Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibumoso: Imfashanyo zaturutse mu Busuwisi zohererejwe abavandimwe bacu bo mu Budage, 1946; iburyo: Bongera kubaka Inzu y’Ubwami mu Buyapani nyuma ya tsunami, 2011

UMUTWE WA 6

Gushyigikira Ubwami​—Kubaka ahantu ho gusengera n’ibikorwa by’ubutabazi

Gushyigikira Ubwami​—Kubaka ahantu ho gusengera n’ibikorwa by’ubutabazi

WINJIYE mu Nzu y’Ubwami yanyu urahayoberwa. Kuva kera iyo nzu igutera ishema. Ushobora no kuba wibuka ibihe bishimishije wagize igihe wifatanyaga mu kuyubaka mu myaka ishize. Ariko ubu noneho iyo Nzu y’Ubwami iguteye ishema kurushaho kuko yabaye ihuriro ry’ibikorwa by’ubutabazi. Nyuma y’imvura y’amahindu yateje imyuzure ikayogoza akarere k’iwanyu, Komite y’Ibiro by’Ishami yahise iteganya uburyo bwo kugeza ku bibasiwe n’icyo kiza ibyokurya, imyambaro, amazi meza n’ubundi bufasha. Ibintu byatanzweho imfashanyo byapanzwe neza. Abavandimwe na bashiki bacu barinjira bakabona ibyo bakeneye kandi benshi barasuka amarira y’ibyishimo.

Yesu yavuze ko ikimenyetso gikomeye cyari kuranga abagaragu be ari urukundo rwari kurangwa hagati yabo (Yoh 13:​34, 35). Muri uyu mutwe, tuzasuzuma ukuntu Abahamya ba Yehova bagaragaza urukundo rwa gikristo mu mishinga y’ubwubatsi no mu bikorwa by’ubutabazi. Urwo rukundo rwose ni gihamya idakuka y’uko dutegekwa n’Ubwami bwa Yesu.

IBIRIMO

IGICE CYA 18

Amafaranga akoreshwa mu bikorwa by’Ubwami ava he?

Amafaranga bakoresha aturuka he? Akoreshwa ate?

IGICE CYA 19

Umurimo wo kubaka wubahisha Yehova

Ahantu ho gusengera Imana hayihesha icyubahiro ariko hari ikindi kintu ibona ko ari cyo cy’agaciro kurushaho.

IGICE CYA 20

Umurimo wo gufasha abandi

Tuzi dute ko umurimo wo gufasha abandi ari kimwe mu bigize umurimo wacu wera dukorera Yehova?