Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 2

Ubwami bushyirwaho mu ijuru

Ubwami bushyirwaho mu ijuru

IBYO IGICE CYIBANDAHO

Uko Imana yafashije ubwoko bwayo kwitegura Ubwami bwagombaga gushyirwaho

1, 2. Ni ikihe kintu gikomeye kuruta ibindi byose cyabaye mu mateka y’isi, kandi se kuki bidatangaje ko abantu batakibonye kiba?

 ESE ujya wibaza uko byari kuba bimeze iyo uza kubaho mu gihe cy’ihinduka rikomeye mu mateka? Benshi barabyibaza. Ariko tekereza ibi: iyo uza kuba warabayeho muri icyo gihe cyaranzwe n’ihinduka rikomeye, ese uba wariboneye ibintu by’ingenzi byatumye iryo hinduka ribaho? Birashoboka ko utari kubibona. Ibintu byinshi byanditswe mu bitabo by’amateka byagiye bituma ubutegetsi bwa kera buhirima, akenshi byabaga rubanda batabizi. Muri make, ibintu byinshi bihindura amateka bibera ahantu hiherereye, ni ukuvuga mu byumba abami bicaramo, mu byumba abantu bakoreramo inama cyangwa mu mazu y’ubutegetsi. Nyamara iryo hinduka rigira ingaruka ku bantu babarirwa muri za miriyoni.

2 Bite se ku birebana n’ikintu gikomeye kuruta ibindi byose cyabayeho mu mateka y’isi? Icyo kintu cyagize ingaruka ku bantu babarirwa muri za miriyoni. Nyamara cyabaye abantu batakireba. Birumvikana nyine ko aha turimo tuvuga ugushyirwaho k’Ubwami bw’Imana mu ijuru, ni ukuvuga ubutegetsi buyobowe na Mesiya bwasezeranyijwe kuva kera, vuba aha buzakuraho iyi si mbi. (Soma muri Daniyeli 2:34, 35, 44, 45.) None se kuba abantu batarabonye Ubwami bushyirwaho, byagombye gutuma twumva ko Yehova yahishe abantu icyo kintu gikomeye? Cyangwa ahubwo yaba yarafashije ubwoko bwe kucyitegura? Nimucyo tubirebe.

“Intumwa yanjye . . . izatunganya inzira imbere yanjye”

3-5. (a) “Intumwa y’isezerano” ivugwa muri Malaki 3:1 ni nde? (b) Byari kugenda bite mbere y’uko “intumwa y’isezerano” igera mu rusengero?

3 Guhera mu bihe bya kera, Yehova yari afite umugambi wo gufasha abagize ubwoko bwe kwitegura Ubwami buyobowe na Mesiya bwagombaga gushyirwaho. Urugero, tekereza ku buhanuzi bwo muri Malaki 3:1 bugira buti “dore ngiye kohereza intumwa yanjye izatunganya inzira imbere yanjye. Umwami w’ukuri, uwo mushaka, azaza mu rusengero rwe mu buryo butunguranye, hamwe n’intumwa y’isezerano mwishimira.”

4 Mu isohozwa ryo muri iki gihe, ni ryari “Umwami w’ukuri” Yehova yaje kugenzura abakoreraga mu rugo rwo ku isi rw’urusengero rwe rwo mu buryo bw’umwuka? Ubwo buhanuzi bwasobanuye ko Yehova yari kuzana “n’intumwa y’isezerano.” Iyo ntumwa yari nde? Nta wundi utari Umwami Mesiya, Yesu Kristo (Luka 1:68-73)! Akimara kwimikwa ngo abe Umutegetsi mushya, yagombaga kugenzura ubwoko bw’Imana bwo ku isi kandi akabutunganya.​—1 Pet 4:17.

5 None se indi ‘ntumwa’ ivugwa bwa mbere muri Malaki 3:1 ni iyihe? Uwo muntu uvugwa mu buhanuzi yari kuza mbere y’uko Mesiya atangira kuhaba ari Umwami. Mbese mu myaka ibarirwa muri za mirongo yabanjirije umwaka wa 1914, haba hari umuntu ‘watunganyije inzira’ imbere y’Umwami Mesiya?

6. Ni ba nde bakoze umurimo w’‘intumwa’ yahanuwe yagombaga kuza mbere igafasha abagaragu b’Imana kwitegura ibintu byendaga kubaho?

6 Muri iki gitabo tuzabona ibisubizo by’ibyo bibazo nidusuzuma amateka ashishikaje y’abagize ubwoko bwa Yehova muri iki gihe. Ayo mateka agaragaza ko mu mpera z’ikinyejana cya 19, hari itsinda rito ry’abantu bizerwa bagaragaje ko ari bo bonyine bari Abakristo b’ukuri mu Bakristo benshi b’urwiganwa bariho icyo gihe. Abari bagize iryo tsinda ni bo baje kwitwa Abigishwa ba Bibiliya. Abari ku isonga muri bo, ari bo Charles T. Russell na bagenzi be, bakoze neza neza ibyo iyo ‘ntumwa’ yahanuwe yagombaga gukora: bahaye abagize ubwoko bw’Imana ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka, kandi babafasha kwitegura ibintu byendaga kubaho. Nimucyo dusuzume uburyo bune iyo ‘ntumwa’ yabikozemo.

