Ijambo ry’ibanze
“Mwigane abazaragwa amasezerano binyuze ku kwizera no kwihangana.”—ABAHEBURAYO 6:12.
1, 2. Umugenzuzi usura amatorero yabonaga ate abantu bavugwa muri Bibiliya bagaragaje ukwizera, kandi se kuki nawe bakubera incuti nziza?
HARI Umukristokazi wumvise disikuru yatanzwe n’umugenzuzi usura amatorero wari ugeze mu za bukuru, maze aravuga ati “uzi ko avuga abantu bavugwa muri Bibiliya nk’aho ari incuti ze baziranye kuva kera!” Kandi koko ni mu gihe kuko uwo muvandimwe yari amaze imyaka ibarirwa muri za mirongo yiga Ijambo ry’Imana ashyizeho umwete kandi akaryigisha, ku buryo abagabo n’abagore bavugwa muri Bibiliya bagaragaje ukwizera bari barabaye nk’incuti baziranye kuva kera.
2 Ese nawe wumva abo bantu bavugwa muri Bibiliya bakubera incuti nziza? Ese wumva ari abantu babayeho koko? Ngaho tekereza uko wakumva umeze urimo ugendana na Nowa, Aburahamu, Rusi, Eliya na Esiteri, ukabavugisha, mukamara igihe muganira kugira ngo murusheho kumenyana! Tekereza ukuntu byahindura ubuzima bwawe n’ukuntu amagambo meza bakubwira bakugira inama yagutera inkunga!—Soma mu Migani 13:20.
3. (a) Kwiga iby’abagabo n’abagore bagaragaje ukwizera bavugwa muri Bibiliya bidufitiye akahe kamaro? (b) Ni ibihe bibazo tugiye gusuzuma?
3 Birumvikana ko mu gihe cy’“umuzuko w’abakiranutsi” ubucuti nk’ubwo buzashoboka (Ibyak 24:15). Icyakora, kwiga iby’abo bagabo n’abagore bagaragaje ukwizera bavugwa muri Bibiliya bishobora kutugirira akamaro no muri iki gihe. Ibyo bishoboka bite? Intumwa Pawulo yatubwiye icyo twakora, igihe yavugaga ati “mwigane abazaragwa amasezerano binyuze ku kwizera no kwihangana” (Heb 6:12). Ayo magambo ya Pawulo atuma twibaza ibibazo bigira biti “ukwizera ni iki? Kuki tugukeneye? Twakwigana dute abantu b’indahemuka bavugwa muri Bibiliya?” Mbere yo gusuzuma iby’abo bagabo n’abagore bagaragaje ukwizera, nimucyo tubanze dusuzume ibyo bibazo.
Ukwizera ni iki kandi se kuki tugukeneye?
4. Abantu bibwira ko kwizera ari iki, kandi se kuki baba bibeshya?
4 Ukwizera ni umuco uhebuje. Abagabo n’abagore bose tuzasuzuma muri iki gitabo babonaga ko uwo muco ari uw’agaciro. Muri iki gihe usanga abantu benshi batumva ko ufite agaciro, bakibwira ko kwizera ari ugupfa kwemera ibintu gusa nta gihamya ufite. Ariko baba bibeshya rwose. Kwizera si ukwemera ibintu buhumyi, kunyurwa manuma cyangwa gupfa kwemera ko ibintu runaka biriho gusa. Kwemera ibintu buhumyi byaduteza akaga; kunyurwa manuma na byo ntibimara kabiri. Gupfa kwemera ko ibintu biriho gusa na byo ntibihagije, Yak 2:19.
cyane cyane iyo ari ibihereranye no kwemera Imana, kuko ‘abadayimoni na bo bayizera kandi bagahinda imishyitsi.’—5, 6. (a) Ukwizera kwacu gushingiye ku bihe bintu bibiri tudashobora kubona? (b) Ukwizera kwacu kwagombye kuba gukomeye mu rugero rungana iki? Tanga urugero.
5 Ukwizera nyakuri kuruta ibyo bintu byose byavuzwe haruguru. Zirikana uko Bibiliya igusobanura. (Soma mu Baheburayo 11:1.) Pawulo yavuze ko ukwizera gushingiye ku bintu bibiri tudashobora kubona. Icya mbere, ni ibintu by’ukuri biriho muri iki gihe ariko “bitagaragara.” Amaso yacu ntashobora kureba ibintu by’ukuri byo mu ijuru. Urugero, ntidushobora kureba Yehova, Umwana we cyangwa Ubwami bwe ubu butegekera mu ijuru. Ikintu cya kabiri ukwizera gushingiyeho ni ‘ibintu twiringiye bizabaho,’ ariko bitaraba. Ubu ntidushobora kubona isi nshya Ubwami bw’Imana buri hafi kuzana. Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko kwizera ibyo bintu by’ukuri no kwizera ibintu twiringiye ko bizabaho nta shingiro bifite?
