UMUTWE WA 2
Mwirinde guhemukirana
“Icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.”—Mariko 10:9
Yehova adusaba ‘gukunda kugwa neza [cyangwa “ubudahemuka”]’ (Mika 6:8). Kugaragarizanya ubudahemuka ni iby’ingenzi cyane mu ishyingiranwa ryanyu, kuko mudafite uwo muco mutakwizerana. Kandi kwizerana bituma urukundo rusagamba.
Muri iki gihe, ubudahemuka bw’abashakanye buribasiwe. Kugira ngo murinde ishyingiranwa ryanyu, mugomba kwiyemeza gukora ibintu bibiri.
1 SHYIRA ISHYINGIRANWA RYAWE MU MWANYA WA MBERE
ICYO BIBILIYA IVUGA: ‘Mumenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi’ (Abafilipi 1:10). Ishyingiranwa ryawe ni kimwe mu bintu by’ingenzi kuruta ibindi mu mibereho yawe. Ni ryo rigomba kujya mu mwanya wa mbere.
Yehova ashaka ko wibanda kuri mugenzi wawe ‘mukishimira ubuzima muri kumwe’ (Umubwiriza 9:9). Agaragaza neza ko utagombye na rimwe kwirengagiza uwo mwashakanye, ko ahubwo mwembi mwagombye gushakisha uko buri wese yashimisha mugenzi we (1 Abakorinto 10:24). Kora ibishoboka byose ku buryo uwo mwashakanye yumva ko umwifuza kandi umwishimira.
ICYO WAKORA:
-
Mujye mumarana igihe, ugaragarize uwo mwashakanye ko umwitayeho
-
Jya utekereza uti “twe”; ntugatekereze uti “jye”
2 RINDA UMUTIMA WAWE
ICYO BIBILIYA IVUGA: “Umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we” (Matayo 5:28). Iyo umuntu akomeje gutekereza ku bintu by’ubwiyandarike ni nk’aho mu by’ukuri aba ahemukira uwo bashakanye.
Yehova avuga ko ugomba ‘kurinda umutima wawe’ (Imigani 4:23; Yeremiya 17:9). Kugira ngo ubigereho, ugomba kurinda amaso yawe (Matayo 5:29, 30). Jya wigana urugero rw’umukurambere Yobu wari waragiranye isezerano n’amaso ye ko atari kuzigera yitegereza undi mugore ngo amwifuze (Yobu 31:1). Iyemeze kutazigera ureba porunogarafiya. Nanone kandi, iyemeze kwirinda kugirana agakungu n’undi muntu utari uwo mwashakanye.
ICYO WAKORA:
-
Kora ibishoboka byose ku buryo abandi babona ko wiyemeje umaramaje kubera indahemuka uwo mwashakanye
-
Jya uzirikana ibyiyumvo by’uwo mwashakanye kandi uhite usesa imishyikirano yose ishobora gutuma uwo mwashakanye yumva abangamiwe