Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 20

Umurimo wo gufasha abandi

Umurimo wo gufasha abandi

IBYO IGICE CYIBANDAHO

Urukundo rwa gikristo rugaragarira mu bikorwa mu gihe cy’amakuba

1, 2. (a) Abakristo b’i Yudaya bari bahanganye n’izihe ngorane? (b) Ni ikihe gikorwa cyuje urukundo Abakristo b’i Yudaya bakorewe?

 AHAGANA mu mwaka wa 46, inzara yacaga ibintu muri Yudaya. Ibinyampeke byari ingume kandi bihenda cyane, ku buryo Abigishwa ba Kristo b’Abayahudi bari batuye muri Yudaya batari bafite ubushobozi bwo kubigura. Bari bashonje bicira isazi mu jisho. Icyakora bari bagiye kwibonera ukuntu ukuboko kwa Yehova kubarinda mu buryo abandi bigishwa ba Kristo batigeze babona mbere yaho. Ni iki cyari kigiye kuba?

2 Imibabaro y’Abayahudi b’Abakristo b’i Yerusalemu n’i Yudaya yatumye Abakristo b’Abayahudi n’abanyamahanga bo muri Antiyokiya ho muri Siriya, bakusanya amafaranga yo gufasha bagenzi babo bahuje ukwizera. Hanyuma batoranyije abavandimwe babiri biringirwa ari bo Barinaba na Sawuli, kugira ngo bashyikirize izo mfashanyo abasaza b’itorero ry’i Yerusalemu. (Soma mu Byakozwe 11:27-30; 12:25.) Tekereza ukuntu abavandimwe b’i Yudaya bari bashonje bakozwe ku mutima n’icyo gikorwa cyuje urukundo cyakozwe n’abavandimwe babo bo muri Antiyokiya!

3. (a) Ni mu buhe buryo abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe bakurikiza urugero basigiwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bo muri Antiyokiya? Tanga urugero. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Ibikorwa bya mbere by’ubutabazi byagutse twakoze muri iki gihe.”) (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma muri iki gice?

3 Inkuru ivuga ibyo bintu byabaye mu kinyejana cya mbere, ni yo ya mbere yanditswe igaragaza ukuntu Abakristo bo mu gace kamwe k’isi boherereje imfashanyo Abakristo bo mu kandi gace k’isi. Muri iki gihe dukurikiza urugero twasigiwe n’abavandimwe bacu bo muri Antiyokiya. Iyo tumenye ko hari bagenzi bacu duhuje ukwizera bo mu kandi karere bagwiririwe n’amakuba cyangwa bahanganye n’ikigeragezo, turabafasha. a Nimucyo dusuzume ibibazo bitatu bifitanye isano n’umurimo wo gufasha abandi kugira ngo dusobanukirwe aho umurimo dukora wo gufasha abandi uhuriye n’ibindi bikorwa byacu bya gikristo. Kuki tubona ko umurimo wo gufasha abandi uri mu bigize umurimo wera? Umurimo dukora wo gufasha abandi uba ugamije iki? Kandi se gukora uwo murimo bitumarira iki?

Impamvu umurimo wo gufasha abandi uri mu bigize “umurimo wera”

4. Ni iki Pawulo yabwiye Abakorinto ku byerekeye umurimo w’Abakristo?

4 Mu rwandiko rwa kabiri Pawulo yandikiye Abakorinto, yasobanuye ko umurimo w’Abakristo urimo ibice bibiri. Nubwo urwo rwandiko Pawulo yarwandikiye Abakristo basutsweho umwuka, nanone amagambo ye areba Abakristo bagize “izindi ntama” bo muri iki gihe (Yoh 10:16). Igice cya mbere kigize umurimo wacu, ni “umurimo wo kwiyunga,” ni ukuvuga umurimo dukora wo kubwiriza no kwigisha (2 Kor 5:18-20; 1 Tim 2:3-6). Ikindi gice kigizwe n’umurimo dukorera bagenzi bacu duhuje ukwizera. Pawulo yasobanuye ko uwo ari ‘umurimo wo gufasha abera’ (2 Kor 8:4). Ijambo ry’ikigiriki di·a·ko·niʹa rihindurwamo “umurimo” ni ryo rikoreshwa muri izo mvugo zombi ngo “umurimo wo kwiyunga” n’‘umurimo wo gufasha abera.’ Kuki ibyo bishishikaje?

