Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUTWE WA 3

Inama nziza zituma abantu bagira imibereho myiza

Inama nziza zituma abantu bagira imibereho myiza

REKA tuvuge ko hari umuganga wimukiye mu gace utuyemo. Mu mizo ya mbere, ushobora kutamugirira icyizere. Ariko se byagenda bite niba incuti zawe zaramwivurijeho, kandi zigakira? Ese ibyo ntibyatuma nawe ujya kwivuriza kuri uwo muganga?

Mu rugero runaka, Ibyanditswe Byera na byo ni nk’uwo muganga. Hari abantu batinya kubisoma. Ariko iyo bashyize mu bikorwa inama nziza zikubiyemo, imibereho yabo irushaho kuba myiza. Reka dusuzume ingero zimwe na zimwe.

Gukemura ibibazo byo mu muryango

Umugore witwa Sumiatun yaravuze ati “nkimara gushyingiranwa n’umugabo wanjye Dumas, numvaga atanyitaho. Akenshi nazabiranywaga n’uburakari nkamutombokera, nkamutera ibintu ndetse nkamukubita. Hari igihe narakaraga cyane, bigatuma nta umutwe.

“Igihe Dumas yatangiraga kwiga Ibyanditswe Byera, naramusetse. Ariko nakurikiranaga ibyo yabaga yiga mu ibanga ndi mu kindi cyumba. Umunsi umwe, numvise basoma imirongo igira iti ‘abagore bagandukire abagabo babo nk’uko bagandukira Umwami . . . umugore agomba kubaha cyane umugabo we’ (Abefeso 5:22, 33). Ayo magambo yankoze ku mutima, maze nsaba Imana kumbabarira kuko nasuzuguraga umugabo wanjye, kandi nyisaba ko yamfasha kuba umugore mwiza. Bidatinze, jye na Dumas twatangiye kwigira hamwe Ibyanditswe.”

Dumas na Sumiatun

Nanone, Ibyanditswe Byera bigira biti “abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite” (Abefeso 5:28). Sumiatun yaravuze ati “ibyo twigaga byatumye twembi duhinduka. Natangiye kujya muha icyayi iyo yabaga avuye ku kazi, kandi nkamuvugisha neza. Dumas na we, yarushijeho kungaragariza urukundo, kandi akajya amfasha mu mirimo yo mu rugo. Twese twihatiye ‘kugirirana neza, kugirirana impuhwe, kandi [tukaba] twiteguye kubabarirana’ (Abefeso 4:32). Byongeye kandi, twarushijeho gukundana no kubahana. Ubu tumaze imyaka 40 turi umuryango wishimye. Inama zirangwa n’ubwenge ziboneka mu Ijambo ry’Imana zatumye umuryango wacu udasenyuka.”

Kutarakazwa n’ubusa

Umugabo witwa Tayib yaravuze ati “nari umunyamahane. Nakundaga kurwana, kandi akenshi nkakangisha abantu kubarasa. Hari igihe narakaraga, maze ngakubita umugore wanjye Kustriyah, nkamuhonda hasi. Abantu benshi barantinyaga.

Kustriyah na Tayib basengera hamwe buri joro

“Umunsi umwe, nasomye amagambo ya Yesu agira ati ‘ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze, namwe abe ari ko mukundana’ (Yohana 13:34). Byankoze ku mutima, maze niyemeza guhinduka. Iyo numvaga umujinya unyishe, nasengaga Imana kugira ngo imfashe gutuza. Bidatinze, umujinya wanjye watangiye kugabanuka. Jye n’umugore wanjye twashyize mu bikorwa inama yo mu Befeso 4:26, 27, igira iti ‘izuba ntirikarenge mukirakaye, kandi ntimugahe Satani urwaho.’ Buri joro twasomeraga hamwe Ibyanditswe, kandi tugasenga Imana tuyisaba ko yadufasha. Ibyo byatwibagizaga ibibazo twabaga twagiranye uwo munsi, kandi bigatuma turushaho kunga ubumwe.

“Ubu abantu bazi ko ndi umunyamahoro. Umugore n’abana banjye barankunda kandi bakanyubaha. Mfite incuti nyinshi, kandi numva mfitanye imishyikirano ya bugufi n’Imana. Rwose mfite ibyishimo.”

Kureka ibiyobyabwenge

Goin

Uwitwa Goin yaravuze ati “nari mu gatsiko k’insoresore z’abanyarugomo, nywa itabi ryinshi, kandi buri gihe nkarara mu muhanda nasinze. Nanone, nanywaga ibiyobyabwenge bitandukanye harimo na marijuana, kandi nkabicuruza. Nabihishaga mu ikoti ryanjye ridatoborwa n’isasu. Nubwo nari umurakare, nahoranaga ubwoba.