Gusenga Imana mu kuri

7, 8. (a) Mu myaka ya 1800, ni ba nde batangiye kugaragaza ko inyigisho y’ukudapfa k’ubugingo ari ikinyoma? (b) Ni izihe nyigisho zindi z’ikinyoma C. T. Russell na bagenzi be bashyize ahagaragara?

7 Abo Bigishwa ba Bibiliya bigiraga hamwe Ibyanditswe babishyize mu isengesho; bakemeranya ku nyigisho z’ukuri, bakazikoranyiriza hamwe kandi bakazandika mu buryo bwumvikana neza. Hari hashize ibinyejana byinshi amadini yiyita aya gikristo ari mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka, kandi inyigisho zayo nyinshi zakomokaga mu madini y’abapagani. Urugero twatanga ni inyigisho yo kudapfa k’ubugingo. Icyakora mu myaka ya 1800, abantu bake bigaga Bibiliya bafite imitima itaryarya basuzumye iyo nyigisho babyitondeye, babona ko itari ishingiye ku Ijambo ry’Imana. Henry Grew, George Stetson na George Storrs bamaganye icyo kinyoma cya Satani bashize amanga binyuze mu nyandiko no muri disikuru batangaga. a Ubushakashatsi bwabo bwakoze ku mutima cyane C. T. Russell na bagenzi be.

8 Nanone iryo tsinda rito ry’Abigishwa ba Bibiliya ryabonye ko izindi nyigisho zifitanye isano no kudapfa k’ubugingo ziteye urujijo kandi ko ari ibinyoma. Muri izo twavuga nk’inyigisho ivuga ko abeza bose bajya mu ijuru, cyangwa ivuga ko Imana ibabariza ubugingo budapfa bw’abantu babi mu muriro w’iteka. Russell na bagenzi be bashyize ahabona ibyo binyoma bashize amanga binyuze ku nyandiko nyinshi, ibitabo, udutabo, inkuru z’Ubwami na za disikuru zasohokaga mu binyamakuru.

9. Umunara w’Umurinzi wagaragaje ute ko inyigisho y’ubutatu ari ikinyoma?

9 Nanone Abigishwa ba Bibiliya bagaragaje ko inyigisho y’Ubutatu yemerwaga n’abantu benshi ari ikinyoma. Mu mwaka wa 1887, Umunara w’Umurinzi waravuze uti “Ibyanditswe bigaragaza neza itandukaniro riri hagati ya Yehova n’Umwami wacu Yesu n’imishyikirano bafitanye.” Iyo ngingo yakomeje igaragaza ko bitangaje “kuba igitekerezo cy’Imana y’ubutatu, ni ukuvuga Imana eshatu muri imwe kandi zikaba ari Imana imwe muri eshatu, cyarageze aho kikemerwa n’abantu benshi cyane. Ariko kuba bimeze bityo, bigaragaza ukuntu kiliziya yari isinziriye cyane igihe umwanzi yayiboheshaga iminyururu y’ibinyoma.”

10. Umunara w’Umurinzi wagaragaje ute ko umwaka wa 1914 ari umwaka wihariye?

10 Nk’uko izina ryuzuye ry’iyo gazeti ryabigaragazaga, (icyo gihe yitwaga Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni n’Intumwa Itangaza Ukuhaba kwa Kristo,) iyo gazeti yari ishishikajwe cyane n’ubuhanuzi bwerekeranye no kuhaba kwa Kristo. Abanditsi bizerwa basutsweho umwuka bandikaga ingingo zasohokaga muri iyo gazeti, babonye ko ubuhanuzi bwa Daniyeli buhereranye n’“ibihe birindwi” bwari bufitanye isano n’igihe imigambi y’Imana yerekeye Ubwami buyobowe na Mesiya yari gusohorera. Guhera mu myaka ya 1870, bagaragaje ko ibyo bihe birindwi byari kurangira mu mwaka wa 1914 (Dan 4:25; Luka 21:24). Nubwo abavandimwe bacu bo muri iyo myaka batari basobanukiwe ibintu byose byari kuba muri uwo mwaka wihariye, batangaje ibyo bari bazi bagera no mu turere twa kure tw’isi, kandi ibyo byagize ingaruka z’igihe kirambye.

11, 12. (a) Umuvandimwe Russell yashimiraga ba nde ku bw’ibyo yigishaga? (b) Umurimo Russell na bagenzi be bakoze mu myaka ibarirwa muri za mirongo mbere y’umwaka wa 1914, wagize akamaro mu rugero rungana iki?

11 Yaba Russell cyangwa abo bari bafatanyije, nta n’umwe muri bo wigeze avuga ko ari we wavumbuye uko kuri kw’ingenzi ko mu buryo bw’umwuka bari bongeye gusobanukirwa. Russell yashimiraga abandi bamubanjirije bari barakoze byinshi. Ariko cyane cyane yashimiraga Yehova Imana, akabona ko ari we wigisha abagaragu be ibyo bakeneye kumenya, kandi akabibigisha mu gihe babikeneye. Uko bigaragara, Yehova yahaye Russell na bagenzi be umugisha mu mihati bashyiragaho batandukanya ukuri n’ikinyoma. Uko imyaka yahitaga, bagendaga barushaho kwitandukanya n’amadini yiyita aya gikristo.

