Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUTWE WA 2

‘Kwigisha no kubwiriza ubutumwa bwiza’

‘Kwigisha no kubwiriza ubutumwa bwiza’

Yesu yari umubaji, yakoraga ibitangaza, agakiza indwara, ndetse yakoze n’ibindi bintu byinshi. Ariko kandi, abantu ntibigeze bamwitirira ibyo bikorwa bye, ahubwo bamwitaga Umwigisha. Umurimo w’ingenzi yakoze mu buzima bwe, wari uwo ‘kwigisha no kubwiriza ubutumwa bwiza’ (Matayo 4:23). Kubera ko turi abigishwa ba Yesu, natwe tugomba gukora uwo murimo. Muri uyu mutwe, tuzasuzuma urugero yatanze rutwereka uko twakora uwo murimo.