Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ijambo ry’ibanze

Ijambo ry’ibanze

Musomyi dukunda:

‘Nkurikira ube umwigishwa wanjye’ (Mariko 10:21). Yesu yavuze ayo magambo ashaka gutumira buri wese ngo amukurikire. Ese uzemera ubutumire bwe? Numukurikira, bizahindura imibereho yawe mu buryo bukomeye. Kubera iki?

Yehova yohereje Umwana we w’ikinege ku isi kugira ngo atange ubuzima bwe bube incungu (Yohana 3:16). Uretse kuba uwo Mwana yaradupfiriye, yanatweretse uko tugomba kubaho. Mu byo yakoze byose yakomeje kuba indahemuka, bituma ashimisha Papa we. Nanone Yesu yatweretse uko twakwigana Papa we. Ibyo Yesu yavuze n’ibyo yakoze byagaragaje mu buryo butunganye uko Papa we abona ibintu n’uko yiyumva.—Yohana 14:9.

Bibiliya ivuga ko Yesu yadusigiye ‘urugero kugira ngo tujye tumwigana’ (1 Petero 2:21). Niba dushaka kurushaho kuba incuti za Yehova, tukaba twifuza kugira ubuzima bufite intego muri iki gihe kandi tukaba twifuza kuguma mu nzira iyobora ku buzima bw’iteka, tugomba kwigana Kristo.

Kugira ngo dutangire kugendera muri iyo nzira, tugomba kumenya uko Yesu yari abayeho ari ku isi. Ubwo rero tugomba gusuzuma twitonze icyo Bibiliya ivuga kuri Yesu. Gutekereza ku bintu Yesu yavuze n’ibyo yakoze kandi tukareba uko twamwigana mu byo tuvuga no mu byo dukora, bizadufasha kumenya neza uko twamukurikira.

Turifuza ko iki gitabo cyagufasha kurushaho gukunda Yesu na Yehova. Urwo rukundo ruzatuma wigana Yesu, maze ushimishe Yehova, uhereye ubu ukageza iteka ryose.

Abanditsi