Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUTWE WA 5

Uko wabana amahoro na bene wanyu

Uko wabana amahoro na bene wanyu

“Mwambare . . . kugwa neza, kwiyoroshya, kwitonda no kwihangana.”​—Abakolosayi 3:12

Iyo abantu bashyingiranywe baba bashinze umuryango mushya. Nubwo uzakomeza gukunda no kubaha ababyeyi bawe, ubu uwo mwashakanye ni we muntu ufite agaciro imbere yawe kuruta abandi bose ku isi. Kwemera ibyo bishobora kugora bamwe muri bene wanyu. Ariko amahame yo muri Bibiliya ashobora kubafasha gushyira mu gaciro, ku buryo wakomeza kubana amahoro na bene wanyu ari na ko ukorana umwete kugira ngo wubake umuryango wawe mushya.

1 JYA UBONA BENE WANYU MU BURYO BUSHYIZE MU GACIRO

ICYO BIBILIYA IVUGA: “Wubahe so na nyoko” (Abefeso 6:2). Uko waba ungana kose, buri gihe uba ugomba kubaha ababyeyi bawe. Zirikana nanone ko uwo mwashakanye na we agomba kwita ku babyeyi be. “Urukundo ntirugira ishyari.” Bityo ntukumve uhungabanye bitewe n’imishyikirano uwo mwashakanye afitanye na bene wabo.​—1 Abakorinto 13:4; Abagalatiya 5:26.

ICYO WAKORA:

  • Irinde kuvuga amagambo akabiriza, wenda ngo uvuge uti “buri gihe umuryango wawe uramfobya” cyangwa uti “nta na rimwe nyoko ajya yishimira ibyo nkora”

  • Gerageza kubona ibintu nk’uko uwo mwashakanye abibona

2 NIBIBA NGOMBWA UJYE UFATA IBYEMEZO BITAJENJETSE

ICYO BIBILIYA IVUGA: ‘Umugabo azasiga se na nyina yomatane n’umugore we, maze bombi babe umubiri umwe’ (Intangiriro 2:24). Iyo umaze gushaka, ababyeyi bawe bashobora kumva ko bakigufiteho uburenganzira kandi bashobora kugerageza kugira uruhare mu ishyingiranwa ryawe rurenze urwo bagombye kugira.

Ni wowe n’uwo mwashakanye mugomba kwemeranya ku mipaka muzabashyiriraho, hanyuma mukayibamenyesha mu bugwaneza. Mushobora kubabwiza ukuri mudaciye ku ruhande kandi mutabubahutse (Imigani 15:1). Kwicisha bugufi, kwiyoroshya no kwihangana bizabafasha kugirana na bene wanyu imishyikirano isusurutse, kandi mukomeze ‘kwihanganirana mu rukundo.’​—Abefeso 4:2.

ICYO WAKORA:

  • Niba wumva uhangayikishijwe nuko bene wanyu bivanga cyane mu mibereho yawe, ujye ubiganiraho n’uwo mwashakanye mu gihe mutuje

  • Mujye mwumvikana uko muzakemura ibyo bibazo