Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA

ISOMO RYA 12

Ubutwari

Ubutwari

Ihame: “Nk’uko amavuta n’umubavu bishimisha, ni na ko wishimira kuba inshuti y’umuntu ukugira inama zivuye ku mutima.”​—Imig 27:9.

Ibyo Yesu yakoze

1. Reba VIDEWO, cyangwa usome muri Mariko 10:17-22, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

  1.    Ni iyihe mico myiza uwo musore yari afite, Yesu ashobora kuba yarabonye?

  2.   Kuki Yesu yari akeneye kugira ubutwari n’urukundo kugira ngo agire inama uwo musore?

Ni iki twakwigira kuri Yesu?

2. Mu gihe dufasha abo twigisha Bibiliya, tugomba kubikorana urukundo ariko nanone tukababwiza ukuri.

Jya wigana Yesu

3. Fasha abo wigisha Bibiliya kwishyiriraho intego no kuzigeraho.

  1.    Koresha agace kavuga ngo “Icyo wakora” kari muri buri somo, mu gitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose.

  2.   Fasha umwigishwa kumenya ibintu bifatika yakora kugira ngo agere ku ntego z’igihe gito n’iz’igihe kirekire.

  3.   Jya ushimira uwo wigisha Bibiliya buri gihe bitewe n’ibyo ageraho.

4. Jya umenya ingorane zituma uwo wigisha adatera imbere, unamufashe kuzitsinda.

  1.    Jya wibaza uti:

    • “Niba uwo nigisha Bibiliya adatera imbere ngo abatizwe, biterwa n’iki?”

    • “Namufasha nte?”

  2.   Jya usaba Yehova ubutwari bwo kubwira uwo wigisha Bibiliya icyo akwiriye gukora, ariko nanone ubikorane urukundo.

5. Jya ureka kwigisha abatagira amajyambere.

  1.    Kugira ngo umenye niba uwo wigisha Bibiliya agira amajyambere ibaze uti:

    • “Ese ashyira mu bikorwa ibyo yiga?”

    • “Ese ajya mu materaniro kandi akabwira abandi ibyo yiga?”

    • “Ese niba amaze igihe yiga, yifuza kuba Umuhamya wa Yehova?”

  2.   Niba uwo wigisha Bibiliya atagira amajyambere:

    • Mubaze igishobora kuba kibimutera.

    • Musobanurire impamvu ubaye uretse kumwigisha Bibiliya, ariko ubikore mu bugwaneza.

    • Musobanurire icyo asabwa gukora kugira ngo uzongere umwigishe Bibiliya.