5. Kuki bishishikaje kuba Pawulo yaravuze ko umurimo wo gufasha abandi uri mu bigize umurimo wera?

5 Igihe Pawulo yakoreshaga ijambo rimwe ry’ikigiriki avuga ibyo bikorwa byombi, yagaragaje ko umurimo wo gufasha abandi ufitanye isano n’ubundi buryo bwose umurimo wakorwagamo mu itorero rya gikristo. Mbere yaho yari yaravuze ati “hari imirimo y’uburyo bwinshi, nyamara hari Umwami umwe. Kandi hari imikorere y’uburyo bwinshi, . . . ariko iyo mikorere yose ituruka ku mwuka umwe” (1 Kor 12:4-6, 11). Koko rero, Pawulo yagaragaje ko imirimo inyuranye ikorerwa mu itorero ifitanye isano n’“umurimo wera” b (Rom 12:1, 6-8). Ntibitangaje rero kuba yarumvaga ko byari bikwiriye kumara igihe runaka ‘akorera abera’!​—Rom 15:25, 26.

6. (a) Nk’uko Pawulo yabisobanuye, kuki umurimo wo gufasha abandi uri mu bigize gahunda yacu yo gusenga Imana? (b) Sobanura uko dukora umurimo wo gufasha abandi ku isi hose muri iki gihe. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Iyo habaye ibyago,” ku ipaji ya 214.)

6 Pawulo yafashije Abakorinto kubona impamvu umurimo wo gufasha abandi uri mu bigize umurimo wera bakoreraga Yehova. Dore uko yabibonaga: Abakristo bafasha abandi babitewe n’uko ‘bagandukira ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo’ (2 Kor 9:13). Bityo rero, Abakristo bafasha bagenzi babo bahuje ukwizera bitewe n’uko bifuza gushyira mu bikorwa inyigisho za Kristo. Pawulo yavuze ko ibikorwa by’ineza bakorera abavandimwe babo, mu by’ukuri bigaragaza “ubuntu butagereranywa Imana yabagiriye mu buryo buhebuje” (2 Kor 9:14; 1 Pet 4:10). Ni yo mpamvu igihe Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1975 wavugaga ibyo gukorera abavandimwe bacu bakennye, hakubiyemo no kubafasha, wavuze uti “ntitwagombye na rimwe gushidikanya ko Yehova n’Umwana we Yesu Kristo baha agaciro kenshi uwo murimo.” Koko rero, umurimo wo gufasha abandi ni kimwe mu bice by’ingenzi bigize umurimo wera.​—Rom 12:1, 7; 2 Kor 8:7; Heb 13:16.

Umurimo wo gufasha abandi hagamijwe intego zisobanutse neza

7, 8. Ni iyihe ntego ya mbere y’umurimo dukora wo gufasha abandi? Sobanura.

7 Umurimo dukora wo gufasha abandi uba ugamije iki? Pawulo yashubije icyo kibazo mu rwandiko rwa kabiri yandikiye Abakorinto. (Soma mu 2 Abakorinto 9:11-15.) Muri iyo mirongo, Pawulo yagaragaje intego eshatu z’ingenzi tugeraho iyo dukoze ‘uwo murimo’ wo gufasha abandi. Nimucyo tuzisuzume.

8 Intego ya mbere: Umurimo dukora wo gufasha abandi uhesha Yehova ikuzo. Zirikana ukuntu muri iyo mirongo itanu Pawulo yafashije kenshi abavandimwe be kwerekeza ibitekerezo kuri Yehova Imana. Iyo ntumwa yabibukije ukuntu ‘bituma Imana ishimwa,’ kandi ‘bigatuma Imana ishimwa cyane’ (Umurongo wa 11 n’uwa 12). Yavuze ukuntu umurimo wo gufasha abandi utuma Abakristo “basingiza Imana” kandi bagasingiza “ubuntu butagereranywa Imana yabagiriye” (Umurongo wa 13 n’uwa 14). Hanyuma Pawulo yashoje agira ati “Imana ishimwe.”​—Umurongo wa 15; 1 Pet 4:11.

