Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibumoso: Umuvandimwe afatwa azira kubwiriza mu mugi wa Eindhoven mu Buholandi, mu wa 1945; iburyo: Ese amategeko y’aho utuye akwemerera kubwiriza?

UMUTWE WA 4

Gutsinda k’Ubwami​—Umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwa n’amategeko

Gutsinda k’Ubwami​—Umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwa n’amategeko

TEKEREZA urimo ubwiriza ku nzu n’inzu, ukumva intabaza ivugira kure. Ijwi ryayo rirakomeza kwiyongera. Mu gihe utangiye kuvugana na nyir’urugo, uwo mwajyanye kubwiriza arangariye imodoka y’abapolisi ibagezeho igahagarara. Umupolisi avamo arabegera arababaza ati “ni mwe murimo mujya muri buri rugo muvuga ibya Bibiliya? Twumvise ko hari abantu byabangamiye!” Maze mumusubiza mumwubashye mumubwira ko muri Abahamya ba Yehova. Ubwo nyuma yaho biragenda bite?

Ahanini biraterwa n’amateka. None se mu gihugu cyawe, ubutegetsi bwagiye bufata bute Abahamya ba Yehova? Ese mu rugero runaka amadini yaba afite umudendezo? Niba ari ko bimeze, birashoboka ko byatewe n’uko mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize abavandimwe bawe bo mu buryo bw’umwuka bakoranye umwete ‘bakarwanirira ubutumwa bwiza, kandi bagatuma umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwa n’amategeko’ (Fili 1:​7). Aho waba utuye hose, gutekereza ku manza Abahamya ba Yehova bagiye batsinda bishobora gukomeza ukwizera kwawe. Muri uyu mutwe, tuzasuzuma zimwe muri izo manza zitazibagirana. Izo manza zose twatsinze, ni gihamya idasubirwaho y’uko Ubwami butegeka, kuko twe ubwacu tutari gushobora kuzitsinda.

IBIRIMO

IGICE CYA 13

Ababwiriza b’Ubwami bageza ikibazo cyabo mu nkiko

Bamwe mu bacamanza bo mu nkiko z’ibanze zo muri iki gihe bashyigikiye igitekerezo cy’umwigishamategeko wa kera witwaga Gamaliyeli.

IGICE CYA 14

Bashyigikira mu budahemuka ubutegetsi bw’Imana bwonyine

“Uruzi” rugereranya ibitotezo byibasiye Abahamya ba Yehova bitewe n’uko batagira aho babogamira muri politiki, rwamizwe mu buryo butari bwitezwe.

IGICE CYA 15

Barwanirira umudendezo wo kuyoboka Imana

Abagize ubwoko bw’Imana barwaniriye uburenganzira bwo kumvira itegeko ry’Ubwami bw’Imana.