Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibumoso: Mushiki wacu wo muri Alabama ho muri Amerika yumvisha umuntu disikuru y’umuvandimwe Rutherford, mu mpera z’imyaka 1930; iburyo: Mu Busuwisi

UMUTWE WA 1

Ukuri k’Ubwami​—Gutanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka

Ukuri k’Ubwami​—Gutanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka

URABONA mu maso h’umuntu mwigana Bibiliya hakeye bitewe n’uko asobanukiwe umurongo w’Ibyanditswe mumaze gusoma. Akubajije yitonze ati “ubwo se ushatse kuvuga ko Bibiliya yigisha ko tuzatura muri Paradizo iteka ryose, hano ku isi?” Noneho mugenzi wawe mwajyanye kubwiriza aramwenyuye, maze aramubaza ati “none se ni iki ubonye muri Bibiliya?” Uwo muntu mwigana Bibiliya biramurenze azunguza umutwe atangaye cyane ati “simbyumva, nta muntu wari warigeze anyigisha ibi bintu!” Wibutse ko mu byumweru bike bishize yavuze ibintu nk’ibyo, igihe yamenyaga ku ncuro ya mbere ko izina ry’Imana ari Yehova.

Ese ibintu nk’ibyo byigeze bikubaho? Benshi mu bagize ubwoko bw’Imana biboneye ibintu nk’ibyo. Ibyo bitwibutsa rwose ko twahawe impano y’agaciro kenshi, ni ukuvuga ubumenyi ku byerekeye ukuri. Ariko noneho tekereza gato: ubundi iyo mpano wayibonye ute? Muri uyu mutwe tuzasuzuma icyo kibazo. Ukuntu ubwoko bw’Imana bwagiye bubona umucyo wo mu buryo bw’umwuka buhoro buhoro, ni gihamya idakuka yuko Ubwami bw’Imana butegeka. Ubu hashize imyaka ijana Umwami wabwo ari we Yesu Kristo akorana umwete kugira ngo abagize ubwoko bw’Imana bigishwe ukuri.

IBIRIMO

IGICE CYA 3

Yehova ahishura umugambi we

Ese mu mugambi wa mbere w’Imana Ubwami bwari burimo? Ni mu buhe buryo Yesu yatanze umucyo ku Bwami?

IGICE CYA 4

Yehova ashyira hejuru izina rye

Ni iki Ubwami bw’Imana bwasohoje ku birebana izina ry’Imana? Wakora iki ngo weze izina rya Yehova?

IGICE CYA 5

Umwami atanga umucyo ku byerekeye Ubwami

Sobanukirwa neza ibirebana n’Ubwami bw’Imana, abategetsi babwo, abayoboke babwo n’icyo usabwa kugira ngo ububere indahemuka.