9. Ni mu buhe buryo umurimo wo gufasha abandi ushobora gutuma abantu bahindura imitekerereze? Tanga urugero.

9 Kimwe na Pawulo, abagaragu b’Imana muri iki gihe na bo babona ko umurimo wo gufasha abandi utuma bahesha Yehova ikuzo kandi bakarimbisha inyigisho ze (1 Kor 10:31; Tito 2:10). Koko rero, akenshi umurimo wo gufasha abandi ugira uruhare rukomeye mu gutuma urwikekwe abantu bamwe bari bafitiye Yehova n’Abahamya be rushira. Urugero, hari umugore wari utuye mu karere kibasiwe n’umuyaga wari warashyize icyapa ku muryango w’inzu ye cyagiraga kiti “Abahamya ba Yehova ntibemerewe gukomanga hano.” Umunsi umwe yabonye abakozi bari mu bikorwa by’ubutabazi basana inzu yari yangiritse yari hakurya y’umuhanda. Yamaze iminsi yitegereza ukuntu abo bakozi bakoranaga bahuje urugwiro, maze ajya kureba ashaka kumenya abo ari bo. Amenye ko abo bakozi bari Abahamya ba Yehova yaratangaye maze aravuga ati “nari narabafashe uko mutari.” Ibyo byatumye amanura icyapa yari yaramanitse ku muryango w’inzu ye.

10, 11. (a) Ni izihe ngero zigaragaza ko tugera ku ntego ya kabiri y’umurimo dukora wo gufasha abandi? (b) Ni akahe gatabo gafasha abakora ibikorwa by’ubutabazi? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Igikoresho gifasha abakora ibikorwa by’ubutabazi.”)

10 Intego ya kabiri: Duha abo duhuje ukwizera “ibintu byinshi bakeneye” (2 Kor 9:12a). Twishimira guhita duha abavandimwe na bashiki bacu ibyo bakeneye mu buryo bwihutirwa kugira ngo tuborohereze imibabaro. Kubera iki? Ni ukubera ko abagize itorero rya gikristo ari “umubiri umwe,” kandi “iyo urugingo rumwe rubabara, izindi zose zibabarana na rwo” (1 Kor 12:20, 26). Ni yo mpamvu urukundo n’impuhwe bya kivandimwe rutuma abavandimwe na bashiki bacu benshi bahagarika ibyo bakoraga, bagafata ibikoresho maze bakajya gufasha bagenzi babo bahuje ukwizera bo mu turere twagwiririwe n’amakuba (Yak 2:15, 16). Urugero, igihe u Buyapani bwibasirwaga na tsunami mu mwaka wa 2011, ibiro by’ishami byo muri Amerika byandikiye Komite z’Uturere Zishinzwe iby’Ubwubatsi muri icyo gihugu bibaza niba hari ‘abavandimwe bashoboye’ bashoboraga kwitangira kujya gusana Amazu y’Ubwami mu Buyapani. Abavandimwe babyitabiriye bate? Mu gihe cy’ibyumweru bike gusa, hari abantu bagera hafi kuri 600 banditse basaba kujya gufasha, kandi bemeye kwirihira itike y’indege ibageza mu Buyapani! Ibiro by’ishami byo muri Amerika byagize biti “ukuntu babyitabiriye byaraturenze.” Igihe umuvandimwe wo mu Buyapani yabazaga umukozi wari waravuye mu kindi gihugu impamvu yaje mu bikorwa by’ubutabazi, yaramushubije ati “abavandimwe bacu bo mu Buyapani ni ingingo z’‘umubiri wacu.’ Twiyumvisha akababaro kabo.” Rimwe na rimwe, urukundo ruzira ubwikunde rwagiye rutuma abifatanya mu bikorwa by’ubutabazi bashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo bafashe bagenzi babo bahuje ukwizera. c​—1 Yoh 3:16.

11 Abantu batari Abahamya na bo bishimira umurimo dukora wo gufasha abandi. Urugero, igihe leta ya Arkansas muri Amerika yagwiririrwaga n’amakuba mu mwaka wa 2013, hari ikinyamakuru cyavuze ko Abahamya bahise bitangira gutabara kigira kiti “Abahamya ba Yehova bashyira kuri gahunda abitangiye ibikorwa by’ubutabazi ku buryo bashobora guhita batanga ubufasha bukenewe, kandi bakabikora neza cyane.” Koko rero, nk’uko intumwa Pawulo yabivuze, duha abavandimwe bacu “ibintu byinshi bakeneye.”

12-14. (a) Kuki ari iby’ingenzi cyane ko tugera ku ntego ya gatatu y’umurimo dukora wo gufasha abandi? (b) Ni ayahe magambo agaragaza akamaro ko gukomeza ibikorwa byo mu buryo bw’umwuka?

