiyeli asobanura uko bizagenda. Ubuhanuzi bwe bwavuze ibya Gogi bugira buti ‘uzaza uturutse iwawe, mu turere twa kure two mu majyaruguru, uzane n’abantu bo mu mahanga menshi, bose bagendera ku mafarashi, uzane n’iteraniro rinini; ni koko uzazana n’umutwe w’ingabo nyinshi. Uzazamuka utere ubwoko bwanjye umeze nk’ibicu bitwikira igihugu’ (Ezek 38:15, 16). Yehova azakora iki imbere y’icyo gitero gisa n’ikitakomwa imbere? Yehova aravuga ati “uburakari bwanjye buzatunguka mu mazuru yanjye. Nzamuhamagariza inkota.” (Ezek 38:18, 21; soma muri Zekariya 2:8.) Yehova azahaguruka arengere abagaragu be bari ku isi. Ibyo ni byo byitwa intambara ya Harimagedoni.

14, 15. Ni ikihe kintu kindi kizaba nyuma y’uko Satani agabye igitero simusiga?

14 Mbere y’uko dukomeza tureba ukuntu Yehova azarengera abagize ubwoko bwe mu ntambara ya Harimagedoni, nimucyo tubanze dusuzume ikindi kintu cy’ingenzi kizabaho. Icyo kintu kizabaho hagati y’intangiriro y’igitero simusiga cya Satani n’intangiriro yo gutabara kwa Yehova kuri Harimagedoni. Nk’uko twabibonye muri paragarafu ya 11, icyo kintu cya kabiri ni uguteranyiriza hamwe abasutsweho umwuka bazaba basigaye.

15 Guteranyiriza hamwe abasutsweho umwuka. Matayo na Mariko banditse ibyo Yesu yavuze ku birebana no guteranyiriza hamwe “abo yatoranyije,” ni ukuvuga Abakristo basutsweho umwuka, bagaragaza ko ari kimwe mu bintu bigomba kuzabaho mbere y’uko Harimagedoni itangira. (Reba paragarafu ya 7.) Yesu yavuze ibyo azakora ari Umwami, maze arahanura ati “azohereza abamarayika be n’ijwi ry’impanda rikomeye, bateranyirize hamwe abo yatoranyije babakuye mu birere bine, kuva ku mpera y’ijuru kugeza ku yindi” (Mar 13:27; Mat 24:31). Aha Yesu yashakaga kuvuga ikihe gikorwa cyo guteranyiriza hamwe? Ntiyavugaga ibyo gushyirwaho ikimenyetso bwa nyuma kw’Abakristo basutsweho umwuka, bizaba mbere gato y’uko umubabaro ukomeye utangira (Ibyah 7:1-3). Ahubwo Yesu yavugaga igikorwa kizabaho mu gihe cy’umubabaro ukomeye wegereje. Bityo rero, uko bigaragara abasutsweho umwuka bazaba bakiri ku isi bazateranyirizwa hamwe bajyanwe mu ijuru nyuma y’uko Satani agabye igitero simusiga ku bagize ubwoko bw’Imana.

16. Ni uruhe ruhare abasutsweho umwuka bazagira mu ntambara ya Harimagedoni?

16 Uko guteranyiriza hamwe abasigaye basutsweho umwuka guhuriye he na Harimagedoni izakurikiraho? Igihe igikorwa cyo guteranyiriza hamwe abasutsweho umwuka kibera, bigaragaza ko bose bazaba bari mu ijuru mbere y’uko intambara y’Imana ya Harimagedoni itangira. Igihe abantu 144.000 bazategekana na Kristo bazaba bageze mu ijuru, bazahabwa ubutware bwo gufatanya na Yesu gukoresha “inkoni y’icyuma” kugira ngo barimbure abanzi bose b’Ubwami bw’Imana (Ibyah 2:26, 27). Hanyuma, abasutsweho umwuka bazutse hamwe n’abamarayika b’abanyambaraga, bazakurikira Kristo Umwami w’intwari ku rugamba, mu gihe azaba agiye guhangana “n’umutwe w’ingabo nyinshi” z’abanzi bazaba bagose abagize ubwoko bwa Yehova (Ezek 38:15). Nirwambikana, intambara ya Harimagedoni izaba itangiye.​—Ibyah 16:16.

