Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 33

Asohoza ubuhanuzi bwa Yesaya

Asohoza ubuhanuzi bwa Yesaya

MATAYO 12:15-21 MARIKO 3:7-12

  • ABANTU BABYIGANIRA KURI YESU

  • ASOHOZA UBUHANUZI BWA YESAYA

Yesu amaze kumenya ko Abafarisayo n’abayoboke b’ishyaka rya Herode bashakaga kumwica, we n’abigishwa be bavuye aho bajya ku nyanja ya Galilaya. Haje imbaga y’abantu benshi baturutse mu mpande zose, ni ukuvuga muri Galilaya, mu migi yari yubatswe ku nkombe ya Tiro na Sidoni, mu burasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani, i Yerusalemu no muri Idumaya kure cyane mu majyepfo. Yesu yarabakijije bose. Ibyo byatumye abantu barwaye indwara zikomeye babyigana. Ntibategerezaga ngo abakoreho, ahubwo ‘bamubyiganiragaho ngo bamukoreho.’​—Mariko 3:9, 10.

Abantu bari benshi cyane, ku buryo Yesu yasabye abigishwa be kumushakira ubwato buto. Bityo yashoboraga kubujyamo akitarura inkombe kugira ngo abantu badakomeza kumubyiganiraho. Nanone yashoboraga kubigisha ari mu bwato cyangwa akaba yajya no mu tundi turere twari ku nkengero kugira ngo afashe abantu baho.

Umwigishwa Matayo yavuze ko ibikorwa bya Yesu byasohozaga “ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi Yesaya” (Matayo 12:17). Ni ubuhe buhanuzi Yesu yashohoje?

“Dore umugaragu wanjye natoranyije, uwo nkunda cyane kandi ubugingo bwanjye bukamwemera! Nzamushyiraho umwuka wanjye, kandi azatuma amahanga asobanukirwa icyo ubutabera ari cyo. Ntazatongana cyangwa ngo asakuze, kandi nta n’uzumva ijwi rye mu mihanda. Urubingo rusadutse ntazarujanjagura, n’urutambi runyenyeretsa ntazaruzimya, kugeza igihe azatuma ubutabera butsinda. Koko rero, amahanga aziringira izina rye.”​—Matayo 12:18-​21; Yesaya 42:1-4.

Nta gushidikanya, Yesu ni we mugaragu ukundwa Imana yishimira. Yesu yagaragaje icyo ubutabera nyakuri ari cyo, ubutabera bwapfukiranwaga n’imigenzo y’amadini y’ikinyoma. Abafarisayo ntibashoboraga no kwita ku murwayi ku Isabato, bitewe n’uko bakurikizaga Amategeko y’Imana mu buryo budahuje n’ubutabera. Yesu yagaragaje neza ubutabera bw’Imana, bityo aruhura abantu umutwaro w’imigenzo idahuje n’ubutabera. Ibyo byatumye abayobozi b’amadini bagerageza kumwica. Mbega ibintu bibabaje!

Amagambo ngo “ntazatongana cyangwa ngo asakuze, kandi nta n’uzumva ijwi rye mu mihanda,” asobanura iki? Iyo Yesu yakizaga abantu, ntiyemeraga ko yaba bo cyangwa abadayimoni ‘bamenyekanisha uwo ari we’ (Mariko 3:12). Ntiyashakaga ko abantu bamumenya binyuze ku nkuru bumviye mu mihanda cyangwa inkuru abantu bahererekanya bazongeramo umunyu.

Nanone kandi, Yesu yagejeje ubutumwa bwe buhumuriza ku bantu bagereranywa n’urubingo rusadutse, ruvunitse cyangwa rwaguye. Bari bameze nk’urumuri rucumba, agashashi karwo ka nyuma kakaba kari hafi kuzima. Yesu ntiyavunnye urubingo rusadutse cyangwa ngo azimye urumuri rucumba. Ahubwo, mu buryo burangwa n’impuhwe n’urukundo, yaramiraga abicisha bugufi abigiranye ubuhanga. Mu by’ukuri, Yesu ni we amahanga ashobora kwiringira.