Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

GUTANGIZA IKIGANIRO

ISOMO RYA 1

Kwita ku bantu

Kwita ku bantu

Ihame: “Umuntu ufite urukundo . . . ntarangwa n’ubwikunde.”​—1 Kor 13:4, 5.

Ibyo Yesu yakoze

1. Reba VIDEWO, cyangwa usome muri Yohana 4:6-9, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

  1.    Ni iki Yesu yabonye kuri uwo mugore mbere y’uko atangiza ikiganiro?

  2.   Yesu yaravuze ati: “Mpa amazi yo kunywa.” Kuki uburyo yakoresheje atangiza ikiganiro bwari bwiza?

Ni iki twakwigira kuri Yesu?

2. Akenshi tugirana ikiganiro cyiza n’abantu, iyo duhereye ku bibashikaje.

Jya wigana Yesu

3. Jya uhuza n’ibyo abantu bakeneye. Ntukumve ko ugomba guhora utangiza ikiganiro ukoresheje ingingo wateguye. Jya uhera ku bintu bishishikaje abantu muri icyo gihe. Ibaze uti:

  1.    “Ni ibiki biri kuvugwa mu makuru?”

  2.   “Ni ibiki abaturanyi banjye, abo dukorana cyangwa abo twigana bari kuvugaho cyane?”

4. Jya witegereza. Ibaze uti:

  1.    “Uwo muntu arimo arakora iki? Ni iki ashobora kuba arimo atekereza?”

  2.   “Ibyo yambaye, uko agaragara cyangwa aho atuye bigaragaza ko ari muntu ki cyangwa ko ari mu rihe dini?”

  3.   “Ese iki ni cyo gihe cyiza cyo kumuganiriza?”

5. Jya utega amatwi.

  1.    Jya wirinda kuvuga amagambo menshi.

  2.   Jya ushishikariza uwo muganira kugira icyo avuga. Niba ubona ko ari ngombwa, jya umubaza ibibazo.