Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 84

Kuba umwigishwa ni inshingano ikomeye

Kuba umwigishwa ni inshingano ikomeye

LUKA 14:25-35

  • ICYO KUBA UMWIGISHWA BISABA

Yesu yari yigishije amasomo y’ingenzi igihe yari yakiriwe ku meza mu rugo rw’umukuru w’Abafarisayo. Igihe Yesu yakomezaga urugendo rwe agana i Yerusalemu, abantu benshi bajyanye na we. Kubera iki? Ese mu by’ukuri bari bashishikajwe no kuba abigishwa be nyakuri batitaye ku cyo byari kubasaba cyose?

Bakiri mu nzira, Yesu yababwiye ikintu gishobora kuba cyarababaje bamwe muri bo. Yaravuze ati “umuntu nankurikira ntiyange se na nyina n’umugore we n’abana be, n’abavandimwe be na bashiki be, ndetse na we ubwe ngo yange ubugingo bwe, ntashobora kuba umwigishwa wanjye” (Luka 14:26). Ariko se yashakaga kuvuga iki?

Yesu ntiyashakaga kuvuga ko abantu bose bahindutse abigishwa be bagomba kwanga bene wabo. Ahubwo yashakaga kuvuga ko urukundo bari gukunda Yesu rwagombaga kuruta urwo bari kubakunda, ntibamere nka wa mugabo yari yavuze mu mugani w’ifunguro rya nimugoroba wanze ubutumire bw’ingenzi bitewe n’uko yari yazanye umugore.​—Luka 14:20.

Zirikana nanone ko Yesu yavuze ko umwigishwa we agomba no kwanga “n’umugore we,” cyangwa ubugingo bwe. Ibyo bisobanura ko umwigishwa nyakuri wa Yesu agomba kumukunda cyane kuruta uko akunda ubuzima bwe akaba yiteguye no kubuhara biramutse bibaye ngombwa. Tuvugishije ukuri, kuba umwigishwa wa Kristo ni inshingano ikomeye. Si umwanzuro umuntu apfa gufata atabanje kubitekerezaho yitonze.

Kuba umwigishwa wa Yesu bishobora no guteza ingorane hakubiyemo n’ibitotezo kuko yakomeje agira ati “umuntu wese utikorera igiti cye cy’umubabaro ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye” (Luka 14:27). Koko rero, umwigishwa nyakuri wa Yesu agomba kuba yiteguye kwikorera umutwaro wo gutukwa nk’uko byagenze no kuri Yesu. Yesu yanavuze ko abanzi be bari kumwica.

Ubwo rero, abo bantu bari kumwe na Yesu muri urwo rugendo bagombaga gutekereza babyitondeye cyane ku cyo kuba umwigishwa wa Kristo byasobanuraga. Yesu yatanze urugero rubyumvikanisha neza. Yaravuze ati “urugero, ni nde muri mwe waba ashaka kubaka umunara utabanza kwicara akabara ibyo azawutangaho, ngo arebe niba afite ibyawuzuza? Bitabaye bityo, ashobora gushyiraho urufatiro ariko ntashobore kuwuzuza” (Luka 14:28, 29). Bityo rero, abo bantu bari kumwe na Yesu bagana i Yerusalemu, bagombaga kubanza kwiyemeza bamaramaje kuzasohoza inshingano ijyanirana no kuba abigishwa be mbere y’uko bafata umwanzuro. Yabahaye urundi rugero kugira ngo atsindagirize icyo gitekerezo.

Yaravuze ati “ni nde mwami waba agiye kurwana n’undi mwami, ntabanze kwicara ngo agishe inama, kugira ngo amenye niba azajyana ingabo ibihumbi icumi agashobora guhangana n’umuteye afite ibihumbi makumyabiri? Iyo abonye atabishobora, amutumaho intumwa akiri kure, akamusaba amahoro.” Kugira ngo Yesu atsindagirize iyo ngingo yaravuze ati “ubwo rero, mumenye neza ko nta muntu n’umwe ushobora kuba umwigishwa wanjye niba adasezeye ku byo atunze byose.”​—⁠Luka 14:31-​33.

Birumvikana ko Yesu atabwiraga gusa abari kumwe na we. Abantu bose bamenye Kristo bagomba kuba biteguye gukora ibyo yavuze. Ibyo bisobanura ko niba bashaka kuba abigishwa be bagomba kuba biteguye guhara ikintu cyose batunze ndetse n’ubuzima bwabo. Icyo ni ikintu bagomba gutekerezaho kandi bakabishyira mu isengesho.

Noneho Yesu yavuze ikintu yari yarigeze gukomozaho mu Kibwiriza cyo ku Musozi, igihe yavugaga ko abigishwa be ari “umunyu w’isi” (Matayo 5:13). Ashobora kuba yarashakaga kuvuga ko abigishwa be barinda abantu kwangirika mu buryo bw’umwuka no mu by’umuco nk’uko umunyu urinda ibintu ntibyangirike. Ariko kubera ko umurimo we wendaga kurangira, yaravuze ati “ubundi umunyu ni mwiza. Ariko se umunyu uramutse ukayutse, wasubirana uburyohe bwawo ute” (Luka 14:34)? Abari bamuteze amatwi bari bazi ko imwe mu myunyu yariho icyo gihe yari yanduye irimo ibitaka, bityo ikaba nta cyo yari imaze.

Bityo rero, Yesu yarimo agaragaza ko n’abari bamaze igihe ari abigishwa be bagombaga gukomera ku cyemezo bafashe ntibacike intege. Kuko ibyo biramutse bibaye baba bataye agaciro, mbese bakamera nk’umunyu wakayutse. Ibyo byari gutuma isi ibakoba. Ikirenze ibyo kandi ntibari kuba bakwiriye imbere y’Imana ndetse bari gutuma n’izina ryayo ritukwa. Yesu yatsindagirije ko bagombaga kwirinda ko ibyo byababaho agira ati “ufite amatwi yumva, niyumve.”​—Luka 14:35.