12 Intego ya gatatu: Dufasha abagwiririwe n’amakuba gusubira mu mimerere isanzwe yo mu buryo bw’umwuka. Kuki ibyo ari iby’ingenzi? Pawulo avuga ko abahabwa iyo mfashanyo bavuga amagambo atuma “Imana ishimwa cyane” (2 Kor 9:12b). None se hari ubundi buryo bwiza kurusha ubundi bwatuma abagwiririwe n’amakuba bashimira Yehova bwaruta gusubira mu mimerere isanzwe yo mu buryo bw’umwuka vuba uko bishoboka kose (Fili 1:10)? Mu mwaka wa 1945, Umunara w’Umurinzi waravuze uti “Pawulo yemeye ko . . . bakusanya impano kubera ko zari gutuma . . . abavandimwe b’Abakristo bari bakennye babona ibintu by’umubiri bari bakeneye, bityo bagashobora gukora umurimo wo guhamya ibya Yehova nta kirogoya kandi babigiranye imbaraga.” No muri iki gihe dufite intego nk’iyo. Iyo abavandimwe bacu bongeye gukora umurimo wo kubwiriza, batera inkunga abaturanyi babo kandi na bo ubwabo bakikomeza.​—Soma mu 2 Abakorinto 1:3, 4.

13 Reka dusuzume amwe mu magambo yavuzwe n’abahawe imfashanyo bari bakeneye cyane, bagasubira mu murimo wo kubwiriza kandi ukabatera inkunga. Hari umuvandimwe wavuze ati “kujya mu murimo wo kubwiriza byabereye umugisha umuryango wacu. Mu gihe twageragezaga guhumuriza abandi, twumvise turuhutseho gato imihangayiko yacu.” Mushiki wacu yagize ati “kwibanda ku bikorwa byo mu buryo bw’umwuka byatumye ntatekereza ku matongo yari ankikije. Byatumye numva mfite umutekano.” Hari undi mushiki wacu wagize ati “nubwo hari ibintu byinshi tutashoboraga kugira icyo dukoraho, umurimo wo kubwiriza watumye umuryango wanjye ugira icyerekezo. Kubwira abandi ibyiringiro byacu by’isi nshya, byatumaga turushaho kwizera ko ibintu byose bizahinduka bishya.”

14 Ikindi gikorwa cyo mu buryo bw’umwuka bagenzi bacu duhuje ukwizera bagwiririwe n’amakuba baba bagomba gusubukura vuba uko bishoboka kose, ni ukugira amateraniro. Reka turebe uko byagendekeye mushiki wacu witwa Kiyoko wari mu kigero cy’imyaka 50. Amaze gutakaza ibintu byose bitewe na tsunami agasigarana gusa imyenda n’inkweto yari yambaye, ntiyari azi uko azabaho. Hanyuma umusaza w’itorero yamubwiye ko bari kugirira amateraniro asanzwe ya gikristo mu modoka ye. Kiyoko agira ati “uwo musaza w’itorero n’umugore we, n’undi mushiki wacu nanjye, twicaye mu modoka. Ayo materaniro yari yoroheje, ariko mu buryo bw’igitangaza yatumye nibagirwa tsunami. Numvise mfite amahoro yo mu mutima. Ayo materaniro yangaragarije imbaraga duhabwa no kwifatanya n’abandi Bakristo.” Hari undi mushiki wacu wagize icyo avuga ku materaniro yagiyemo nyuma y’uko bagwiririwe n’amakuba, agira ati “yamfashije kwihangana!”​—Rom 1:11, 12; 12:12.

Umurimo wo gufasha abandi uhesha inyungu zirambye

15, 16. (a) Ni izihe nyungu Abakristo b’i Korinto n’ahandi bari kubonera mu murimo wo gufasha abandi? (b) Ni mu buhe buryo muri iki gihe tubonera inyungu nk’izo mu murimo wo gufasha abandi?

15 Igihe Pawulo yasobanuraga umurimo wo gufasha abandi, nanone yasobanuriye Abakorinto inyungu bo n’abandi Bakristo bari kubonera muri uwo murimo. Yaravuze ati “[Abakristo b’Abayahudi b’i Yerusalemu bahawe iyo mfashanyo] babasabira binginga bifuza cyane kubabona, bitewe n’ubuntu butagereranywa Imana yabagiriye mu buryo buhebuje” (2 Kor 9:14). Koko rero, ubuntu Abakorinto bagaragaje bwari gutuma Abakristo b’Abayahudi basenga basabira abavandimwe babo b’i Korinto, hakubiyemo n’Abanyamahanga, kandi bwari gutuma barushaho kubakunda.

