Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 91

Lazaro azuka

Lazaro azuka

YOHANA 11:38-54

  • LAZARO AZUKA

  • URUKIKO RW’IKIRENGA RWA KIYAHUDI RUSHAKA KWICA YESU

Yesu yari ageze hafi y’i Betaniya, ahura na Marita hanyuma ahura na Mariya, maze bajyana ku mva ya Lazaro. Iyo mva yari ubuvumo bukingishijwe ibuye. Yesu yaravuze ati “mukureho iryo buye.” Marita yagaragaje impungenge, kuko atari asobanukiwe icyo Yesu yari agiye gukora. Yaramubwiye ati “Mwami, ubu agomba kuba anuka kuko hashize iminsi ine.” Ariko Yesu aramubwira ati “sinakubwiye ko niwizera uri bubone ikuzo ry’Imana?”​—Yohana 11:39, 40.

Nuko bavanaho ibuye. Hanyuma Yesu yubura amaso arasenga ati “Data, ndagushimira ko unyumvise. Ni koko, nari nzi ko buri gihe unyumva. Ariko ibyo mbivuze kubera aba bantu bankikije kugira ngo bizere ko ari wowe wantumye.” Yesu yasengeye mu ruhame kugira ngo abari aho bose bamenye ko ibyo yari agiye gukora yari kubishobozwa n’imbaraga ziva ku Mana. Hanyuma Yesu yavuze mu ijwi riranguruye ati “Lazaro, sohoka!” Nuko Lazaro asohoka ibirenge n’amaboko bye bihambirijwe ibitambaro, no mu maso he hapfutse igitambaro. Yesu arababwira ati “nimumuhambure mumureke agende.”​—Yohana 11:41-44.

Abayahudi benshi bari baje guhumuriza Mariya na Marita babonye icyo gitangaza maze bizera Yesu. Ariko abandi bo bahise bajya kubwira Abafarisayo ibyo Yesu yakoze. Abafarisayo n’abakuru b’abatambyi bateranyije inama y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi. Muri iyo nama harimo n’umutambyi mukuru Kayafa. Bamwe muri bo baritotombaga bati “turabigira dute ko uyu muntu akora ibimenyetso byinshi? Nitumwihorera agakomeza, abantu bose bazamwizera maze Abaroma bazaze bakureho ahantu hacu dusengera n’ishyanga ryacu” (Yohana 11:47, 48). Nubwo bumvise ubuhamya bw’abiboneye uko Yesu “yakoraga ibitangaza byinshi,” ntibishimiye ibyo Imana yakoraga binyuze kuri Yesu. Icyari kibahangayikishije kuruta ibindi ni icyubahiro cyabo n’ubutware bwabo.

Kuba Lazaro yari yazuwe mu bapfuye byashegeshe Abasadukayo batemeraga umuzuko. Kayafa wari Umusadukayo yafashe ijambo aravuga ati “mwebwe nta cyo muzi; ntimubona ko ari mwe bifitiye akamaro ko umuntu umwe apfira abantu, aho kugira ngo ishyanga ryose ririmburwe?”​—Yohana 11:49, 50; Ibyakozwe 5:17; 23:8.

Icyakora Kayafa “ntiyabivuze ari we ubyibwirije,” ahubwo Imana ni yo yatumye avuga atyo bitewe n’umurimo wera yakoraga. Kayafa yashakaga kuvuga ko Yesu yagombaga kwicwa kugira ngo adakomeza kubangamira ubuyobozi n’ububasha by’abayobozi b’idini ry’Abayahudi. Nyamara ubuhanuzi bwa Kayafa bwagaragazaga ko Yesu yari gutanga incungu binyuze ku rupfu rwe, ntacungure Abayahudi gusa ahubwo agacungura n’ “abana b’Imana batatanye” bose.​— Yohana 11:51, 52.

Kayafa yashoboye kwemeza Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi rucura imigambi yo kwica Yesu. Ese Nikodemu wari umwe mu bari bagize urwo rukiko kandi akaba atararwanyaga Yesu, yaba yarahishuriye Yesu iby’iyo migambi bacuraga? Uko byaba byaragenze kose, Yesu yahise ava muri ako gace ka Yerusalemu kugira ngo aticwa igihe Imana yagennye kitaragera.