Indunduro y’Umubabaro Ukomeye

Intambara ya Harimagedoni itangira

17. Bizagendekera bite abagereranywa n’“ihene” mu ntambara ya Harimagedoni?

17 Gusohoza urubanza. Intambara ya Harimagedoni ni yo izaba indunduro y’umubabaro ukomeye. Icyo gihe Yesu azasohoza undi murimo. Uretse kuba ari Umucamanza w’“amahanga yose,” nanone azasohoreza kuri ayo mahanga urubanza yaciriwe, ni ukuvuga abantu bose azaba yaraciriye urubanza mbere yaho akabashyira mu ruhande rw’“ihene” (Mat 25:32, 33). Umwami wacu azakoresha “inkota ndende ityaye kugira ngo ayikubitishe amahanga.” Koko rero, abantu bose bagereranywa n’ihene, uhereye ku ‘bami’ ukageza ku ‘mbata’ “bazarimburwa iteka ryose.”​—Ibyah 19:15, 18; Mat 25:46.

18. (a) Imimerere y’abagereranywa n’“intama” izahinduka ite? (b) Yesu azasoza ate ugutsinda kwe?

18 Imimerere y’abo Yesu yaciriye urubanza akabashyira mu ruhande rw’“intama” izaba yahindutse rwose! Abagize “imbaga y’abantu benshi” y’abagereranywa n’“intama” basa n’abatagira kirengera, bazaba benda kuribatwa n’ingabo nyinshi za Satani z’abagereranywa n’“ihene,” bazarokoka igitero cy’umwanzi ‘bave mu mubabaro ukomeye’ (Ibyah 7:9, 14). Hanyuma, Yesu namara gutsinda no kurimbura abantu bose barwanya Ubwami bw’Imana, azaroha Satani n’abadayimoni be ikuzimu. Aho ni ho bazafungirwa bakamara imyaka igihumbi bameze nk’abapfuye, nta cyo bakora.​—Soma mu Byahishuwe 6:2; 20:1-3.

Uko twakwitegura

19, 20. Twashyira dute mu bikorwa isomo riboneka muri Yesaya 26:20 na 30:21?

19 Twakwitegura dute ibyo bintu byose byenda gutigisa isi? Mu myaka ishize, Umunara w’Umurinzi waravuze uti “kurokoka bizaba bishingiye ku kumvira.” Kuki bimeze bityo? Igisubizo kiboneka mu muburo Yehova yahaye Abayahudi bari barajyanywe mu bunyage muri Babuloni ya kera. Yehova yahanuye ko Babuloni yari gutsindwa; ariko se abagize ubwoko bw’Imana bari gukora iki kugira ngo bitegure? Yehova yaravuze ati “bwoko bwanjye, genda winjire mu byumba byawe maze wikingirane. Wihishe akanya gato gusa, kugeza aho uburakari buzashirira” (Yes 26:20). Zirikana izi nshinga zakoreshejwe muri uyu murongo: “genda,” “winjire,” “wikingirane,” “wihishe.” Zose ziri mu ntegeko. Abayahudi bumviye ayo mategeko bari kuguma mu nzu zabo, kure y’ingabo zigaruriye Babuloni zagendagendaga mu mihanda. Ku bw’ibyo, kurokoka kwabo kwari gushingiye ku kumvira amabwiriza Yehova yatanze. b

20 Ibyo biduha irihe somo? Nk’uko byagendekeye abo bagaragu b’Imana ba kera, kugira ngo tuzarokoke ibyo bintu byenda kuba, bizaterwa n’uko tuzumvira amabwiriza Yehova aduha (Yes 30:21). Ayo mabwiriza tuyahabwa binyuze ku itorero. Bityo rero, twifuza kwitoza kumvira ubuyobozi duhabwa tubivanye ku mutima (1 Yoh 5:3). Nitwitoza kumvira muri iki gihe, kumvira tubikunze mu gihe kiri imbere bizatworohera, kandi ibyo bizatuma Data Yehova n’Umwami wacu Yesu baturinda (Zef 2:3). Imana niturinda tuzashobora kwibonera ukuntu Ubwami bw’Imana buzavanaho burundu abanzi babwo. Mbega ukuntu bizaba ari ibintu bitazibagirana!

a Bisa naho bihuje n’ubwenge gutekereza ko irimbuka rya “Babuloni Ikomeye” ryerekeza mbere na mbere ku irimbuka ry’amadini, riterekeza ku irimbuka ry’abayoboke bose b’ayo madini. Bityo, abahoze mu madini ya Babuloni hafi ya bose bazarokoka, kandi birashoboka ko bazagerageza kwitandukanya n’ayo madini nk’uko bigaragazwa n’amagambo yo muri Zekariya 13:5, 6.

b Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose I, ku ipaji ya 282-283.