Umuvandimwe Russell na bagenzi be ba bugufi barwaniye ishyaka ukuri kwa Bibiliya

12 Umurimo abo bagabo bizerwa bakoze mu myaka ibarirwa muri za mirongo mbere y’umwaka wa 1914 baharanira kumenyekanisha inyigisho z’ukuri, wari utangaje rwose! Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1917 wagize icyo uvuga kuri uwo murimo, ugira uti “ubu abantu babarirwa muri za miriyoni babatuwe ku bwoba baterwaga n’inyigisho zifitanye isano n’umuriro w’ikuzimu n’izindi nyigisho z’ikinyoma . . . Umuraba w’Ukuri watangiye mu myaka isaga 40 ishize, ukomeje kwiyongera kandi uzakomeza kwiyongera ukwire isi yose. Abanzi b’Ukuri bashobora kuzagerageza kugukumira bakubuza gukwira ku isi hose, ariko bazaba bameze nk’uwashaka gukumira imiraba y’inyanja ikomeye akoresheje umweyo uyu tuzi.”

13, 14. (a) Ni mu buhe buryo “Intumwa” yafashije abantu kwitegura Umwami Mesiya? (b) Ni irihe somo twavana ku bavandimwe bacu babayeho mu myaka isaga ijana ishize?

13 Tekereza kuri ibi bikurikira: ese abantu bari kuba biteguye itangira ry’ukuhaba kwa Kristo iyo baza kuba badashobora gutandukanya Yesu na Se Yehova? Ntibyari gushoboka rwose! Nta nubwo bari kuba biteguye iyo baza kuba baratekerezaga ko kudapfa ari ikintu abantu bose bifitemo aho kuba impano y’agaciro ihabwa gusa abigishwa ba Kristo bake ugereranyije bagera ikirenge mu cye; kandi nta nubwo bari kuba biteguye iyo baza kuba baratekerezaga ko Imana ibabariza abantu mu muriro w’ikuzimu iteka ryose badafite ibyiringiro byo kubohorwa. Nta gushidikanya ko “intumwa” yateguriye Umwami Mesiya inzira.

14 Bite se kuri twe muri iki gihe? Ni irihe somo twavana ku bavandimwe bacu babayeho mu myaka isaga ijana ishize? Natwe tugomba gusoma Ijambo ry’Imana kandi tukaryiyigisha dushyizeho umwete (Yoh 17:3). Mu gihe isi ya none irangwa no gukunda ubutunzi igenda izahara mu buryo bw’umwuka, nimucyo turusheho kugirira ipfa ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka.​—Soma muri 1 Timoteyo 4:15.

“Bwoko bwanjye, nimuyisohokemo”

15. Ni iki Abigishwa ba Bibiliya bagiye basobanukirwa buhoro buhoro? (Reba ibisobanuro.)

15 Abigishwa ba Bibiliya bigishaga ko byari ngombwa kwitandukanya n’amadini yo muri iyi si. Mu mwaka wa 1879, Umunara w’Umurinzi wavuze ibya “kiliziya ya Babuloni.” Waba se warashakaga kuvuga iby’abapapa na Kiliziya Gatolika y’i Roma? Amadini y’Abaporotesitanti yari amaze ibinyejana byinshi avuga ko Babuloni ivugwa mu buhanuzi bwo mu Byanditswe ari Kiliziya Gatolika. Icyakora, buhoro buhoro Abigishwa ba Bibiliya bagiye basobanukirwa ko amadini yose yiyita aya gikristo agize “Babuloni” yo muri iki gihe. Kubera iki? Kubera ko yose yigisha inyigisho z’ibinyoma, urugero nk’izo twasuzumye. b Nyuma y’igihe, ibitabo byacu byatangiye kujya bivuga bidaciye ku ruhande icyo abayoboke b’imitima itaryarya b’amadini agize Babuloni bagombye gukora.

16, 17. (a) Ni mu buhe buryo Umubumbe wa III w’igitabo cyasobanuraga iby’ubutegetsi bw’imyaka igihumbi washishikarije abantu kwitandukanya n’idini ry’ikinyoma? (b) Ni iki cyatumaga mu mizo ya mbere iyo miburo idafatanwa uburemere? (Reba ibisobanuro.)

16 Urugero, mu mwaka wa 1891, Umubumbe wa III w’igitabo cyasobanuraga iby’ubutegetsi bw’imyaka igihumbi (L’Aurore du Millénium) wasobanuye ukuntu Imana yanze amadini agize Babuloni yo muri iki gihe, ugira uti “yanze icyitwa gahunda ya Babuloni yose iyo iva ikagera.” Wongeyeho ko abantu bose “badashyigikiye inyigisho zayo z’ibinyoma n’ibikorwa byayo basabwa kwitandukanya na yo.”

17 Abari bakibarwa nk’abayoboke b’amadini yiyita aya gikristo kandi bakagerageza gusobanura impamvu bagira bati “umutima wanjye uri kumwe n’ukuri, kandi singikunda kujya mu materaniro y’ayo madini,” Umunara w’Umurinzi wo muri Mutarama 1900 wabagiriye inama. Uwo Munara w’Umurinzi warabajije uti “ariko se birakwiriye ko ikirenge kimwe kiba muri Babuloni ikindi hanze yayo? Ese uko ni ko kumvira gusabwa, . . . gushimisha Imana kandi kwemerwa na yo? Oya rwose. [Umuyoboke w’idini] aba yaragiranye na ryo isezerano ku mugaragaro igihe yarijyagamo kandi aba agomba kubahiriza mu budahemuka ibisabwa n’iryo sezerano byose kugeza igihe . . . ariviriyemo ku mugaragaro, akareka kuba umuyoboke waryo.” Uko imyaka yahitaga, ubwo butumwa bwagiye burushaho kugira imbaraga. c Abagaragu ba Yehova bagombaga guhagarika imishyikirano yose bagiranaga n’idini ry’ikinyoma.

