Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 15

Akora igitangaza cya mbere

Akora igitangaza cya mbere

YOHANA 2:1-12

  • UBUKWE BW’I KANA

  • YESU AHINDURA AMAZI DIVAYI

Hari ku munsi wa gatatu Natanayeli abaye umwe mu bigishwa ba mbere ba Yesu. Yesu na bamwe mu bigishwa be ba mbere berekeje mu majyaruguru, mu ntara bakomokagamo ya Galilaya. Bari bagiye mu mugi wa Kana, akaba ari ho Natanayeli yavukiye. Umugi wa Kana uherereye hafi mu majyaruguru ya Nazareti, aho Yesu yakuriye. Bari batumiwe mu bukwe i Kana.

Nyina wa Yesu na we yari yatashye ubwo bukwe. Kubera ko Mariya yari incuti y’umuryango w’abari bashyingiranywe, yari mu bari bafite inshingano yo kwita ku bantu benshi bari batumiwe. Ni yo mpamvu yahise abona ko hari havutse ikibazo, maze abwira Yesu ati “nta divayi bafite”​—Yohana 2:3.

Mu by’ukuri Mariya yarimo abwira Yesu kugira icyo akora kuri icyo kibazo cyo kubura divayi. Yesu yakoresheje imvugo igaragaza ko atabyemeye, aramubwira ati “mugore, mpuriye he nawe?” (Yohana 2:4). Kubera ko yari Umwami washyizweho n’Imana, ibikorwa bye ntibyari kuyoborwa n’abagize umuryango we cyangwa incuti ze, ahubwo byari kuyoborwa na Se wo mu ijuru. Ku bw’ibyo rero, Mariya yagize amakenga arekera icyo kibazo mu maboko y’umwana we, gusa abwira abaherezaga ati “icyo ababwira cyose, mugikore.”​—Yohana 2:5.

Aho hari intango esheshatu nini zari zikozwe mu mabuye, buri ntango ikaba yarashoboraga kujyamo litiro zisaga 40. Nuko Yesu abwira abahereza ati “izo ntango nimuzuzuze amazi.” Hanyuma arababwira ati “mudaheho mushyire umusangwa mukuru.”​—Yohana 2:7, 8.

Umusangwa mukuru yatangajwe n’ukuntu iyo divayi yari nziza cyane, ariko ntiyamenya ko yari yakozwe mu buryo bw’igitangaza. Ahamagara umukwe aramubwira ati “abandi bantu bose babanza gutanga divayi nziza, abantu bamara gusinda bakazana itaryoshye. Ariko wowe wabitse divayi nziza kugeza ubu.”​—Yohana 2:10.

Icyo ni cyo gitangaza cya mbere Yesu yakoze, kandi igihe abigishwa be bashya babibonaga, barushijeho kumwizera. Nyuma yaho, Yesu, nyina na barumuna be, bagiye mu mugi wa Kaperinawumu uri ku nkombe yo mu majyaruguru y’inyanja ya Galilaya.