Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 82

Yesu akorera umurimo muri Pereya

Yesu akorera umurimo muri Pereya

LUKA 13:22–14:6

  • TUGOMBA GUHATANIRA KUNYURA MU MURYANGO UFUNGANYE

  • YESU AGOMBA GUPFIRA I YERUSALEMU

Yesu yari amaze igihe yigishiriza muri Yudaya n’i Yerusalemu kandi akiza abantu indwara. Hanyuma yambutse uruzi rwa Yorodani ajya kwigisha mu migi yo mu karere ka Pereya. Icyakora bidatinze yagarutse i Yerusalemu.

Igihe Yesu yari i Pereya, hari umugabo wamubajije ati “Mwami, mbese abakizwa ni bake?” Uwo mugabo ashobora kuba yari yarumvise impaka abayobozi b’amadini bajyaga bibaza niba abantu bazakizwa ari benshi cyangwa niba ari bake. Yesu yavuze icyo abantu bagombaga gukora kugira ngo bazakizwe, aho kuvuga uko abazakizwa bazaba bangana. Yaravuze ati “muhatane cyane kugira ngo mwinjire mu muryango ufunganye.” Koko rero ni ngombwa gushyiraho imihati, tugahatana. Kubera iki? Yesu yabisobanuye agira ati “ndababwira ko hari benshi bazashaka kuwinjiramo ariko ntibabibashe.”​—⁠Luka 13:23, 24.

Yesu yabahaye urugero rugaragaza ko ari ngombwa guhatana, agira ati ‘igihe nyir’inzu azaba yahagurutse agakinga urugi rwe, namwe muzahagarara inyuma mukomanga ku rugi, muvuga muti “nyagasani, dukingurire.” Ariko azababwira ati “sinzi iyo muturutse. Nimumve imbere, mwebwe abakora ibyo gukiranirwa!” ’​—⁠Luka 13:25-​27.

Urwo rugero rwumvikanisha ko umuntu uzaza akererewe, wenda bitewe nuko yumvaga ari cyo gihe kimunogeye, agasanga urugi rwafunzwe azagira ibibazo kandi nyamara yashoboraga kuza hakiri kare nubwo bitari kuba bimworoheye. Uko ni ko byagendekeye abantu benshi bakagombye kuba barungukiwe nuko bari kumwe na Yesu abigisha. Bananiwe gukoresha ubwo buryo bari babonye ngo bashyire ugusenga k’ukuri mu mwanya wa mbere mu mibereho yabo. Abenshi mu bo Yesu yari yaratumweho, banze kwemera uburyo Imana yari yarateganyije bwo kuzabahesha agakiza. Yesu yavuze ko ‘bazarira kandi bagahekenya amenyo’ igihe bazaba bajugunywe hanze. Nyamara abantu “bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba no mu majyaruguru no mu majyepfo, bajye ku meza mu bwami bw’Imana.”​—⁠Luka 13:28, 29.

Yesu yaravuze ati “hari aba nyuma [urugero nk’abantu batari Abayahudi cyangwa Abayahudi bakandamizwaga] bazaba aba mbere, n’aba mbere [abayobozi b’idini ry’Abayahudi baterwaga ishema n’uko bari urubyaro rwa Aburahamu] bazaba aba nyuma” (Luka 13:30). Kuba bazaba aba “nyuma” bisobanura ko abo bantu b’indashima batazaba mu Bwami bw’Imana.

Hari Abafarisayo basanze Yesu maze baramubwira bati “va hano ugende kuko Herode [Antipa] ashaka kukwica.” Birashoboka ko Umwami Herode ari we watangije icyo gihuha kugira ngo Yesu ave muri ako karere. Herode ashobora kuba yari ahangayikishijwe nuko yashoboraga kongera kugira uruhare mu rupfu rw’undi muhanuzi, nk’uko yari yaragize uruhare mu rupfu rwa Yohana Umubatiza. Yesu yashubije abo Bafarisayo ati “nimugende mubwire iyo ndyarya muti ‘dore ndirukana abadayimoni kandi nkize abantu uyu munsi n’ejo, ku munsi wa gatatu nzaba ndangije’ ” (Luka 13:31, 32). Yesu yise Herode “indyarya” akoresha ijambo risobanurwa ngo “ingunzu,” kubera ko ingunzu zigira amayeri. Icyakora ari Herode cyangwa undi muntu wese, nta n’umwe washoboraga gushuka Yesu cyangwa ngo atume akora ibintu huti huti. Yagombaga gusohoza inshingano yahawe na Se, akurikije ingengabihe y’Imana atari iy’umuntu uwo ari we wese.

Yesu yakomeje urugendo rwe ajya i Yerusalemu kubera ko nk’uko yabivuze, “bitemewe ko umuhanuzi yicirwa ahandi hatari i Yerusalemu” (Luka 13:33). Ariko se ko nta buhanuzi bwa Bibiliya bwigeze buvuga ko Mesiya agomba gupfira muri uwo mugi, kuki Yesu yavuze ko ari ho azicirwa? Ni ukubera ko Yerusalemu yari umurwa mukuru, akaba ari na ho hari Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi rwari rugizwe n’abacamanza 71, rwaciraga urubanza abantu bose bashinjwaga ko ari abahanuzi b’ibinyoma. Nanone ni ho ibitambo by’amatungo byatambirwaga. Bityo rero, Yesu yabonaga ko aramutse yiciwe ahandi, bitaba byemewe.

Hanyuma Yesu yaririye Yerusalemu agira ati “Yerusalemu, Yerusalemu wica abahanuzi, ugatera amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse gukoranyiriza abana bawe hamwe nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo? Ariko ntimwabishatse. Ngiyo inzu yanyu nimuyisigarane” (Luka 13:34, 35). Iryo shyanga ryanze Umwana w’Imana kandi ryagombaga kugerwaho n’ingaruka.

Mbere y’uko Yesu agera i Yerusalemu, umukuru w’Abafarisayo yamwakiriye iwe mu rugo kugira ngo basangire ku Isabato. Abari batumiwe bagenzuraga Yesu cyane kugira ngo barebe niba hari icyo yashoboraga gukorera umuntu wari aho wari urwaye urushwima (rwatumaga amazi menshi yireka mu maguru no mu birenge). Yesu yabajije Abafarisayo n’abahanga mu by’amategeko ati “mbese amategeko yemera gukiza umuntu ku isabato, cyangwa ntabyemera?”​—⁠Luka 14:3.

Icyakora nta n’umwe wamushubije. Yesu amaze gukiza uwo muntu yarababajije ati “ni nde muri mwe utahita arohora umwana we waguye mu iriba, cyangwa ikimasa cye, ku munsi w’isabato” (Luka 14:5)? Nanone babuze icyo bamusubiza kuko ibyo yavuze byumvikanaga.