18. Kuki byari ngombwa ko abantu basohoka muri Babuloni Ikomeye?

18 Iyo iyo miburo yo gusohoka muri “Babuloni ikomeye” idakomeza gutangwa buri gihe, ese igihe Kristo yari kuba amaze kwimikwa yari gusanga ku isi hari itsinda ry’abagaragu basutsweho umwuka biteguye? Oya rwose, kuko Abakristo babatuwe mu bubata bwa Babuloni ari bo bonyine bashobora gusenga Yehova “mu mwuka no mu kuri” (Yoh 4:24). Ese natwe muri iki gihe twiyemeje kwitandukanya n’idini ry’ikinyoma? Nimucyo dukomeze kumvira itegeko rigira riti “bwoko bwanjye, nimuyisohokemo”!​—Soma mu Byahishuwe 18:4.

Bateranira hamwe kugira ngo basenge Imana

19, 20. Ni mu buhe buryo Umunara w’Umurinzi wateye ubwoko bw’Imana inkunga yo guteranira hamwe kugira ngo basenge Imana?

19 Abigishwa ba Bibiliya bigishaga ko abantu bahuje ukwizera bagomba guteranira hamwe kugira ngo basenge Imana, aho byashobokaga hose. Abakristo b’ukuri babona ko gusohoka mu idini ry’ikinyoma bidahagije. Ni iby’ingenzi ko nanone bagira uruhare mu gusenga kutanduye. Uhereye ku nomero za mbere z’Umunara w’Umurinzi, washishikarizaga abasomyi bawo guteranira hamwe kugira ngo basenge Imana. Urugero, muri Nyakanga 1880, umuvandimwe Russell yagize icyo avuga ku rugendo yari yarakoze atanga za disikuru, avuga ukuntu amateraniro menshi bagize yabateye inkunga cyane. Hanyuma yashishikarije abasomyi kujya bohereza raporo zigaragaza amajyambere bamaze kugira, kandi zimwe muri izo raporo zari kujya zisohoka mu Munara w’Umurinzi. Intego yari iyihe? “Ni ukugira ngo twese tumenye . . . uko Umwami atuma mutera imbere; tumenye niba mukomeza guteranira hamwe n’abo muhuje ukwizera kw’agaciro kenshi.”

Charles Russell ari kumwe n’itsinda ry’Abigishwa ba Bibiliya ba mbere i Copenhagen muri Danimarike mu mwaka wa 1909

20 Mu mwaka wa 1882, hari ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Guteranira hamwe” yasohotse mu Munara w’Umurinzi. Iyo ngingo yateye Abakristo inkunga yo guteranira hamwe “kugira ngo baterane inkunga, bubakane kandi bakomezanye.” Iyo ngingo yagize iti “icy’ingenzi si uko muri mwe haba harimo umuntu wize cyangwa ufite impano. Buri wese ajye yitwaza Bibiliya, urupapuro n’ikaramu kandi mukoreshe imfashanyigisho nyinshi mushobora kubona zose, urugero nk’irangiro ry’amagambo . . . Mujye muhitamo ingingo musuzuma; musabe ubuyobozi bw’umwuka wera kugira ngo muyisobanukirwe; hanyuma musome, mutekereze, mugereranye imirongo y’Ibyanditswe, kandi nta gushidikanya ko ibyo bizabayobora mu kuri.”

21. Ni mu buhe buryo itorero ryo muri Allegheny ho muri leta ya Pennsylvania ryatanze urugero mu birebana n’amateraniro no kuragira umukumbi?

21 Abigishwa ba Bibiliya bari bafite icyicaro gikuru muri Allegheny ho muri leta ya Pennsylvania muri Amerika. Batanze urugero rwiza cyane igihe bateraniraga hamwe bumvira inama yahumetswe iri mu Baheburayo 10:24, 25. (Hasome.) Nyuma y’igihe, umuvandimwe wari ugeze mu za bukuru witwaga Charles Capen yibutse ukuntu akiri muto yajyaga muri ayo materaniro. Yaranditse ati “ndacyibuka umwe mu mirongo y’Ibyanditswe yari yanditswe ku rukuta rw’inzu y’umuteguro yaberagamo amakoraniro. Wagiraga uti ‘Shobuja wanyu ni umwe, ni Kristo; naho mwebwe mwese muri abavandimwe.’ Sinigeze nibagirwa uwo murongo. Mu bwoko bwa Yehova nta bayobozi b’idini barimo batandukanye n’abayoboke basanzwe” (Mat 23:8). Nanone umuvandimwe Capen yibuka ukuntu ayo materaniro yari ashishikaje, atera inkunga, n’ukuntu umuvandimwe Russell yashyiragaho imihati aragira umukumbi akita kuri buri muntu ugize itorero ku giti cye.

