Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUTWE WA 9

Tuvane isomo kuri Mesiya Umutware

Tuvane isomo kuri Mesiya Umutware

IMANA yari yaravuze ko yari gushyiraho Mesiya, kugira ngo abe Umutware w’abantu bose. Kubera ko Imana ari yo izi umuyobozi nyawe dukeneye, yahisemo umuyobozi mwiza kuruta abandi. Mesiya yari umuyobozi umeze ate? Ese yari umusirikare ukomeye? Umunyapolitiki w’umuhanga, cyangwa umuhanga mu bya filozofiya? Dukurikije Ibyanditswe Byera, Mesiya yari umuhanuzi wihariye, ari we Yesu Kristo.—Matayo 23:10.

Imana yarinze Yesu, avuka atunganye, nta kizinga kimurangwaho. Uretse n’ibyo, Yesu yananiye ibishuko byose Satani yamuteje ashaka kumugusha. Yesu yagaragaje mu buryo bwuzuye imico y’Imana, urugero nk’imbaraga, ubutabera, ubwenge n’urukundo, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa. Reka dusuzume uko twavana isomo ku rugero rwe.

Yesu yafashije abantu atizigamye

Yakoresheje imbaraga yahawe n’Imana mu gufasha abandi. Yesu yitaga ku bantu by’ukuri, kandi yakoresheje imbaraga ze, abaha ibyo bakeneye abigiranye ubuntu. Yaravuze ati “ndumva mfitiye aba bantu impuhwe, kuko . . . nta cyo bafite cyo kurya” (Mariko 8:2). Hanyuma, yagaburiye mu buryo bw’igitangaza abo bantu benshi bari baje kumva ibyo yigisha.

Nanone, Yesu yagendaga yigisha kandi “akiza abantu indwara z’ubwoko bwose n’ubumuga bw’uburyo bwose” (Matayo 4:23). Birumvikana ko ibyo byatumaga abantu benshi bamukurikira ‘bashaka kumukoraho, kuko imbaraga zamuvagamo zikabakiza bose’ (Luka 6:19). Koko rero, Yesu ntiyaje “gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi” (Matayo 20:28). a Ese wabona abayobozi bangahe bagaragaza umutima nk’uwo wo kwitanga?

Yesu yakundaga abana

Yakurikizaga ubutabera bw’Imana. Yesu yakurikizaga amategeko n’amahame y’Imana. Nk’uko Ibyanditswe byari byarabivuze, yakoze ibihuje n’amagambo agira ati “Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ushaka, kandi amategeko yawe ari mu mutima wanjye” (Zaburi 40:8). Yesu yiganye Imana yubaha abantu bose nta kurobanura ku butoni, ari abakire n’abakene, abagabo n’abagore, abato n’abakuru. Hari igihe abigishwa ba Yesu bacyashye ababyeyi bari bamuzaniye abana babo. Icyakora, Yesu yaravuze ati “nimureke abana bato baze aho ndi, kandi ntimugerageze kubabuza, kuko ubwami bw’Imana ari ubw’abameze nka bo.”—Mariko 10:14.

Yagaragazaga ubwenge buva ku Mana. Yesu yari asobanukiwe ikiremwamuntu. Ijambo ry’Imana rigira riti “we ubwe yamenyaga ibiri mu mitima y’abantu” (Yohana 2:25). Igihe abanzi ba Yesu boherezaga abantu bo kumufata, na bo ubwabo bariyemereye bati “nta wundi muntu wigeze avuga nka we.” Ni he Yesu yavanaga ubwenge yari afite? Yabisobanuye agira ati “ibyo nigisha si ibyanjye ahubwo ni iby’uwantumye.”—Yohana 7:16, 46.

Yesu yakijije abarwayi abigiranye impuhwe

Yagaragazaga urukundo ruva ku Mana. Nanone yagiriraga abantu impuhwe. Hari umugabo wari “wuzuye ibibembe” wamwinginze agira ati “Mwami, ubishatse ushobora kunkiza.” Yesu yamugiriye impuhwe, maze “arambura ukuboko amukoraho, aramubwira ati ‘ndabishaka. Kira.’ Ako kanya ibibembe bye bimushiraho” (Luka 5:12, 13; Mariko 1:41, 42). Mu by’ukuri, Yesu yifuzaga gukiza uwo muntu indwara ye.

Ese nawe Yesu akwitaho? Yesu ubwe yatanze igisubizo agira ati “nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura. Mwikorere umugogo wanjye kandi munyigireho, kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure.”—Matayo 11:28, 29.

Yesu ni we Muyobozi mwiza dushobora kugira. Kubera iyo mpamvu, aravuga ati “munyigireho.” Ese nawe uzemera iryo tumira rihebuje? Nuryemera, uzagira imibereho ishimishije.

a Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku birebana n’incungu, reba igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, isomo rya 27.