“Hanyuma, hari umuntu wanyeretse umurongo w’Ibyanditswe, ugira uti ‘mwana wanjye ntukibagirwe amategeko yanjye . . . kuko bizakongerera iminsi yo kubaho n’imyaka y’ubuzima n’amahoro’ (Imigani 3:1, 2). Nifuzaga kuramba kandi nkabaho mu mahoro. Nanone nasomye umurongo w’Ibyanditswe ugira uti ‘bakundwa, ubwo dufite ayo masezerano, nimucyo twiyezeho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka, kandi dutunganishe ukwera kwacu gutinya Imana’ (2 Abakorinto 7:1). Ku bw’ibyo, naretse kunywa ibiyobyabwenge, nca ukubiri na ka gatsiko k’insoresore, maze ntangira gukorera Imana.

“Ubu maze imyaka irenga 17 nararetse ibiyobyabwenge. Mfite ubuzima bwiza, umuryango wishimye, incuti nziza n’umutimanama ukeye. Nanone, sinkirara mu muhanda nasinze, ahubwo ndara iwanjye mu mahoro.”

Kunesha urwikekwe rushingiye ku moko

Uwitwa Bambang yaravuze ati “kuva nkiri ingimbi nari umunyarugomo, kandi abenshi mu bo nahohoteraga bari abo mu bwoko nangaga.

“Ariko uko igihe cyagendaga gihita, natangiye gushakisha Imana. Ibyo byatumye mbona itsinda ryateraniraga hamwe, kugira ngo ryige Ibyanditswe Byera. Mpageze, abantu bo muri bwa bwoko nangaga ni bo banyakiranye urugwiro! Nanone nabonye ko abateranye, bari abo mu moko atandukanye kandi bishimye. Ibyo byarantangaje cyane! Icyo gihe nasobanukiwe umurongo w’Ibyanditswe, ugira uti ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’—Ibyakozwe 10:34, 35.

“Ubu sinkigirira abandi urwikekwe. Bamwe mu ncuti zanjye za bugufi ni abo mu bwoko nangaga. Ijambo ry’Imana ryanyigishije gukunda abandi.”

Ubu Bambang yishimira kuba yifatanya n’abantu bo mu moko atandukanye

Kureka urugomo

Uwitwa Garoga yaravuze ati “nkiri ingimbi, nafunzwe incuro eshatu, ebyiri muri zo nkaba naraziraga kwiba, naho indi yo nkaba naraziraga ko nakubise umuntu nkamunegekaza. Nyuma yaho, nifatanyije n’agatsiko k’ibyigomeke, kandi nishe abantu benshi. Ibyo birangiye, nabaye umukuru w’agatsiko k’abagizi ba nabi, bamburaga abantu amafaranga n’ibindi bintu. Nari mfite abantu bandindaga aho najyaga hose. Nari umunyarugomo, kandi nteye ubwoba.

Garoga ntakigira urugomo, ahubwo abantu basigaye bamwubahira ko yigisha Ijambo ry’Imana

“Hanyuma umunsi umwe, nasomye umurongo w’Ibyanditswe, ugira uti ‘urukundo rurihangana kandi rukagira neza. Urukundo ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirwiyemera, ntirwitwara mu buryo buteye isoni, ntirushaka inyungu zarwo, ntirwivumbura. Ntirubika inzika y’inabi rwagiriwe’ (1 Abakorinto 13:4, 5). Ayo magambo yankoze ku mutima. Nimukiye mu kandi karere, niga Ibyanditswe kandi nshyira mu bikorwa inama zibikubiyemo.

“Ubu sinkigira urugomo. Ahubwo, abantu basigaye banyubahira ko nigisha Ijambo ry’Imana. Ubu mfite intego mu buzima.”

Ijambo ry’Imana rifite imbaraga

Izo nkuru hamwe n’izindi nyinshi, zigaragaza ko ‘ijambo ry’Imana ari rizima, rikagira imbaraga’ (Abaheburayo 4:12). Inama zibonekamo ziroroheje, ni ingirakamaro kandi zirubaka.

Ese nawe Ibyanditswe bishobora kugufasha? Yego rwose. Bishobora kugufasha guhangana n’ikibazo icyo ari cyo cyose waba ufite. Ijambo ry’Imana rigira riti “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhanira gukiranuka, kugira ngo umuntu w’Imana abe yujuje ibisabwa byose, afite ibikenewe byose kugira ngo akore umurimo mwiza wose.”—2 Timoteyo 3:16, 17.

Ubu noneho, nimucyo dusuzume zimwe mu nyigisho z’ibanze dusanga mu Byanditswe Byera.