6 Oya rwose! Pawulo yasobanuye ko ukwizera nyakuri kuba gushingiye ku rufatiro rukomeye. Igihe yavugaga ko kwizera ari “ukuba witeze ko ibintu bizabaho nta kabuza,” yakoresheje ijambo rishobora guhindurwamo “icyemezo cy’uko ibintu ari ibyawe.” Ngaho tekereza umuntu akubwiye ko azaguha inzu. Ashobora kuguha urupapuro rwemeza ko ayiguhaye maze akakubwira ati “inzu yawe ngiyi.” Birumvikana ko utazatura kuri urwo rupapuro aguhaye. Ahubwo ibyo biba bigaragaza ko aguhaye icyangombwa cyemewe n’amategeko kigaragaza ko inzu ari iyawe. Ni kimwe no kuguha inzu. Mu buryo nk’ubwo, ukwizera kwacu gushingiye ku bimenyetso bifatika kandi bikomeye, ku buryo ibyo bimenyetso binganya agaciro n’uko kwizera kwacu.
7. Ukwizera nyakuri gukubiyemo iki?
7 Bityo rero, ukwizera nyakuri gukubiyemo kuba umuntu afite icyizere gihamye gishingiye ku bintu azi neza kandi akaba afite ibyiringiro bitajegajega bishingiye kuri Yehova Imana. Ukwizera gutuma tubona ko Imana ari Data wuje urukundo kandi tukiringira ko amasezerano yayo yose azasohora nta kabuza. Icyakora, ukwizera nyakuri gukubiyemo byinshi birenze ibyo. Nk’uko ikinyabuzima gikenera ibigitunga kugira ngo kibeho, ukwizera na ko kugomba guhora kwitabwaho. Iyo ukwizera kutagaragariye mu bikorwa kurapfa.—Yak 2:26.
8. Kuki kugira ukwizera ari iby’ingenzi?
8 Kuki kugira ukwizera ari iby’ingenzi? Pawulo yatanze igisubizo gishishikaje. (Soma mu Baheburayo 11:6.) Turamutse tudafite ukwizera, ntidushobora kwegera Yehova cyangwa ngo tumushimishe. Ku bw’ibyo rero, tugomba kugira ukwizera niba twifuza kugera ku ntego ikomeye kandi yiyubashye ibiremwa byose bifite ubwenge bigomba kugeraho. Iyo ntego ni iyo kwegera Data wo mu ijuru Yehova no kumusingiza.
9. Yehova yagaragaje ate ko azi ko dukeneye ukwizera?
Heb 13:7). Nanone hari indi migisha aduha. Pawulo yanditse ibihereranye n’‘igicu kinini cyane cy’abahamya’ kigizwe n’abagabo n’abagore ba kera badusigiye urugero rwiza rwo kwizera (Heb 12:1). Hari abandi bantu benshi bagaragaje ukwizera batari ku rutonde Pawulo yanditse mu Baheburayo igice cya 11. Bibiliya irimo inkuru nyinshi z’ukuri zivuga iby’abagabo n’abagore, abato n’abakuru, babayeho mu mimerere itandukanye kandi bagaragaje ukwizera. Hari byinshi dushobora kubigiraho muri iki gihe ukwizera kwabaye ingume.
9 Yehova azi ko dukeneye cyane kugira ukwizera. Ni yo mpamvu aduha ingero zitwigisha uko twagira ukwizera kandi tukakugaragaza mu mibereho yacu. Nanone aha itorero rya gikristo abagabo b’intangarugero, bizerwa kandi bafata iya mbere. Ijambo rye ritugira inama igira iti “mwigane ukwizera kwabo” (Twakwigana dute ukwizera kw’abandi?
10. Kwiyigisha byagufasha bite kwigana abagabo n’abagore bizerwa bavugwa muri Bibiliya?
10 Ntushobora kwigana umuntu utabanje kumumenya neza. Mu gihe uzaba usoma iki gitabo, uzibonera ko hakozwe ubushakashatsi buhagije buzagufasha kumenya neza abo bagabo n’abagore bagaragaje ukwizera. Turagutera inkunga yo kwikorera ubundi bushakashatsi. Mu gihe wiyigisha, ujye ucukumbura muri Bibiliya wifashishije ibikoresho by’ubushakashatsi ushobora kubona. Mu gihe utekereza ku byo wiga, ujye ugerageza gutahura aho inkuru zivugwa muri Bibiliya zabereye n’ukuntu ibintu byari byifashe igihe zandikwaga. Ujye ugerageza gusa n’ureba uko ibivugwa muri iyo nkuru byari bimeze, wumve amajwi n’impumuro byari bihari. Ikiruta byose ariko, ujye ugerageza kwiyumvisha uko abantu bavugwa muri iyo nkuru bari bamerewe. Uko uzakomeza kwishyira mu mwanya w’abo bagabo n’abagore bizerwa, uzarushaho kubamenya neza, ndetse bamwe muri bo bakubere nk’incuti muziranye kuva kera.
