Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

GUTANGIZA IKIGANIRO

ISOMO RYA 5

Ubushishozi

Ubushishozi

Ihame: “Amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza.”​—Kolo 4:6.

Ibyo Pawulo yakoze

1. Reba VIDEWO, cyangwa usome mu Byakozwe 17:22, 23, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

  1.    Pawulo yumvise ameze ate igihe yabonaga ibikorwa by’amadini y’ikinyoma yo mu mujyi wa Atene?​—Reba mu Byakozwe 17:16.

  2.   Ni gute Pawulo yagize ubushishozi agahera ku byo Abanyatene bizeraga kugira ngo abagezeho ubutumwa bwiza, aho kubaciraho iteka?

Ni iki twakwigira kuri Pawulo?

2. Iyo duhisemo twitonze ibyo tuvuga, uko tubivuga n’igihe cyo kubivuga, akenshi abantu bishimira kudutega amatwi.

Jya wigana Pawulo

3. Jya ukoresha amagambo meza. Urugero, niba ugiye kugira icyo uvuga kuri Bibiliya cyangwa kuri Yesu mu gihe uganira n’umuntu utari Umukristo, byaba byiza ugize icyo uhindura ku magambo wari usanzwe ukoresha.

4. Ntukihutire gukosora umuntu. Jya umureka avuge yisanzuye. Niba avuze ikintu kidahuje na Bibiliya, jya wirinda kujya impaka na we (Yak 1:19). Iyo umuteze amatwi, ni bwo ubasha gutahura ibyo yizera n’impamvu abyizera.​—Imig 20:5.

5. Jya ushimira uwo muganira kandi wemere ibyo avuga mu gihe bishoboka. Ashobora kuba akomeye ku byo yizera. Ubwo rero jya ushakisha ibyo mwahuriraho, hanyuma umufashe buhoro buhoro gusobanukirwa inyigisho za Bibiliya.

REBA NANONE

Imig 25:15; 2 Tim 2:23-26; 1 Pet 3:15