Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 100

Umugani wa mina icumi

Umugani wa mina icumi

LUKA 19:11-28

  • YESU ACA UMUGANI WA MINA ICUMI

Nubwo Yesu yari ku rugendo agana i Yerusalemu, ashobora kuba yari akiri kwa Zakayo ari kumwe n’abigishwa be. Abigishwa be batekerezaga ko “ubwami bw’Imana” bwari gushyirwaho bakigera i Yerusalemu, Yesu akaba Umwami (Luka 19:11). Ntibari basobanukiwe iyo ngingo nk’uko bari barananiwe kwiyumvisha ko Yesu yagombaga gupfa. Yesu yabaciriye umugani kugira ngo abafashe kubona ko Ubwami bwari bugifite igihe kirekire.

Yarababwiye ati “hari umuntu wavukiye mu muryango ukomeye, wagiye mu gihugu cya kure kwimikirwayo hanyuma akagaruka” (Luka 19:12). Urwo rugendo rwari kumara igihe. Uko bigaragara Yesu ni we wagereranyaga uwo ‘muntu wavukiye mu muryango ukomeye’ wagiye “mu gihugu cya kure,” ni ukuvuga mu ijuru aho Se yari kuzamuhera ububasha bwa cyami.

Nk’uko uwo mugani ubigaragaza, mbere y’uko uwo ‘muntu wavukiye mu muryango ukomeye’ agenda, yahamagaye abagaragu be icumi maze aha buri wese mina, arababwira ati “mugende muzicuruze kugeza aho nzagarukira” (Luka 19:13). Mina z’ifeza zari ibiceri bifite agaciro. Mina imwe yanganaga n’umushahara umuhinzi yakoreraga amezi arenga atatu.

Abigishwa bashobora kuba baramenye ko bagereranywaga n’abagaragu icumi bavugwa muri uwo mugani, kubera ko Yesu yari yarigeze kubagereranya n’abasaruzi (Matayo 9:35-​38). Birumvikana ariko ko atabasabye kuzana umusaruro w’ibinyampeke. Ahubwo uwo murimo w’isarura wari ukubiyemo guhindura abandi bantu abigishwa, na bo bakabona umwanya mu Bwami bw’Imana. Abigishwa bari gukoresha ubutunzi bwose bafite bagahindura abantu benshi abaragwa b’Ubwami.

Ni iki kindi Yesu yagaragaje muri uwo mugani? Yavuze ko abaturage ‘bangaga [uwo muntu wavukiye mu muryango ukomeye], hanyuma batuma intumwa ngo zimukurikire zivuge ziti “ntidushaka ko uyu muntu atubera umwami” ’ (Luka 19:14). Abigishwa bari bazi ko Abayahudi batemeraga Yesu, ndetse hari n’abashakaga kumwica. Na nyuma y’aho Yesu apfiriye akajya mu ijuru, Abayahudi muri rusange bagaragaje uko bamubonaga batoteza abigishwa be. Abarwanyaga Yesu bagaragaje neza ko batashakaga ko ababera Umwami.​—Yohana 19:15, 16; Ibyakozwe 4:13-​18; 5:40.

Abagaragu icumi bo se, bakoresheje bate mina zabo mu gihe bari bategereje ko uwo ‘muntu wavukiye mu muryango ukomeye’ agaruka amaze guhabwa ububasha bwa cyami? Yesu yaravuze ati “nuko aho agarukiye amaze kwimikwa, ategeka ko bamuhamagarira abo bagaragu yari yarahaye amafaranga, kugira ngo amenye icyo bari barungutse mu bucuruzi bwabo. Uwa mbere araza aravuga ati ‘Nyagasani, mina yawe yungutse izindi mina icumi.’ Aramubwira ati ‘nuko nuko mugaragu mwiza! Kubera ko wabaye uwizerwa mu bintu byoroheje cyane, uhawe gutwara imigi icumi.’ Noneho haza uwa kabiri aravuga ati ‘Nyagasani, mina yawe yungutse izindi mina eshanu.’ Uwo na we aramubwira ati ‘nawe uhawe gutwara imigi itanu.’ ”​—Luka 19:15-​19.

Iyo abigishwa basobanukirwa ko bameze nk’abo bagaragu bakoresheje ubutunzi bwabo bwose kugira ngo bahindure abantu benshi abigishwa, bashoboraga kwiringira ko Yesu azabishimira. Kandi bashoboraga kwiringira ko azabagororera ku bw’umurimo bakoranye umwete. Birumvikana ariko ko abigishwa ba Yesu bose batari mu mimerere imwe kandi ntibafite ubushobozi bumwe. Ariko Yesu nahabwa “ububasha bwa cyami” azabona ukuntu bagaragaje ubudahemuka mu murimo wo guhindura abantu abigishwa bakorana umwete kandi azabibahera imigisha.​—Matayo 28:19, 20.

Ariko noneho zirikana ko Yesu yashoje umugani we agira ati “ariko haza undi [mugaragu] aravuga ati ‘Nyagasani, ngiyi mina yawe; nari narayibitse izingazingiye mu mwenda. Mu by’ukuri, naragutinye, kuko uri umuntu w’umunyamwaga, utwara ibyo atabitse kandi agasarura ibyo atabibye.’ Aramubwira ati ‘ndagucira urubanza mpereye ku byo wivugiye, wa mugaragu mubi we! Harya ngo wari uzi ko ndi umuntu w’umunyamwaga, utwara ibyo atabitse kandi agasarura ibyo atabibye? None se kuki utashyize amafaranga yanjye muri banki, ngo ninza nzayatwarane n’inyungu zayo?’ Nuko abwira abari bahagaze aho ati ‘mumwake iyo mina muyihe ufite mina icumi.’ ”​—Luka 19:20-​24.

Uwo mugaragu yagize igihombo bitewe n’uko yananiwe gukora ngo yongere umutungo w’ubwami bwa shebuja. Intumwa zari zitegerezanyije amatsiko igihe Yesu yari gutegekera mu Bwami bw’Imana. Zishobora rero kuba zarahereye ku byo yavuze kuri uwo mugaragu, zigasobanukirwa ko nizidakorana umwete zitazabona umwanya muri ubwo Bwami.

Amagambo ya Yesu yagombye gushishikariza abigishwa be b’indahemuka kurushaho kugira ishyaka mu murimo w’Ubwami. Yashoje agira ati “ndababwira ko ufite wese azahabwa ibindi byinshi, ariko umuntu wese udafite, n’utwo yari afite bazatumwaka.” Yongeyeho ko abanzi be batashakaga ko ‘ababera umwami’ bari kuzicwa. Hanyuma Yesu akomeza urugendo yerekeza i Yerusalemu.​—Luka 19:26-28.