UMUTWE WA 12
Garagaza ko ufite ukwemera nyakuri!
IMANA iha abagaragu bayo umuburo w’uko bagomba kwitega guhangana n’ibigerageza ukwemera kwabo. Ijambo ryayo rigira riti “mube maso. Umwanzi wanyu Satani azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera” (1 Petero 5:8). Ni mu buhe buryo Satani ashobora kwangiza ukwemera kwawe?
Satani ashobora gukoresha abandi bantu, urugero nk’incuti zawe, kugira ngo udasoma Ibyanditswe Byera. Yesu yagize icyo abivugaho, agira ati “abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe” (Matayo 10:36). Incuti n’abavandimwe bashobora kukurwanya nta bugome bafite, kuko baba batazi inyigisho zihebuje ziboneka mu Ijambo ry’Imana. Nanone, bashobora kuba batinya uko abandi bazabibona. Icyakora, Ibyanditswe bigira biti “gutinya abantu kugusha mu mutego” (Imigani 29:25). None se nureka kwiga Ibyanditswe ugamije gushimisha abantu, ukeka ko bizashimisha Imana? Oya rwose. Ku rundi ruhande, Imana iradufasha mu gihe tugaragaje ukwemera nyakuri. Ijambo ryayo rigira riti “ntituri abo gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo turi abafite ukwizera kugira ngo turokore ubugingo bukomeze kubaho.”—Abaheburayo 10:39.
Ibuka urugero rwa Dumas wavuzwe mu ngingo zabanjirije iyi. Umugore we yabanje kurwanya ukwemera kwe. Ariko yaje kwifatanya na we mu kwiga Ijambo ry’Imana. Nawe nukomeza gukora ibyiza, ushobora kuzatuma abavandimwe n’incuti bakwigana. Akenshi umwe mu bagize umuryango yagiye ‘areshywa’ n’umuntu ufite ukwemera nyakuri ‘nta jambo avuze’ [binyuriye ku] myifatire izira amakemwa no kubaha cyane’ yabaga yamugaragarije.—1 Petero 3:1, 2.
Nanone, Satani agerageza gutuma abantu bumva ko bahuze cyane, ku buryo batabona umwanya wo kwiga Ibyanditswe. Yifuza ko imihangayiko y’ubuzima no gushaka amafaranga ‘biniga iryo jambo,’ bityo ukwemera kwawe ‘ntikwere’ imbuto (Mariko 4:19). Amaganira kure iyo mitekerereze idahwitse. Ibyanditswe bigira biti “ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine, bamenye n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Koko rero, gukomeza kwiga ibyerekeye Imana na Yesu ari we Mesiya, bizatuma ubona ubuzima bw’iteka muri Paradizo.
Tekereza ibyabaye kuri Mose, wari umwe bagize umuryango wa Farawo Umwami wa Misiri. Yashoboraga kuba umukire, icyamamare cyangwa akaba umuntu ukomeye. Nyamara yahisemo “kugirirwa nabi ari kumwe n’ubwoko bw’Imana, aho kumara igihe gito yishimira icyaha.” Ni iki cyabimuteye? “Yakomeje gushikama nk’ureba Itaboneka” (Abaheburayo 11:24, 25, 27). Ni koko Mose yari afite ukwemera gukomeye. Yashyize ibyo Imana ishaka mu mwanya wa mbere, ntiyagaragaza ubwikunde, kandi Imana yamuhaye imigisha myinshi. Nawe nubigenza utyo, Imana izaguha imigisha.
Nubwo Satani ashobora kugutega imitego itandukanye, ntuzemere ko agushuka. Ijambo ry’Imana ritugira inama igira iti “murwanye Satani, na we azabahunga” (Yakobo 4:7). Wamurwanya ute?
Komeza kwiga Ibyanditswe Byera. Jya usoma Ijambo ry’Imana buri munsi, wige inyigisho zirikubiyemo, kandi ushyire mu bikorwa inama zaryo. Nubigenza utyo, uzaba ‘wambaye intwaro zuzuye ziva ku Mana,’ zishobora kugufasha kunesha ibitero bya Satani.—Abefeso 6:13.
Jya wifatanya n’abantu bafite ukwemera nyakuri. Shakisha abandi bantu basoma Ibyanditswe Byera, bakabyiga, kandi bakabishyira mu bikorwa. Abo bantu ‘barazirikanana kugira ngo baterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza [kandi] baterane inkunga.’ Bazagufasha kugira ukwemera gukomeye.—Abaheburayo 10:24, 25.
Egera Yehova. Senga Imana uyisaba kugufasha, kandi uyiringire. Ntuzigere wibagirwa ko Imana ishaka kugufasha. Ijambo ryayo rigira riti “muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho” (1 Petero 5:6, 7). Rikomeza rigira riti “Imana ni iyo kwizerwa, kandi ntizabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira, ahubwo nanone izajya ibacira akanzu muri icyo kigeragezo, kugira ngo mushobore kucyihanganira.”—1 Abakorinto 10:13.
Satani atuka Imana avuga ko nta muntu n’umwe wakomeza kuyikorera aramutse ahuye n’ibigeragezo. Ariko wowe ufite uburyo bwo kugaragaza ko Satani ari umubeshyi. Imana iravuga iti “mwana wanjye, gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye, kugira ngo mbashe gusubiza untuka” (Imigani 27:11). Iyemeze kugaragaza ko ufite ukwemera nyakuri.