Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

GUSUBIRA GUSURA

Yoh 7:3-5; 1 Kor 15:3, 4, 7

ISOMO RYA 8

Kwihangana

Kwihangana

Ihame: “Umuntu ufite urukundo arihangana.”​—1 Kor 13:4.

Ibyo Yesu yakoze

1. Reba VIDEWO, cyangwa usome muri Yohana 7:3-5 no mu 1 Abakorinto 15:3, 4, 7, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

  1.    Abavandimwe ba Yesu babanje kwakira bate ubutumwa bwe?

  2.   Ni iki kigaragaza ko Yesu atigeze atakariza icyizere umuvandimwe we Yakobo?

Ni iki twakwigira kuri Yesu?

2. Dukwiriye kwihangana kuko hari abantu batinda kwemera ubutumwa bwiza.

Jya wigana Yesu

3. Koresha uburyo butandukanye. Mu gihe umuntu adahise yemera kwiga Bibiliya, ntukabimuhatire. Mu gihe ubona ari ngombwa, ujye ukoresha videwo cyangwa ingingo zitandukanye kugira umwereke uko kwiga Bibiliya bikorwa n’icyo byamumarira.

4. Ntukagereranye abantu. Buri muntu aba yihariye. Niba umwe mu bagize umuryango wawe cyangwa umuntu wasubiye gusura adahise yemera kwiga Bibiliya, jya utekereza ku mpamvu ishobora kuba ibimuteye. Ese ni uko akunda cyane idini rye? Ese ni ugutinya bene wabo cyangwa abaturanyi be? Jya umuha igihe cyo gutekereza ku byo wamubwiye no kubona ko ibyo Bibiliya ivuga bifite akamaro.

5. Jya usenga umusabira. Saba Yehova agufashe gukomeza kugira ubwenge no kurangwa n’icyizere. Nanone senga Yehova umusabe ubushishozi kugira ngo umenye igihe gikwiriye cyo kureka gusura umuntu ugaragaza ko atifuza gukomeza kwiga Bibiliya.​—1 Kor 9:26.

REBA NANONE

Mar 4:26-28; 1 Kor 3:5-9; 2 Pet 3:9