22. Abantu b’indahemuka bitabiriye bate inkunga batewe yo kujya mu materaniro ya gikristo, kandi se ni iki twabigiraho?

22 Abantu b’indahemuka baramwiganaga kandi bagakurikiza amabwiriza yabahaga. Hashinzwe amatorero no mu zindi leta, urugero nko muri leta ya Ohio na Michigan, hanyuma ashingwa muri Amerika ya Ruguru hose no mu bindi bihugu. Tekereza kuri ibi bikurikira: ese abantu b’indahemuka bari kuba biteguye by’ukuri ukuhaba kwa Kristo, iyo baba bataratojwe kumvira inama yahumetswe yo guteranira hamwe kugira ngo basenge Imana? Oya rwose! Bite se kuri twe muri iki gihe? Tugomba kwiyemeza kujya mu materaniro ya gikristo buri gihe, tugashakisha uburyo bwose bwo gusengera hamwe no kubakana mu buryo bw’umwuka.

Babwirizaga babigiranye ishyaka

23. Umunara w’Umurinzi wagaragaje neza ute ko abasutsweho umwuka bose bagombaga kubwiriza ukuri?

23 Abigishwa ba Bibiliya bigishaga ko abasutsweho umwuka bose bagomba kubwiriza ukuri. Mu mwaka wa 1885, Umunara w’Umurinzi wagize uti “ntitugomba kwibagirwa ko buri wese mu basutsweho umwuka yasutsweho umwuka kugira ngo abwirize (Yes 61:1); ni ukuvuga ko yahamagariwe umurimo.” Umunara w’Umurinzi wo mu mwaka wa 1888 warimo umuburo ugira uti “inshingano yacu irasobanutse neza . . . Turamutse tuwirengagije tugashaka impamvu z’urwitwazo zo kutawukora, twaba tubaye abagaragu b’abanebwe, kandi twaba tugaragaje ko tudakwiriye umwanya wo hejuru twahamagariwe.”

24, 25. (a) Ni mu buhe buryo Russell na bagenzi be bakoze ibirenze gushishikariza abantu kubwiriza? (b) Umukoruporuteri yavuze ko yakoraga ate umurimo igihe imodoka zari zitarabaho?

24 Umuvandimwe Russell na bagenzi be bakoze ibirenze gushishikariza abantu kubwiriza. Nanone batangiye gusohora inkuru z’Ubwami z’Abigishwa ba Bibiliya (zabanje kwitwa Bible Students’ Tracts, nyuma zitwa Old Theology Quarterly). Abasomyi b’Umunara w’Umurinzi bahabwaga izo nkuru z’Ubwami bakaziha abantu ku buntu.

Byaba byiza twibajije tuti ‘ese umurimo wo kubwiriza ni wo nshyira imbere mu mibereho yanjye?’

25 Abitangaga bakamara igihe kinini mu murimo bitwaga abakoruporuteri. Charles Capen twigeze kuvuga, yari umwe muri bo. Yaje kuvuga ati “nakoreshaga amakarita yakozwe n’ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubushakashatsi (United States Government Geological Survey) akanyobora kugira ngo ndangize ifasi yanjye muri leta ya Pennsylvania. Ayo makarita yagaragazaga imihanda yose, bigatuma nshobora kugera mu duce twose n’amaguru. Rimwe na rimwe iyo nabaga maze iminsi itatu nyura mu ifasi mbaza abantu bifuza imibumbe y’ibitabo byasobanuraga Ibyanditswe (Études des Écritures), nakodeshaga igare rikururwa n’ifarashi kugira ngo mbibashyire. Incuro nyinshi nacumbikirwaga n’abahinzi. Muri iyo minsi imodoka zari zitarabaho.”

Umukoruporuteri. Reba “imbonerahamwe y’ibihe” ishushanyije ku igare

26. (a) Kuki abagize ubwoko bw’Imana bagombaga gukora umurimo wo kubwiriza kugira ngo bitegure ubutegetsi bwa Kristo? (b) Byaba byiza twibajije ibihe bibazo?

26 Iyo mihati abo babwiriza ba mbere bashyiragaho yasabaga kugira ubutwari n’ishyaka. Ese Abakristo b’ukuri bari kuba biteguye ubutegetsi bwa Kristo, iyo baza kuba batarigishijwe ko umurimo wo kubwiriza ari uw’ingenzi? Oya rwose! N’ubundi kandi, uwo murimo wari kuba ikimenyetso cy’ibanze kigaragaza ukuhaba kwa Kristo (Mat 24:14). Abagize ubwoko bw’Imana bagombaga gutegurwa kugira ngo bashyire uwo murimo urokora ubuzima mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo. Muri iki gihe rero, byaba byiza twibajije tuti ‘ese umurimo wo kubwiriza ni wo nshyira imbere mu mibereho yanjye? Ese naba ngira ibyo nigomwa kugira ngo nifatanye muri uwo murimo mu buryo bwuzuye?’

Ubwami bw’Imana bushyirwaho

27, 28. Ni iki intumwa Yohana yabonye mu iyerekwa, kandi se Satani n’abadayimoni be bitwaye bate Ubwami bumaze gushyirwaho?

