UMUTWE WA 10
Umwanzi urwanya ukwemera nyakuri
KERA cyane mbere y’uko Yehova arema isi, yaremye abamarayika mu ijuru. Icyakora, hari umumarayika watangiye kwifuza gusengwa, kandi bigenewe Imana yonyine. Igihe yabigenzaga atyo, yihinduye Satani, bisobanura “Urwanya,” ibyo bikaba byumvikanisha ko arwanya Imana. Satani yarwanyije Imana ate?
Satani yashutse Eva bituma asuzugura Imana. Satani abigiranye amayeri, yumvikanishije ko hari ikintu cyiza Imana yari yarimye Eva, igihe yamubuzaga kurya kuri cya giti cyihariye. Ubwo rero, yagaragaje ko Imana ari umubeshyi kandi yumvikanisha ko Eva yagombaga kwanga ubuyobozi bwayo, agira ati “Imana izi ko umunsi mwaziriye, amaso yanyu azahumuka mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi” (Intangiriro 3:5). Eva yabaye umupfapfa, maze yemera ibyo Satani yamubeshye. Yishe itegeko ry’Imana, kandi atuma Adamu na we aryica. Kuva icyo gihe, Satani yagiye arwanya abantu bose bafite ukwemera nyakuri. Nanone, yakomeje gushuka abantu kugeza n’ubu. Mu buhe buryo?
Uko yakwirakwije ukwemera kw’ikinyoma
Satani yashutse Abisirayeli yifashishije imigenzo no gusenga ibishushanyo. Yesu ari we Mesiya, yabwiye abayobozi b’idini ko basengeraga ubusa, kuko inyigisho bigishaga ‘zari amategeko y’abantu’ (Matayo 15:9). Igihe abari bagize iryo shyanga bangaga Mesiya, Imana na yo yarabanze. Yesu yarababwiye ati ‘ubwami bw’Imana muzabunyagwa buhabwe ishyanga ryera imbuto zabwo’ (Matayo 21:43). Hanyuma, abigishwa ba Yesu baje kuba ubwoko bwemerwa n’Imana.
Nyuma y’ibyo, Satani yibasiye abigishwa ba Yesu. Ese haba hari icyo yagezeho? Yesu yahanuye uko byari kugenda yifashishije umugani. Muri uwo mugani, havugwamo umuntu wabibye ingano mu murima. Nyuma yaho, umwanzi yaje kuza, maze abiba urumamfu mu ngano. Ibyo bimera byombi barabiretse birakurana kugeza igihe cy’isarura. Ubwo ni bwo urumamfu rwatandukanyijwe n’ingano, maze rukarimburwa. Icyakora, ingano zabitswe mu kigega cya nyir’umurima.
Yesu yasobanuriye abigishwa be ibikubiye muri uwo mugani. Yesu ubwe ni we wari umubibyi. Yunzemo ati “imbuto nziza ni abana b’ubwami, ariko urumamfu ni abana b’umubi, n’umwanzi warubibye ni Satani. Igihe cy’isarura ni iminsi y’imperuka, naho abasaruzi ni abamarayika” (Matayo 13:38, 39). Yesu yagereranyije abigishwa be n’ingano. Ariko kandi, Satani yabibye abigishwa b’ibinyoma bagereranywa n’urumamfu muri abo bigishwa nyakuri ba Yesu. Bityo rero, nk’uko Yesu yari yarabihanuye, abigishwa b’ibinyoma batangiye kugaragara mu gihe cy’ibinyejana byinshi byakurikiye urupfu rwe. Ibyo byatumye haduka inyigisho z’ubuhakanyi, urugero nk’inyigisho y’Ubutatu ivuga ko hari imana eshatu mu Mana imwe. Nanone, abo bigishwa b’ibinyoma batangiye gusenga ibishushanyo no kwivanga muri politiki. Bake cyane ni bo basigaye bakurikiza inyigisho za Yesu.
Ukwemera nyakuri kwagumyeho
Icyakora nk’uko Yesu yabisobanuye, amaherezo ibintu byari guhinduka. Abamarayika b’Imana bagombaga gutandukanya abafite ukwemera nyakuri n’abatagufite, kugira ngo abatagufite barimburwe. Bityo rero, kumenya abafite ukwemera nyakuri byari koroha. Amaherezo, umwanzi mukuru w’abafite ukwemera nyakuri ari we Satani, na we yari kurimburwa. Ni koko, ukwemera nyakuri kwari gutsinda.
Ariko se, wamenya ute abafite ukwemera nyakuri muri iki gihe? Turi busuzume igisubizo cy’icyo kibazo mu ngingo ikurikira.