Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 6

Umwana wari warasezeranyijwe

Umwana wari warasezeranyijwe

LUKA 2:21-39

  • YESU AKEBWA, HANYUMA AKAJYANWA MU RUSENGERO

Yozefu na Mariya bagumye i Betelehemu ntibasubira i Nazareti. Hanyuma, igihe Yesu yari amaze iminsi umunani avutse, baramukebye nk’uko Amategeko Imana yahaye Abisirayeli yabiteganyaga (Abalewi 12:2, 3). Nanone kuri uwo munsi, habagaho umuhango wo kwita izina umwana w’umuhungu. Nuko umwana wabo bamwita Yesu, nk’uko marayika Gaburiyeli yari yarabibategetse.

Hari hashize ukwezi kurenga, Yesu akaba yari amaze iminsi 40 avutse. None se, ababyeyi be bamujyanye he? Bamujyanye mu rusengero i Yerusalemu, rukaba rwari mu birometero bike gusa. Amategeko yavugaga ko umugore wabaga amaze iminsi 40 abyaye umuhungu, yagombaga kujya mu rusengero agatanga igitambo cyo kwiyeza.​—Abalewi 12:4-7.

Uko ni ko Mariya yabigenje. Yajyanye utunyoni tubiri two gutangaho igitambo. Ibyo bituma tumenya uko ubukungu bwa Yozefu na Mariya bwari bwifashe. Amategeko yateganyaga ko umubyeyi yagombaga gutamba isekurume y’intama ikiri nto n’inyoni. Ariko iyo atashoboraga kubona isekurume y’intama, intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri byabaga bihagije. Izo ni zo Mariya yatanze ahuje n’ubushobozi bwe.

Yozefu na Mariya bageze mu rusengero, umugabo wari ugeze mu za bukuru witwaga Simeyoni yarabegereye. Imana yari yaramuhishuriye ko yari kubona Kristo cyangwa Mesiya wasezeranyijwe na Yehova, mbere y’uko apfa. Uwo munsi, umwuka wera wayoboye Simeyoni mu rusengero, abona Yozefu na Mariya bari kumwe n’umwana wabo w’umuhungu. Simeyoni yateruye uwo mwana.

Igihe Simeyoni yari ateruye Yesu, yashimiye Imana ati “ubu noneho Mwami w’Ikirenga, usezereye umugaragu wawe amahoro nk’uko wabivuze, kuko amaso yanjye abonye uko uzazana agakiza, ako wateguye mu maso y’abantu bose, n’urumuri rwo gukura igitwikirizo ku maso y’amahanga, n’icyubahiro cy’ubwoko bwawe bwa Isirayeli.”​—Luka 2:29-​32.

Yozefu na Mariya batangajwe no kumva ayo magambo. Simeyoni yabahaye umugisha, abwira Mariya ko umuhungu we “ashyiriweho kugira ngo benshi muri Isirayeli bagwe abandi babyuke” kandi ko agahinda kari kuzahinguranya umutima we nk’inkota ityaye cyane.​—Luka 2:34.

Uwo munsi, hari undi muntu wari mu rusengero. Uwo ni umuhanuzikazi w’imyaka 84, witwaga Ana. Ntiyigeraga abura mu rusengero. Nuko araza yegera Yozefu, Mariya na Yesu, atangira gushima Imana abwira abamwumvaga bose ibihereranye na Yesu.

Ushobora kwiyumvisha ukuntu Yozefu na Mariya bashimishijwe n’ibyo bintu byabereye mu rusengero. Nta gushidikanya ko ibyo byose byabemeje ko umwana wabo ari we wari warasezeranyijwe n’Imana.