27 Amaherezo, umwaka wihariye wa 1914 warageze. Nk’uko twabibonye mu ntangiriro y’iki gice, nta muntu wabonye ibyo bintu bihebuje byabereye mu ijuru. Icyakora, intumwa Yohana yabonye iyerekwa risobanura uko ibintu byagenze mu mvugo y’ibimenyetso. Tekereza nawe: Yohana yabonye “ikimenyetso gikomeye” mu ijuru. “Umugore” w’Imana, ni ukuvuga umuteguro wo mu ijuru ugizwe n’ibiremwa byayo by’umwuka, yari atwite, nuko abyara umwana w’umuhungu. Tubwirwa ko vuba aha uwo mwana w’ikigereranyo ‘azaragiza amahanga yose inkoni y’icyuma.’ Ariko uwo mwana akimara kuvuka, ‘yahise ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo y’ubwami.’ Nuko ijwi riranguruye ryumvikanira mu ijuru riti “ubu noneho habonetse agakiza n’imbaraga n’ubwami bw’Imana yacu n’ubutware bwa Kristo wayo.”​—Ibyah 12:1, 5, 10.

28 Nta gushidikanya, Yohana yabonye mu iyerekwa Ubwami bwa Mesiya bushyirwaho. Ibyo byari ibintu bihebuje rwose, ariko ntibyashimishije buri wese. Satani n’abadayimoni be barwanye n’abamarayika b’indahemuka bari bayobowe na Mikayeli, ari we Kristo. Byagenze bite? Yohana yaranditse ati “icyo kiyoka kinini kijugunywa hasi, ni cyo ya nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya, ari na cyo kiyobya isi yose ituwe. Nuko kijugunywa ku isi, abamarayika bacyo na bo bajugunyanwa na cyo.”​—Ibyah 12:7, 9.

Mu mwaka wa 1914, Abigishwa ba Bibiliya basobanukiwe neza ikimenyetso cy’uko Kristo ahari atagaragara

29, 30. Ubwami bwa Mesiya bumaze gushyirwaho, ibintu byahindutse bite (a) ku isi? (b) mu ijuru?

29 Kera cyane mbere y’umwaka wa 1914, Abigishwa ba Bibiliya bari baravuze ko muri uwo mwaka wihariye hari gutangira igihe cy’amakuba. Ariko ntibashoboraga kwiyumvisha uko ibyo bintu byari gusohora. Nk’uko iyerekwa Yohana yabonye ribigaragaza, ibikorwa bya Satani byari gutangira kugira ingaruka zikomeye kurushaho ku mibereho y’abantu. Yohana yaranditse ati “naho wowe wa si we nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite uburakari bwinshi, kuko azi ko ashigaje igihe gito” (Ibyah 12:12). Mu mwaka wa 1914, Intambara ya Mbere y’Isi Yose yaratangiye, kandi ikimenyetso cy’ukuhaba kwa Kristo ari Umwami wimitswe cyatangiye gusohora ku isi hose. “Iminsi y’imperuka” y’iyi si yari itangiye.​—2 Tim 3:1.

30 Icyakora, mu ijuru ho habaye ibyishimo. Satani n’abadayimoni be bari birukanyweyo iteka ryose. Inkuru ya Yohana igira iti “ku bw’ibyo rero, wa juru we namwe abaririmo, nimwishime” (Ibyah 12:12)! Ijuru rimaze kwezwa, na Yesu amaze kwimikwa akaba Umwami, Ubwami buyobowe na Mesiya noneho bwashoboraga kugira icyo bukorera abagize ubwoko bw’Imana bari ku isi. Bwari kubakorera iki? Nk’uko twabibonye mu ntangiriro y’iki gice, Kristo we ‘ntumwa y’isezerano,’ yagombaga mbere na mbere gutunganya abagaragu b’Imana bari ku isi. Ibyo byasobanuraga iki?

Igihe cyo kugeragezwa

31. Malaki yahanuye iki ku bihereranye n’igihe cyo gutunganywa, kandi se ubwo buhanuzi bwatangiye gusohora bute? (Reba nanone ibisobanuro.)

31 Malaki yahanuye ko icyo gikorwa cyo kubatunganya kitari kuba cyoroshye. Yaranditse ati “ariko se ni nde uzihanganira umunsi wo kuza kwe, kandi se ni nde uzahagarara igihe azatunguka? Azaba ameze nk’umuriro ushongesha ibyuma ukabitunganya, ameze nk’isabune y’abameshi” (Mal 3:2). Mbega ukuntu ayo magambo yagaragaye ko ari ukuri! Uhereye mu mwaka wa 1914, abagize ubwoko bw’Imana bagezweho n’ibigeragezo n’ibitotezo byagiye byiyungikanya. Igihe Intambara ya Mbere y’Isi Yose yari irimbanyije, Abigishwa ba Bibiliya benshi batotejwe mu buryo bwa kinyamaswa kandi barafungwa. d

32. Ni ibihe bibazo byavutse mu muteguro nyuma y’umwaka wa 1916?

32 Nanone bahuye n’ibigeragezo biturutse imbere mu muteguro. Mu mwaka wa 1916, umuvandimwe Russell yapfuye afite imyaka 64 gusa, asiga benshi mu bagize ubwoko bw’Imana bari mu rujijo. Urupfu rwe rwagaragaje ko bamwe bari barakabije gukurikira umuntu umwe wari intangarugero. Nubwo umuvandimwe Russell atifuzaga ko hagira abamwubaha bene ako kageni, mu rugero runaka hari benshi basaga naho bamusengaga. Benshi batekerezaga ko ukuri kwagendaga guhishurwa buhoro buhoro kwari kurangiranye n’urupfu rwe, kandi hari abarwanyije cyane imihati yari igamije gutuma bakomeza kujya mbere. Iyo myifatire yatumye havuka ubuhakanyi bwatumye umuteguro ucikamo ibice.