16 Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1945, wagaragaje ko amagambo ya Pawulo yerekeranye n’inyungu z’umurimo wo gufasha abandi asohora no muri iki gihe, ugira uti “iyo itsinda ry’abantu biyeguriye Imana batanze imfashanyo zo gufasha irindi tsinda rikennye, ujye utekereza ukuntu ibyo bituma barushaho kunga ubumwe.” Ibyo rwose ni byo abakora ibikorwa by’ubutabazi muri iki gihe bibonera. Umusaza w’itorero wafashije abari bibasiwe n’umwuzure yaravuze ati “gukora ibikorwa by’ubutabazi byatumye ndushaho kumva nunze ubumwe n’abavandimwe banjye kurusha mbere hose.” Hari mushiki wacu wahawe imfashanyo wagaragaje ko ashimira muri aya magambo: “iyo turi mu muryango wacu w’abavandimwe twumva tumeze nk’abageze muri paradizo.”​—Soma mu Migani 17:17.

17. (a) Amagambo yo muri Yesaya 41:13 ahuriye he n’umurimo wo gufasha abandi? (b) Vuga zimwe mu ngero zigaragaza ko umurimo wo gufasha abandi uhesha Yehova ikuzo kandi ugatuma turushaho kunga ubumwe. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Abakozi babyitangiye hirya no hino ku isi bakora ibikorwa by’ubutabazi.”)

17 Iyo abakora ibikorwa by’ubutabazi bageze mu karere kagwiririwe n’amakuba, abavandimwe bacu bagezweho n’ayo makuba bibonera mu buryo bwihariye ukuri kw’isezerano ry’Imana rigira riti “jyewe Yehova Imana yawe ngufashe ukuboko kw’iburyo, ni jye ukubwira nti ‘witinya. Jye ubwanjye nzagutabara’” (Yes 41:13). Mushiki wacu wari warokotse amakuba yaravuze ati “narebaga ibyangiritse nkumva nta cyizere mfite, ariko Yehova yarambuye ukuboko kwe arandamira. Sinabona amagambo nkoresha nsobanura uko abavandimwe bamfashije.” Abasaza babiri banditse mu izina ry’amatorero yabo yo mu karere kari kagwiririwe n’amakuba, bagira bati “umutingito watumye tugira imibabaro myinshi, ariko twiboneye ukuntu Yehova yadufashije binyuze ku bavandimwe bacu. Twari twarasomye ibyerekeye ibikorwa by’ubutabazi, ariko noneho twabyiboneye n’amaso yacu.”

Ese ushobora kuwifatanyamo?

18. Wakora iki niba wifuza kwifatanya mu murimo wo gufasha abandi? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Wahinduye ubuzima bwe.”)

18 Ese wifuza gusogongera ku byishimo bibonerwa mu murimo wo gufasha abandi? Niba ubyifuza, zirikana ko abakora ibikorwa by’ubutabazi akenshi batoranywa mu basanzwe bakora mu mishinga yo kubaka Amazu y’Ubwami. Bityo rero, ushobora kubwira abasaza bo mu itorero ryawe ko wifuza kuzuza fomu. Umusaza umenyereye ibikorwa by’ubutabazi yibutsa ibi bikurikira: “uzajye mu karere kagwiririwe n’amakuba ari uko gusa Komite Ishinzwe iby’Ubutabazi yaguhaye ibaruwa igutumira.” Ibyo bizatuma umurimo dukora wo gufasha abandi ukorwa kuri gahunda.

19. Ni mu buhe buryo abakora ibikorwa by’ubutabazi bagira uruhare rukomeye mu kugaragaza ko turi abigishwa nyakuri ba Kristo?

19 Koko rero, umurimo wo gufasha abandi ni uburyo buhebuje tugaragazamo ko twumvira itegeko rya Kristo ryo ‘gukundana.’ Iyo tugaragaje urukundo nk’urwo, tuba tugaragaje ko turi abigishwa nyakuri ba Kristo (Yoh 13:34, 35). Kuba muri iki gihe dufite abakozi benshi bitanga babikunze bagahesha Yehova ikuzo mu gihe bageza ubufasha bukenewe ku bashyigikira Ubwami bw’Imana mu budahemuka, ni umugisha rwose!

a Iki gice cyibanda ku mfashanyo zihabwa bagenzi bacu duhuje ukwizera. Icyakora, incuro nyinshi mu murimo dukora wo gufasha abandi, dufasha n’abatari Abahamya.​—Gal 6:10.

b Pawulo yakoresheje ijambo di·aʹko·nos (umukozi) mu bwinshi ashaka kuvuga ‘abakozi b’itorero.’​—1 Tim 3:12.

c Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Gufasha umuryango wacu w’abizera bo muri Bosiniya,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1994, ku ipaji ya 23-27 (mu gifaransa).