Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 10

Umuryango wa Yesu ujya i Yerusalemu

Umuryango wa Yesu ujya i Yerusalemu

LUKA 2:40-52

  • YESU WARI UFITE IMYAKA CUMI N’IBIRI ABAZA IBIBAZO ABIGISHA

  • YESU YITA YEHOVA “DATA”

Hari mu rugaryi, kandi igihe cyari kigeze ngo abagize umuryango wa Yozefu, hamwe n’incuti zabo na bene wabo bakore urugendo rwa buri mwaka bagiye i Yerusalemu. Babaga bagiye kwizihiza Pasika nk’uko Amategeko yabisabaga (Gutegeka kwa Kabiri 16:16). Kuva i Nazareti ujya i Yerusalemu hari ibirometero 120. Cyabaga ari igihe cy’imihihibikano myinshi kandi gishimishije kuri buri wese. Icyo gihe Yesu yari afite imyaka 12, kandi yari ategerezanyije amatsiko kujya muri uwo munsi mukuru no kongera kuba hafi y’urusengero.

Pasika Yesu n’abagize umuryango we bizihizaga ntiyamaraga umunsi umwe gusa. Umunsi wakurikiraga Pasika ni wo wari intangiriro y’Umunsi Mukuru w’Imigati Idasembuwe wamaraga iminsi irindwi (Mariko 14:1). Uwo munsi mukuru wafatwaga nk’umwe mu minsi y’igihe cya Pasika. Ibyo byatumaga urugendo rwose hamwe bakoraga, bava iwabo i Nazareti, iminsi bamaraga i Yerusalemu, n’urwo bakoraga basubira imuhira, rumara hafi ibyumweru bibiri. Ariko muri uwo mwaka ho, urwo rugendo rwafashe igihe kirekire kurushaho bitewe n’ibyabaye kuri Yesu. Byatewe n’ikibazo bamenye ubwo bari mu nzira batashye bavuye i Yerusalemu.

Igihe bari batashye, Yozefu na Mariya bakekaga ko Yesu yari kumwe na bene wabo hamwe n’incuti zabo bari bafatanyije urugendo. Ariko bahagaze aho bari bagiye kurara, ntibamubona. Batangiye kumushakira mu bandi bagenzi ariko baramubura. Bamushakira ahantu hose baraheba. Nuko Yozefu na Mariya basubira i Yerusalemu kumushakirayo.

Bamaze umunsi wose bamushakisha, baramubura. No ku munsi wa kabiri ntibamubona. Amaherezo ku munsi wa gatatu babonye umuhungu wabo mu rusengero rwari rufite ibyumba byinshi. Basanze yicaye hagati ya bamwe mu bigisha b’Abayahudi. Yari abateze amatwi, ababaza ibibazo kandi bose batangazwaga n’ubwenge bwe.

Mariya aramubwira ati “mwana wa, kuki watugenje utya? Dore jye na so twataye umutwe tugushakisha.”​—Luka 2:48.

Yesu yatangajwe n’uko batari bamenye aho bari kumushakira. Yarababajije ati “kuki mwagombye kunshakisha? Mbese ntimuzi ko ngomba kuba mu nzu ya Data?”​—Luka 2:49.

Hanyuma Yesu, Mariya na Yozefu basubira i Nazareti, kandi akomeza kubagandukira. Yakomeje gukura mu gihagararo kandi agwiza ubwenge. N’igihe yari akiri muto, yashimwaga n’Imana n’abantu. Koko rero, kuva Yesu akiri umwana, yatanze urugero rwiza atari mu bihereranye no gushaka inyungu zo mu buryo bw’umwuka gusa, ahubwo no mu birebana no kubaha ababyeyi.