33. Ni mu buhe buryo ibintu bitasohoye nk’uko abagize ubwoko bw’Imana bari babyiteze byababereye ikigeragezo?

33 Ibintu bitagenze nk’uko bari babyiteze na byo byababereye ikigeragezo. Nubwo Umunara w’Umurinzi wari waragaraje neza ko ibihe by’amahanga byari kurangira mu mwaka wa 1914, abavandimwe bari batarasobanukirwa ibyagombaga kuzaba muri uwo mwaka (Luka 21:24). Batekerezaga ko mu mwaka wa 1914, Kristo yari kujyana itsinda ry’umugeni we rigizwe n’Abakristo basutsweho umwuka mu ijuru bagategekana na we. Ibyo bari biringiye ntibabibonye. Mu mpera z’umwaka wa 1917, Umunara w’Umurinzi watangaje ko igihe cy’isarura cy’imyaka 40 cyari kurangira mu ntangiriro z’umwaka wa 1918. Ariko umurimo wo kubwiriza ntiwarangiye muri uwo mwaka. Ahubwo nyuma yaho wakomeje kujya mbere. Iyo gazeti yavuze ko isarura nyir’izina ryari ryararangiye, ariko ko hari hasigaye igihe cyo guhumba. Icyakora hari benshi baretse gukorera Yehova bitewe n’uko ibintu bitagenze nk’uko bari babyiteze.

34. Ni ikihe kigeragezo gikomeye cyabaye mu mwaka wa 1918, kandi se kuki amadini yiyita aya gikristo yatekerezaga ko abagize ubwoko bw’Imana bari “bapfuye”?

34 Ikigeragezo gikomeye cyabaye mu mwaka wa 1918. J. F. Rutherford wari warasimbuye C. T. Russell mu kuyobora abagize ubwoko bw’Imana, yafunganywe n’abandi bavandimwe barindwi bari bafite inshingano. Bakatiwe igifungo kirekire barengana, bafungirwa muri gereza y’i Atlanta ho muri leta ya Georgia muri Amerika. Umurimo w’abagize ubwoko bw’Imana wamaze igihe usa n’uwahagaze. Abenshi mu bayobozi b’amadini yiyita aya gikristo barishimye. Bibwiraga ko abo Bigishwa ba Bibiliya bari bameze nk’icyorezo bari “bapfuye,” mbese ko batari bagiteje akaga, kuko “abayobozi” babo bari bafunzwe, icyicaro gikuru cyabo cy’i Brooklyn cyafunzwe, n’umurimo wo kubwiriza ukaba wararwanywaga muri Amerika no mu Burayi (Ibyah 11:3, 7-10). Ariko se mbega ukuntu bibeshyaga cyane!

Bongera kuba bazima!

35. Kuki Yesu yemeye ko abigishwa be bahura n’ibigeragezo, kandi se ni iki yakoze kugira ngo abafashe?

35 Abanzi b’ukuri ntibari bazi ko Yesu yari yemeye ko ibyo bigeragezo bigera ku bagaragu be bitewe n’uko gusa icyo gihe Yehova yari yicaye ‘nk’utunganya ifeza, akayishongesha akayeza’ (Mal 3:3). Yehova n’Umwana we bari bizeye ko abari gukomeza kuba abizerwa, bari gusohoka muri iryo tanura ry’ibigeragezo batunganyijwe kandi bejejwe, bafite ibikwiriye byose kugira ngo bakore umurimo w’Umwami. Guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 1919, byaragaragaye ko umwuka w’Imana wari warakoze icyo abanzi b’abagaragu b’Imana batekerezaga ko kidashoboka. Abakomeje kuba abizerwa bongeye kuba bazima (Ibyah 11:11)! Uko bigaragara, icyo gihe Kristo yashohoje ikintu gikomeye kiri mu bigize ikimenyetso cy’iminsi y’imperuka. Yashyizeho ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ ni ukuvuga itsinda rito rigizwe n’abagabo basutsweho umwuka bagombaga gufata iya mbere mu bwoko bwe, bagatanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye.​—Mat 24:45-47.

36. Ni iki cyagaragaje ko abagize ubwoko bw’Imana bongeye kuba bazima mu buryo bw’umwuka?

36 Umuvandimwe Rutherford na bagenzi be bafunguwe ku itariki ya 26 Werurwe 1919. Bahise bategura ikoraniro ryabaye muri Nzeri muri uwo mwaka. Bashyizeho gahunda zo gutangira gusohora igazeti ya kabiri, ari yo Nimukanguke! (icyo gihe yitwaga “L’Age d’or). Iyo gazeti yunganiraga Umunara w’Umurinzi kandi yari kujya itangwa mu murimo wo kubwiriza. e Muri uwo mwaka hasohotse inomero ya mbere y’Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo, (icyo gihe kitwaga Bulletin). Kuva katangira gusohoka, buri gihe kakomeje guteza imbere umurimo wo kubwiriza. Nta gushidikanya ko guhera mu mwaka wa 1919, bagiye barushaho gusobanukirwa ko buri mubwiriza agomba kubwiriza ku nzu n’inzu.

