Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 96

Yesu asubiza umutware w’umusore w’umukire

Yesu asubiza umutware w’umusore w’umukire

MATAYO 19:16-30 MARIKO 10:17-31 LUKA 18:18-30

  • UMUKIRE ABAZA IBY’UBUZIMA BW’ITEKA

Yesu yari akiri mu karere ka Pereya, agana i Yerusalemu. Umusore w’umukire yaje yiruka apfukama imbere ye. Uwo musore yari “umutware,” akaba ashobora kuba yari umukuru w’isinagogi cyangwa akaba yari umwe mu bari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi. Yabajije Yesu ati “Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzaragwe ubuzima bw’iteka?”​—Luka 8:41; 18:18; 24:20.

Yesu yaramushubije ati “unyitira iki mwiza? Nta mwiza n’umwe ubaho, keretse Imana yonyine.” Birashoboka ko uwo musore yakoresheje ijambo “mwiza” nk’izina ry’icyubahiro, nk’uko ba rabi babigenzaga. Nubwo Yesu yari umwigisha mwiza, yamenyesheje uwo musore ko ijambo “mwiza” rikoreshejwe nk’izina ry’icyubahiro, rikwiriye Imana yonyine.

Yesu yamugiriye inama igira iti “niba wifuza kwinjira mu buzima, ujye uhora wubahiriza amategeko.” Uwo musore yaramubajije ati “ayahe?” Yesu yamubwiye atanu mu Mategeko Icumi: kutica, kudasambana, kutiba, kudashinja ibinyoma no kubaha ababyeyi. Hanyuma yongeyeho itegeko rikomeye kurusha ayo rigira riti “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”​—Matayo 19:17-​19.

Uwo musore yaramushubije ati “ibyo byose narabyubahirije. None icyo nshigaje ni iki” (Matayo 19:20)? Ashobora kuba yarumvaga abura igikorwa nibura kimwe cyiza, cy’ubutwari cyari kuzatuma abona ubuzima bw’iteka. Yesu ‘yumvise amukunze’ kuko yamubazaga nta buryarya kandi akomeje (Mariko 10:21). Icyakora uwo musore yari afite inzitizi imwe.

Uwo musore yakundaga ubutunzi bwe cyane, akaba ari yo mpamvu Yesu yamubwiye ati “ushigaje ikintu kimwe: genda ugurishe ibyawe byose uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru. Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.” Koko rero, yashoboraga kugabanya amafaranga ye abakene badashobora kuzamwishyura, hanyuma akaba umwigishwa wa Yesu. Ariko birashoboka ko Yesu yamwitegerezaga amufitiye impuhwe, igihe yahagurukaga akagenda afite agahinda. Urukundo uwo musore yakundaga ‘ibintu byinshi yari atunze’ rwamuhumye amaso ntiyabona ubutunzi nyakuri (Mariko 10:21, 22). Yesu yaravuze ati “mbega ukuntu biruhije ko abanyamafaranga binjira mu bwami bw’Imana!”​—Luka 18:24.

Abigishwa batangajwe n’ayo magambo, ndetse n’ayo Yesu yakurikijeho agira ati “mu by’ukuri, icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge badodesha, kuruta ko umukire yakwinjira mu bwami bw’Imana.” Ibyo byatumye abigishwa be babaza bati “ni nde ushobora gukizwa?” Ese gukizwa birakomeye cyane ku buryo abantu batabigeraho? Yesu yarabitegereje, maze arabasubiza ati “ibidashobokera abantu, ku Mana birashoboka.”​—Luka 18:25-​27.

Petero yagaragaje ko bo bari baragize amahitamo anyuranye n’ay’uwo musore w’umukire, agira ati “dore twebwe twasize byose turagukurikira. None se ubwo bizatugendekera bite?” Yesu yababwiye icyo ayo mahitamo meza azabamarira agira ati “mu gihe cyo guhindura byose bishya, igihe Umwana w’umuntu azicara ku ntebe ye y’ubwami y’ikuzo, namwe mwankurikiye muzicara ku ntebe z’ubwami cumi n’ebyiri, mucire imanza imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli.”​—Matayo 19:27, 28.

Uko bigaragara, Yesu yatekerezaga igihe kizaza ubwo ku isi hazongera kuba imimerere nk’iyari mu busitani bwa Edeni. Petero n’abandi bigishwa bazagororerwa gutegekana na Yesu bategeka isi izaba yahindutse Paradizo, mu by’ukuri iyo ikaba ari ingororano ikwiranye n’ibyo bari kwigomwa byose!

Icyakora ntibagombaga kuzategereza ingororano mu gihe cya kera. No muri icyo gihe abigishwa be bahabwaga ingororano. Yesu yarababwiye ati “nta muntu wasize inzu cyangwa umugore we cyangwa abavandimwe cyangwa ababyeyi cyangwa abana ku bw’ubwami bw’Imana, utazabona mu buryo runaka ibibikubye incuro nyinshi muri iki gihe, kandi akazahabwa ubuzima bw’iteka mu isi izaza.”​—Luka 18:29, 30.

Koko rero, aho abigishwa be bajyaga hose, bakirwaga n’umuryango w’abavandimwe bafatanyije kuyoboka Imana, umuryango wunze ubumwe kandi ufite agaciro kuruta n’uw’abantu bavukana. Ikibabaje ni uko bisa naho uwo mutware w’umukire w’umusore yirengeshejwe iyo migisha n’ingororano y’ubuzima bwo mu Bwami bw’Imana bwo mu ijuru.

Yesu yongeyeho ati “ariko benshi bari aba mbere bazaba aba nyuma, n’abari aba nyuma babe aba mbere” (Matayo 19:30). Yashakaga kuvuga iki?

Uwo mutware w’umusore w’umukire yari uwa “mbere,” kuko yari mu bayobozi b’Abayahudi. Yashoboraga kugera kuri byinshi kandi yashoboraga kwitegwaho byinshi, kubera ko yari asanzwe akurikiza amategeko y’Imana. Nyamara yemeye ko ubukire n’ibintu yari atunze bifata umwanya wa mbere mu buzima bwe. Ariko abantu bo muri rubanda rwa giseseka babonye ko inyigisho za Yesu ari ukuri kandi ko zishobora kubayobora mu buzima. Twavuga ko bari aba “nyuma,” ariko barimo baba aba “mbere.” Bari bategereje kuzicarana na Yesu ku ntebe z’Ubwami zo mu ijuru, bagategeka isi yahindutse Paradizo.