11, 12. (a) Ni mu buhe buryo ushobora kuba incuti ya Aburahamu na Sara? (b) Urugero rwa Hana, Eliya na Samweli rwakugirira akahe kamaro?
11 Numenya abo bantu neza, uzifuza kubigana. Urugero, reka tuvuge ko ugiye guhabwa inshingano. Umuteguro wa Yehova ushobora kugusaba kwagura umurimo wawe mu buryo runaka. Wenda usabwe kwimukira mu ifasi ikeneye ababwiriza cyane cyangwa kubwiriza mu bundi buryo utamenyereye kandi wumva utishimiye. Mu gihe ugitekereza niba uzemera iyo nshingano uhawe kandi ukabishyira mu isengesho, gutekereza ku rugero rwa Aburahamu bishobora kugufasha. We n’umugore we Sara bari biteguye kureka ubuzima bwiza babagamo mu mugi wa Uri kandi amaherezo babonye imigisha myinshi. Nufata umwanzuro nk’uwo bafashe, uzaba ugaragaje ko ubazi neza kuruta uko wari usanzwe ubazi.
12 None se wabyifatamo ute incuti yawe iguhemukiye, ku buryo wumva wacitse intege
ndetse ukumva utagishaka no kujya mu materaniro? Nutekereza ku rugero rwa Hana n’ukuntu ibintu bibi Penina yamukoreraga bitamubujije gusenga Yehova, bizagufasha gufata umwanzuro mwiza kandi bitume Hana akubera nk’incuti nziza. Nanone kandi, niba ujya wumva ucitse intege bitewe no kumva ko nta cyo umaze, kwiga ibyabaye kuri Eliya, ukuntu yahanganye n’ingorane n’ukuntu Yehova yamufashije bizatuma urushaho kumukunda. Nanone abakiri bato bahanganye n’ikigeragezo cy’abanyeshuri bigana bashaka kubashora mu bwiyandarike, nibiga uko Samweli yitwaye igihe yabanaga n’abahungu ba Eli bakoreraga ibikorwa by’ubwiyandarike mu ihema ry’ibonaniro bishobora kuzabafasha.13. Ese kwigana ukwizera k’umuntu uvugwa muri Bibiliya byaba bituma wumva wisuzuguye iyo wigereranyije na we? Sobanura.
13 Ese kwigana ukwizera kw’abo bantu bavugwa muri Bibiliya byaba bituma wumva wisuzuguye iyo wigereranyije na bo? Oya rwose. Zirikana ko Ijambo rya Yehova ridutera inkunga yo kwigana abo bantu bagaragaje ukwizera (1 Kor 4:16; 11:1; 2 Tes 3:7, 9). Ikindi kandi, bamwe mu bantu tuziga muri iki gitabo, na bo bagiye bigana abantu bizerwa babayeho mbere yabo. Urugero, mu Gice cya 17 cy’iki gitabo tuzabona ko Mariya yasubiye mu magambo ya Hana, ibyo bikaba bigaragaza ko yamubereye urugero rwiza. Ese iyo Mariya yigereranyaga na Hana, byaba byaratumaga yumva ko adafite ukwizera gukomeye? Oya. Ahubwo urugero rwa Hana rwatumye Mariya agira ukwizera gukomeye ku buryo yihesheje izina ryiza kuri Yehova Imana.
14, 15. Ni ibihe bintu biri muri iki gitabo, kandi se twabikoresha dute?
14 Iki gitabo kigenewe kugufasha kugira ngo ugire ukwizera gukomeye. Ibice bikurikira bigize iki gitabo, ni ingingo z’uruhererekane zari zifite umutwe uvuga ngo “Twigane ukwizera kwabo,” zasohotse mu igazeti y’Umunara w’umurinzi hagati y’umwaka wa 2008 n’uwa 2013. Icyakora hari ibindi bintu byongewemo. Buri gice gifite ibibazo bizadufasha gusuzuma ibyo twize n’uko twabishyira mu bikorwa. Muri iki gitabo, hongewemo amafoto mashya meza agaragaza neza uko ibintu byari bimeze, kandi ayari asanzwe muri izo nkuru na yo yagizwe manini kandi arushaho kuba meza. Nanone hashyizwemo ibindi bintu bishobora kudufasha, urugero nk’amakarita n’imbonerahamwe zigaragaza uko ibintu bivugwa muri Bibiliya byagiye bikurikirana. Igitabo Twigane ukwizera kwabo cyagenewe kudufasha mu cyigisho cya bwite, icy’umuryango no mu Cyigisho cya Bibiliya cy’Itorero. Abagize imiryango bashobora no gusoma mu ijwi riranguruye inkuru zirimo.
15 Turifuza ko iki gitabo cyabafasha kwigana ukwizera kw’abagaragu ba Yehova b’indahemuka babayeho kera. Kizabafasha kugira ukwizera gukomeye no kwegera Data wo mu ijuru Yehova.