‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’

Intego y’iki gitabo, si ugutanga incamake y’ibyaranze ubuzima bwa Yesu n’umurimo yakoze, ahubwo kigamije kudufasha kumenya neza uko twamukurikira.

Ijambo ry’ibanze

Turifuza ko warushaho gukunda Yesu kandi ukamukurikira, kuko bizatuma ushimisha Yehova, uhereye ubu ukageza iteka ryose.

IGICE CYA 1

‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye’—Yesu yashakaga kuvuga iki?

Kuba umwigishwa nyakuri wa Yesu, ntibigaragarira mu magambo gusa cyangwa uko twiyumva.

IGICE CYA 2

“Inzira n’ukuri n’ubuzima”

Yesu ni we wenyine ushobora kudufasha kuba incuti za Papa we. Yesu afite inshingano yihariye mu isohozwa ry’umugambi w’Imana.

IGICE CYA 3

“Noroheje mu mutima”

Kuva Yesu atangira umurimo we hano ku isi kugeza awurangije, yaranzwe n’umuco wo kwicisha bugufi.

IGICE CYA 4

“Dore Intare yo mu muryango wa Yuda”

Yesu yagaragaje ubutwari nk’ubw’intare mu buryo butatu: avuganira ukuri, aharanira ubutabera kandi agahangana n’abamurwanyaga.

IGICE CYA 5

‘Ubwenge bw’Imana ni nk’ubutunzi’

Yesu yagaragaje ubwenge butangaje mu byo yakoraga no mu byo yavugaga.

IGICE CYA 6

‘Yatojwe kumvira’

None se ko Yesu yumviraga Papa we mu buryo butunganye, kuki bivugwa ko yatojwe kumvira’ kandi ‘agatunganywa?’

IGICE CYA 7

‘Nimutekereze mwitonze kuri Yesu wihanganye’

Yesu yarihanganaga cyane. Ni iki cyamufashije kwihangana? Twamwigana dute?

IGICE CYA 8

“Kuko ibyo ari byo natumwe gukora”

Menya impamvu Yesu yabwirizaga, ubutumwa yabwirizaga n’uko yabonaga umurimo yakoraga ari hano ku isi.

IGICE CYA 9

‘Nimugende muhindure abantu abigishwa’

Kumvira itegeko Yesu yatanze ryo guhindura abantu abigishwa ni byo byonyine bishobora gutuma umuntu akurikira Yesu by’ukuri.

IGICE CYA 10

“Handitswe ngo”

Iyo hari uvuze nabi Ijambo ry’Imana, akaba ari ryo dukoresha tumusobanurira tuba tugaragaje ko twigana uko Yesu yatangazaga ukuri.

IGICE CYA 11

“Nta wundi muntu twabonye wigisha neza nka we”

Reka turebe uburyo butatu Yesu yakoreshaga yigisha n’uko twabwigana.

IGICE CYA 12

“Nta kintu yababwiraga adakoresheje umugani”

Bibiliya itubwira impamvu ebyiri zatumaga Yesu akoresha ingero.

IGICE CYA 13

“Nkunda Papa wo mu ijuru”

Ni gute twakwigana Yesu tugakunda Yehova cyane?

IGICE CYA 14

“Abantu benshi baramusanga”

Abantu benshi hakubiyemo n’abana, ntibatinyaga kwegera Yesu. Ni iki cyatumaga Yesu aba umuntu wisanzurwaho?

IGICE CYA 15

“Abagirira impuhwe”

Kuki ari iby’ingenzi ko twigana Yesu tukagirira abandi impuhwe n’imbabazi?

IGICE CYA 16

‘Yesu yakomeje kubakunda kugeza ku iherezo’

Igihe Yesu yakoraga umurimo wo kubwiriza, yagaragaje ko yakundaga abigishwa be. Twamwigana dute mu byo dukorera abandi?

IGICE CYA 17

‘Nta wufite urukundo ruruta urwe’

Twakwigana Yesu dute mu birebana no kugaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa?

IGICE CYA 18

“Komeza unkurikire”

Nidukomeza gukurikira Yesu buri munsi, tuzagira umutimanama ukeye n’ibyiringiro by’igihe kizaza.