Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUTWE WA 1

Ese Imana itwitaho?

Ese Imana itwitaho?

MURI iki gihe isi yuzuyemo ibibazo. Abantu babarirwa muri za miriyoni bugarijwe n’intambara, impanuka kamere, indwara, ubukene, ruswa n’ibindi bintu bibi. Wenda nawe hari ibibazo uba uhanganye na byo buri munsi. Ni nde ushobora kudufasha? Ese hari utwitaho?

Urukundo rw’Imana ruruta kure cyane urwo umubyeyi akunda umwana we

Dushobora kwizera tudashidikanya ko Imana itwitaho. Ibyanditswe Byera bigira biti “mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntagirire impuhwe umwana yibyariye? We ashobora kumwibagirwa; ariko jye sinzigera nkwibagirwa!” a

Ese kumenya ibyo ntibiguhumurije? Urukundo rw’Imana ruruta kure cyane urwo umubyeyi urangwa n’impuhwe akunda umwana we, dore ko urwo rukundo rwa kibyeyi ruri mu byiyumvo bikomeye biranga ikiremwamuntu. Imana ntizigera idutererana. Kandi koko, yagiye idufasha mu buryo butangaje. Yabigenje ite? Yabikoze itwereka ko kugira ukwemera nyakuri, biduhesha ibyishimo.

Koko rero, kugira ukwemera nyakuri bizatuma ugira ibyishimo. Uko kwemera kuzakurinda ibibazo byinshi, kandi kugufashe guhangana n’ibibazo udashobora kugira icyo ukoraho. Nanone, kuzagufasha kwegera Imana, gutume ugira amahoro yo mu mutima, kandi wumve utuje. Byongeye kandi, bizatuma mu gihe kizaza ubaho iteka ryose muri Paradizo.

Ariko se ukwemera nyakuri ni iki, kandi se wakora iki kugira ngo ukugire?

a Soma muri Yesaya 49:15 mu Byanditswe Byera.