Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 56

Ni iki mu by’ukuri gihumanya umuntu?

Ni iki mu by’ukuri gihumanya umuntu?

MATAYO 15:1-20 MARIKO 7:1-23 YOHANA 7:1

  • YESU YAMAGANA IMIGENZO Y’ABANTU

Igihe Pasika yo mu mwaka wa 32 yari yegereje, Yesu yari ahugiye mu murimo wo kwigisha abantu muri Galilaya. Hanyuma ashobora kuba yaragiye i Yerusalemu kwizihiza Pasika nk’uko Amategeko y’Imana yabisabaga. Icyakora yagiye afite amakenga kubera ko Abayahudi bashakaga kumwica (Yohana 7:1). Nyuma yaho yasubiye i Galilaya.

Yesu ashobora kuba yari ari i Kaperinawumu igihe Abafarisayo n’abanditsi bazaga kumureba bavuye i Yerusalemu. Bagenzwaga n’iki? Bashakaga impamvu bashingiraho barega Yesu ko yishe itegeko ry’idini. Baramubajije bati “kuki abigishwa bawe batubahiriza imigenzo y’aba kera? Urugero, ntibakaraba intoki iyo bagiye kurya” (Matayo 15:2). Imana ntiyari yarigeze isaba abagaragu bayo kuziririza umuhango wo “gukaraba intoki kugeza mu nkokora” (Mariko 7:3). Nyamara Abafarisayo bo babonaga ko kutaziririza uwo muhango byari icyaha gikomeye.

Aho kugira ngo Yesu ahite asubiza ibyo bamuregaga, yagaragaje ukuntu bicaga Amategeko y’Imana nkana. Yarababajije ati “kuki se mwe mwica amategeko y’Imana bitewe n’imigenzo yanyu? Urugero, Imana yaravuze iti ‘wubahe so na nyoko,’ kandi iti ‘utuka se cyangwa nyina yicwe.’ Ariko mwe muravuga muti ‘umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati “icyo mfite cyari kukugirira umumaro ni ituro nageneye Imana,” uwo ntagomba kubaha se rwose.’ ”​—Matayo 15:3-6; Kuva 20:12; 21:17.

Abafarisayo bigishaga ko amafaranga cyangwa ikindi kintu cyose cyahawe Imana ho impano cyabaga ari icy’urusengero, bityo kikaba kitarashoboraga gukoreshwa mu bindi bintu. Ariko mu by’ukuri, umuntu yabaga agifite icyo kintu yatanzeho impano. Urugero, umuntu yashoboraga kuvuga gusa ko amafaranga ye cyangwa ibindi bintu bye ari “korubani,” ni ukuvuga ituro ryeguriwe Imana cyangwa urusengero, mbese ko kuva ubwo urusengero ari rwo mbere na mbere rufite uburenganzira kuri iryo turo. Yashoboraga gukomeza gukoresha ayo mafaranga cyangwa icyo kintu, ariko akavuga ko atashoboraga kuyakoresha afasha ababyeyi be bageze mu za bukuru, bashobora no kuba bari bakennye, akihunza atyo inshingano ye yo kubafasha.​—Mariko 7:11.

Yesu yarakajwe n’ukuntu bagorekaga Amategeko y’Imana, kandi ni mu gihe. Yarababwiye ati “ijambo ry’Imana mwarihinduye ubusa bitewe n’imigenzo yanyu. Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye neza ibyanyu igihe yagiraga ati ‘aba bantu banyubahisha iminwa yabo, ariko imitima yabo iri kure yanjye. Bansengera ubusa, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.’ ” Abafarisayo babuze icyo basubiza Yesu kuri ayo magambo akarishye yari amaze kubabwira abamagana. Ni cyo cyatumye ahamagara imbaga y’abantu ngo bigire hafi. Yarababwiye ati “nimwumve kandi musobanukirwe: icyinjira mu kanwa k’umuntu si cyo kimuhumanya; ahubwo igituruka mu kanwa k’umuntu ni cyo kimuhumanya.”​—Matayo 15:6-11; Yesaya 29:13.

Nyuma yaho, igihe bari mu nzu, abigishwa be baramubajije bati “ese uzi ko Abafarisayo bumvise ibyo wavuze bikabarakaza?” Na we arabasubiza ati “igiti cyose Data wo mu ijuru atateye kizarandurwa. Nimubareke. Ni abarandasi bahumye. Iyo impumyi irandase indi mpumyi, zombi zigwa mu mwobo.”​—Matayo 15:12-14.

Yesu yabaye nk’utangaye igihe Petero yamubazaga mu izina ry’izindi ntumwa, ngo abasobanurire ibihumanya umuntu. Yesu yaramubajije ati “ntimuzi ko ikintu cyose cyinjira mu kanwa kinyura mu mara hanyuma kikajya mu musarani? Ariko ibintu bituruka mu kanwa biba bivuye mu mutima, kandi ni byo bihumanya umuntu. Urugero, mu mutima haturukamo ibitekerezo bibi, ubwicanyi, ubuhehesi, ubusambanyi, ubujura, guhamya ibinyoma no gutuka Imana. Ibyo ni byo bihumanya umuntu, ariko kurya udakarabye intoki ntibihumanya umuntu.”​—Matayo 15:17-20.

Yesu ntiyarimo abuza abantu kwita ku isuku isanzwe, kandi nta nubwo yarimo yumvikanisha ko umuntu adakeneye gukaraba intoki mbere yo gutegura ibyokurya cyangwa mbere yo gufata amafunguro. Ahubwo, Yesu yarimo aciraho iteka uburyarya bw’abayobozi b’idini bageragezaga kurenga ku mategeko akiranuka y’Imana, bayasimbuza imigenzo y’abantu. Koko rero, ibikorwa bibi bitangirira mu mutima, ni byo bihumanya umuntu.