Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 14

Yesu atangira gushaka abigishwa

Yesu atangira gushaka abigishwa

YOHANA 1:29-51

  • ABIGISHWA BA YESU BA MBERE BAMUKURIKIRA

Nyuma y’iminsi 40 Yesu ari mu butayu, mbere y’uko asubira i Galilaya, yongeye gusanga Yohana wari waramubatije. Igihe yari ageze bugufi, Yohana yamweretse abari aho maze arababwira ati “dore Umwana w’Intama w’Imana, ukuraho icyaha cy’isi! Uyu ni we navuzeho nti ‘nyuma yanjye haje umuntu wambanjirije, kuko yabayeho mbere yanjye’ ” (Yohana 1:29, 30). Nubwo Yohana ari we wari mukuru kuri Yesu, yari azi ko Yesu yabayeho mbere ye ari ikiremwa cy’umwuka mu ijuru.

Mu byumweru bike mbere yaho, igihe Yesu yazaga kubatizwa, Yohana asa naho atari azi neza ko Yesu ari we wari kuba Mesiya. Yohana yarabyeruye ati “ndetse sinari muzi, ariko impamvu yatumye nza kubatiriza mu mazi, kwari ukugira ngo Isirayeli imumenye.”​—Yohana 1:31.

Yohana yakomeje asobanurira abari bamuteze amatwi uko byagenze igihe yabatizaga Yesu, agira ati “nabonye umwuka umanuka uturutse mu ijuru umeze nk’inuma, maze umugumaho. Icyakora sinari muzi. Ahubwo uwantumye kubatiriza mu mazi yarambwiye ati ‘uwo uzabona umwuka umumanukiyeho maze ukamugumaho, uwo ni we ubatirisha umwuka wera.’ Ibyo narabibonye, kandi nahamije ko uwo ari Umwana w’Imana.”​—Yohana 1:32-​34.

Bukeye bwaho, Yesu yongeye kuza aho Yohana ari, asanga ari kumwe n’abigishwa be babiri. Yohana yaravuze ati “dore Umwana w’Intama w’Imana” (Yohana 1:36)! Abo bigishwa babiri ba Yohana Umubatiza bahise bakurikira Yesu. Umwe yitwaga Andereya. Uwa kabiri, ushobora kuba ari we wanditse iyo nkuru, na we yitwaga Yohana. Yohana uwo, na we yari mwene wabo wa Yesu, kuko yari umuhungu wa Salome. Salome yari mwene nyina wa Mariya, kandi umugabo we yitwaga Zebedayo.

Yesu yarahindukiye abona Andereya na Yohana bamukurikiye, arababaza ati “murashaka iki?”

Na bo baramubaza bati ‘Rabi, uba he?’

Yesu arababwira ati “nimuze murahabona.”​—Yohana 1:37-​39.

Byari bigeze hafi saa kumi za nimugoroba, kandi Andereya na Yohana bagumanye na Yesu igice cy’uwo munsi cyari gisigaye. Andereya yari yishimye cyane ku buryo amaze kubona umuvandimwe we Simoni, nanone witwaga Petero, yamubwiye ati “twabonye Mesiya” (Yohana 1:41). Andereya yahise ajyana Petero amushyira Yesu. Ibyabaye nyuma yaho, bituma dutekereza ko Yohana na we yabonye umuvandimwe we Yakobo, akamuzana aho Yesu yari ari, ariko igihe Yohana yandikaga iyo nkuru, ntiyashyizemo ayo makuru amwerekeye.

Bukeye bwaho, Yesu yabonye Filipo wakomokaga i Betsayida. Uwo ni umugi wari ku nkombe yo mu majyaruguru y’inyanja ya Galilaya aho Andereya na Petero bakomokaga. Yesu yabwiye Filipo ati “nkurikira ube umwigishwa wanjye.”​—Yohana 1:43.

Hanyuma, Filipo yabonye Natanayeli, nanone witwaga Barutolomayo, aramubwira ati “twabonye uwo Mose yanditse mu Mategeko, n’Abahanuzi bakamwandika: ni Yesu mwene Yozefu w’i Nazareti.” Natanayeli yarashidikanyije, abwira Filipo ati “mbese hari ikintu cyiza gishobora guturuka i Nazareti?”

Filipo yaramwinginze ati “ngwino wirebere.” Igihe Yesu yabonaga Natanayeli aza amusanga, yaravuze ati “dore Umwisirayeli nyakuri, utagira uburiganya muri we.”

Natanayeli aramubaza ati “wamenye ute?”

Yesu aramusubiza ati “mbere y’uko Filipo aguhamagara, ubwo wari wicaye munsi y’igiti cy’umutini, nakubonye.”

Natanayeli yaratangaye cyane, maze aramusubiza ati “Rabi, uri Umwana w’Imana, uri Umwami wa Isirayeli.”

Yesu aramubaza ati “kuba nkubwiye ko nakubonye wicaye munsi y’igiti cy’umutini, ni cyo gitumye wizera? Uzabona ibintu bikomeye cyane kuruta ibi.” Hanyuma Yesu arabasezeranya ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko muzabona ijuru rikingutse n’abamarayika b’Imana bazamuka kandi bamanuka basanga Umwana w’umuntu.”​—Yohana 1:45-​51.

Nuko Yesu n’abigishwa yari amaze kubona, bahita bava mu kibaya cya Yorodani bajya i Galilaya.