37. Mu myaka yakurikiye uwa 1919, bamwe bagaragaje bate ko bari abahemu?

37 Umurimo wo kubwiriza wakomeje kweza abagaragu ba Kristo, kubera ko abantu b’abibone n’abirasi bari babarimo batifuzaga gukora uwo murimo usaba kwicisha bugufi. Abatarashakaga gukora uwo murimo bitandukanyije n’abakomeje kuba abizerwa. Mu myaka yakurikiye uwa 1919, bamwe mu bari abahemu barakariye cyane abagaragu ba Yehova b’indahemuka, barabaharabika kandi barabandagaza, bagera n’ubwo bifatanya n’ababatotezaga.

38. Ibyo abigishwa ba Kristo bo ku isi bagezeho n’ukuntu bagiye batsinda ibigeragezo bituma twiringira iki?

38 Nubwo abigishwa ba Kristo bo ku isi bagabweho ibyo bitero byose ariko, bakomeje gutera imbere no kurumbuka mu buryo bw’umwuka. Ibyo bagezeho kuva icyo gihe n’ukuntu bagiye batsinda ibigeregezo, bituma twiringira tudashidikanya ko Ubwami bw’Imana butegeka. Abantu buntu badatunganye ntibari gushobora gutsinda Satani n’isi ye mbi bikurikiranya, batabifashijwemo n’Imana kandi ngo ibahe umugisha, ikaba yarabikoze ibinyujije ku Mwana wayo no ku Bwami buyobowe na Mesiya.​—Soma muri Yesaya 54:17.

Umuvandimwe Rutherford yatanze disikuru ishishikaje mu ikoraniro ryabaye nyuma y’amezi make afunguwe

39, 40. (a) Ni ibihe bintu biranga iki gitabo? (b) Kwiga iki gitabo bizakumarira iki?

39 Mu bice bikurikira, tuzasuzuma icyo Ubwami bw’Imana bwakoze ku isi mu myaka ijana bumaze bushyizweho mu ijuru. Buri mutwe w’iki gitabo uzajya wibanda ku kintu cyihariye kiranga Ubwami bw’Imana ku isi. Buri gice kirimo agasanduku k’isubiramo kazadufasha kwisuzuma tukareba niba twemera ko Ubwami butegeka koko. Mu bice bisoza, tuzasuzuma ibyo twakwitega kuzabona mu gihe kitarambiranye, igihe Ubwami buzaba buje kurimbura ababi no guhindura isi paradizo. Kwiga iki gitabo bizakumarira iki?

40 Satani yifuza kumunga ukwizera kwawe kugira ngo udakomeza kwizera Ubwami bw’Imana. Ariko Yehova we yifuza gukomeza ukwizera kwawe, kugira ngo kuzakurinde kandi gutume ukomera (Efe 6:16). Ni yo mpamvu tugushishikariza kwiga iki gitabo ubishyize mu isengesho. Jya ukomeza kwibaza uti ‘ese nemera ko Ubwami bw’Imana butegeka koko?’ Uko uzarushaho kwemera ko butegeka muri iki gihe, ni na ko uzaba wiyongerera amahirwe yo kuzaba uriho, ushyigikiye ubwo Bwami mu budahemuka, igihe abantu bose bazaba babona ko Ubwami bw’Imana buriho koko kandi ko butegeka.

a Niba wifuza kumenya byinshi ku byerekeye Grew, Stetson na Storrs, reba igitabo Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana, ku ipaji ya 45-46.

b Nubwo Abigishwa ba Bibiliya babonye ko byari ngombwa gusohoka mu madini afitanye ubucuti n’iyi si, bamaze imyaka myinshi bakibona ko abantu batari Abigishwa ba Bibiliya bavugaga ko bemera incungu kandi ko biyeguriye Imana bari abavandimwe babo b’Abakristo.

c Icyatumaga mu mizo ya mbere iyo miburo idafatanwa uburemere ni uko ahanini yerekezwaga ku bantu 144.000 bagize umukumbi muto wa Kristo. Mu gice cya 5 tuzabona ko mbere y’umwaka wa 1935 batekerezaga ko “imbaga y’abantu benshi” ivugwa mu Byahishuwe 7:9, 10 mu buhinduzi bwa King James Version, yari kuba irimo abantu batabarika bo mu madini yiyita aya gikristo; bakaba bari kuba bagize itsinda rya kabiri ry’abazajya mu ijuru bagororewe ko bashyigikiye Kristo ku munsi w’imperuka.

d Muri Nzeri 1920, Nimukanguke! (icyo gihe yitwaga L’Age d’or) yasohoye inomero yihariye yasobanuraga mu buryo burambuye ukuntu Abigishwa ba Bibiliya batotezwaga mu ntambara, bamwe bakaba barakorewe urugomo rw’agahomamunwa muri Kanada, mu Bwongereza, mu Budage no muri Amerika. Ariko mu myaka ibarirwa muri za mirongo mbere y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose ntibari barigeze batotezwa bene ako kageni.

e Hashize imyaka myinshi Umunara w’Umurinzi usohokamo ingingo zari zigamije mbere na mbere gutera inkunga abagize umukumbi muto.