Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUTWE WA 5

Tumenye imico ihebuje y’Imana kandi tuyishimire

Tumenye imico ihebuje y’Imana kandi tuyishimire

IBYANDITSWE Byera bidufasha kumenya Imana neza, biduhishurira imico yayo ihebuje. Urugero, Ibyanditswe bitubwira ko Imana ifite imico ine y’ingenzi, ari yo imbaraga, ubutabera, ubwenge n’urukundo. Reka dusuzume buri muco ukwawo.

Imbaraga zitagira akagero

Imana ifite imbaraga nyinshi

Yehova yabwiye Aburahamu ati “ndi Imana Ishoborabyose” (Intangiriro 17:1). Imbaraga ze ntizigira akagero, kandi ntizizigera zishira. Imana yakoresheje imbaraga zayo igihe yaremaga isanzure ryose ry’ikirere.

Nta na rimwe Imana ijya ikoresha nabi imbaraga zayo. Buri gihe izikoresha neza, kandi ifite icyo igamije. Ikoresha imbaraga zayo mu buryo buhuje n’indi mico yayo, ari yo ubutabera, ubwenge n’urukundo.

Nanone, Yehova akoresha imbaraga ze abigiranye ubuntu, ku bw’inyungu z’abagaragu be b’indahemuka. Ijambo rye rigira riti “amaso ya Yehova areba ku isi hose kugira ngo yerekane imbaraga ze arengera abafite umutima umutunganiye” (2 Ibyo ku Ngoma 16:9). Ese kumenya ibyo, ntibituma wumva wakwegera iyo Mana itwitaho kandi ifite imbaraga?

Imana igira ubutabera

Ibyanditswe bigira biti “Yehova akunda ubutabera” (Zaburi 37:28). Buri gihe Imana ikora ibikwiriye nta kubogama, mu buryo buhuje n’amahame yayo atunganye.

Imana ntirobanura ku butoni

Imana yanga akarengane. ‘Ntigira uwo irenganya cyangwa ngo yemere impongano’ (Gutegeka kwa Kabiri 10:17). Irwanya abantu bakandamiza abandi, kandi yita ku batagira kirengera, harimo n’“umupfakazi cyangwa impfubyi” (Kuva 22:22). Nta muntu Imana igirira urwikekwe. Ijambo ryayo rigira riti ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’—Ibyakozwe 10:34, 35.

Yehova akoresha ubutabera bwe mu buryo bushyize mu gaciro. Ntajya na rimwe ajenjeka, ariko nanone ntakagatiza. Ahana abanyabyaha batihana, ariko nanone akababarira abihana. Ijambo rye rigira riti “Yehova ni umunyambabazi kandi agira impuhwe, atinda kurakara kandi afite ineza nyinshi yuje urukundo. Ntazahora atugaya, kandi ntazabika inzika kugeza iteka ryose. Ntiyadukoreye ibihwanye n’ibyaha byacu; ntiyatwituye ibidukwiriye bihwanye n’amakosa yacu” (Zaburi 103:8-10). Nanone Imana izirikana ibyiza abagaragu bayo b’indahemuka bakora, kandi ikabagororera. None se, ntiwagombye kwiringira Imana igira ubutabera nk’ubwo?

Imana igira ubwenge

Ubwenge bw’Imana bugaragarira mu byo yaremye buratangaje

Yehova ni we soko y’ubwenge bwose. Ijambo rye rigira riti “mbega ukuntu ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana byimbitse” (Abaroma 11:33)! Afite ubwenge butagereranywa, kandi butarondoreka.

Ubwenge bw’Imana bugaragarira mu byo yaremye. Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “Yehova, mbega ukuntu imirimo yawe ari myinshi! Yose wayikoranye ubwenge.”—Zaburi 104:24.

Nanone, ubwenge bw’Imana bugaragarira mu Byanditswe Byera. Umwami Dawidi yaranditse ati “ibyo Yehova atwibutsa ni ibyo kwiringirwa, bituma utaraba inararibonye aba umunyabwenge” (Zaburi 19:7). Ngaho bitekerezeho nawe! Ubwenge bw’Imana butagira akagero, bushobora kukugirira akamaro. Ese uzemera kugira icyo ukora kugira ngo ubone ubwo bwenge?

‘Imana ni urukundo’

Umuco w’Imana uruta indi yose ni urukundo. Ibyanditswe bivuga ko “Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:8). Ibyo byumvikanisha ko ibyo Imana ikora byose iba ibitewe n’urukundo.

Imana itugaragariza urukundo mu buryo butandukanye, iduha ibyiza. Ibyanditswe bigira biti “yabagiriraga neza, ikabavubira imvura yo mu ijuru, ikabaha ibihe by’imyaka birumbuka n’ibyokurya byinshi, kandi ikuzuza imitima yanyu umunezero” (Ibyakozwe 14:17). Koko rero, “impano nziza yose n’impano yose itunganye ituruka mu ijuru, kuko imanuka iturutse kuri Se w’imicyo yo mu ijuru” (Yakobo 1:17). Imana yakoresheje Ibyanditswe Byera, ari byo mpano y’agaciro katagereranywa yaduhaye, kugira ngo iduhishurire ukuri ku biyerekeyeho, kandi itwigishe amategeko n’amahame yayo yuje urukundo. Yesu yasenze agira ati “ijambo ryawe ni ukuri.”—Yohana 17:17.

Ibyanditswe Byera birimo ubwenge buturuka ku Mana

Nanone, Imana iradufasha mu bibazo duhura na byo. Ijambo ryayo rigira riti “ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira. Ntazigera yemera ko umukiranutsi anyeganyezwa” (Zaburi 55:22). Uretse n’ibyo, itubabarira ibyaha byacu. Ibyanditswe bigira biti “Yehova, uri mwiza kandi witeguye kubabarira. Ineza yuje urukundo ugaragariza abakwambaza bose ni nyinshi” (Zaburi 86:5). Uretse n’ibyo, itwizeza ko izaduha ubuzima bw’iteka. Imana “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi” (Ibyahishuwe 21:4). None se ko Imana idukunda, nawe uzayikunda?

Egera Imana

Gusenga no gutekereza ku mico y’Imana, bizatuma urushaho kuyegera

Imana ishaka ko uyimenya neza. Ijambo ryayo riratubwira riti “mwegere Imana na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Imana yavuze ko Aburahamu wari umuhanuzi wayo w’indahemuka, yari ‘incuti yayo’ (Yesaya 41:8). Yehova yifuza ko nawe waba incuti ye.

Uko uzagenda urushaho kwiga ibyerekeye Imana, ni na ko uzarushaho kumva uyegereye, kandi ukumva ufite ibyishimo. Ibyanditswe bigira biti ‘hahirwa umuntu [wishimira] amategeko ya Yehova, kandi amategeko ye akayasoma ku manywa na nijoro yibwira’ (Zaburi 1:1, 2). Ubwo rero, komeza kwiga Ibyanditswe Byera. Jya utekereza ku mico y’Imana hamwe n’ibyo yakoze. Erekana ko ukunda Imana, ushyira mu bikorwa ibyo wiga. Ijambo ryayo rigira riti “gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo, kandi amategeko yayo si umutwaro” (1 Yohana 5:3). Ku bw’ibyo, jya usenga nk’uko umwanditsi wa zaburi yabigenje, agira ati “Yehova, menyesha inzira zawe; unyigishe inzira zawe. Umfashe kugendera mu kuri kwawe” (Zaburi 25:4, 5). Uzibonera ko Imana “itari kure y’umuntu wese muri twe.”—Ibyakozwe 17:27.