Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 74

Amasomo ku bihereranye no kwakira abashyitsi no gusenga

Amasomo ku bihereranye no kwakira abashyitsi no gusenga

LUKA 10:38–11:13

  • YESU ASURA MARITA NA MARIYA

  • AKAMARO KO GUSENGA DUTITIRIZA

Umudugudu wa Betaniya wari wubatse mu mpinga z’umusozi w’Imyelayo ku ruhande rw’iburasirazuba, ku birometero nka bitatu uvuye i Yerusalemu (Yohana 11:18). Yesu yagiye muri uwo mudugudu maze yinjira mu rugo rw’abavandimwe babiri ari bo Marita na Mariya. Bo na musaza wabo Lazaro bari incuti za Yesu kandi bamwakiranye ibyishimo byinshi.

Byari ibintu bihebuje gusurwa na Mesiya. Marita yari ashishikajwe no kuzimanira Yesu ibyokurya byiza maze atangira kubitegura. Igihe Marita yarimo ashyashyana, murumuna we Mariya we yari yiyicariye iruhande rw’ibirenge bya Yesu amuteze amatwi. Bigeze aho Marita abwira Yesu ati “Mwami, kuba murumuna wanjye yampariye imirimo nta cyo bikubwiye? Mubwire aze amfashe.”​—⁠Luka 10:40.

Aho kugira ngo Yesu acyahe Mariya, yagiriye inama Marita amwereka ko yarimo ahangayikishwa n’ibintu byinshi agira ati “Marita, Marita, uhangayikishijwe n’ibintu byinshi kandi byaguhagaritse umutima. Nyamara, ibintu bikenewe ni bike, ndetse ni kimwe gusa. Mariya we yahisemo umugabane mwiza, kandi nta wuzawumwaka” (Luka 10:41, 42). Koko rero, Yesu yagaragaje ko bitari ngombwa kumara igihe kirekire ategura amafunguro menshi. Ifunguro ryoroheje ryari rihagije.

Mu by’ukuri Marita yari agamije intego nziza. Yifuzaga kwakira abashyitsi. Ariko uko guhangayikira cyane ibyokurya byatumaga ahomba inyigisho z’agaciro kenshi zatangwaga n’Umwana w’Imana. Yesu yatsindagirije ko Mariya yari yahisemo umugabane mwiza wari kumuhesha inyungu zirambye kandi iryo ni isomo twese twagombye guhora tuzirikana.

Ikindi gihe, Yesu yatanze irindi somo ringanya agaciro n’iryo. Umwigishwa yaramubwiye ati “Mwami, twigishe gusenga nk’uko na Yohana yabyigishije abigishwa be” (Luka 11:1). Yesu yari yarabigishije gusenga igihe yatangaga Ikibwiriza cyo ku Musozi, hakaba hari hashize nk’umwaka n’igice (Matayo 6:9-​13). Icyakora birashoboka ko icyo gihe uwo mwigishwa atari ahari, akaba ari yo mpamvu Yesu yasubiyemo ibintu by’ingenzi. Hanyuma yatanze urugero rutsindagiriza akamaro ko gusenga dutitiriza.

Yarababwiye ati “ni nde muri mwe waba afite incuti, hanyuma akayisanga mu gicuku akayibwira ati ‘ncuti yanjye, nguriza imigati itatu, kuko hari incuti yanjye ingezeho nonaha ivuye ku rugendo, none nkaba nta cyo mfite nyizimanira.’ Hanyuma iyo ncuti ye ikamusubiza iri imbere mu nzu iti ‘reka kumbuza amahoro. Dore namaze gukinga urugi kandi jye n’abana banjye bato twaryamye. Sinshobora kubyuka ngo ngire icyo nguha.’ Ndababwira ko nubwo atazabyuka ngo agire icyo amuha abitewe n’uko ari incuti ye, nta gushidikanya rwose ko azabyuka akamuha ibyo akeneye bitewe n’uko yakomeje kumutitiriza.”​—⁠Luka 11:5-8.

Yesu ntiyashakaga kumvikanisha ko Yehova adashaka gukora ibyo tumusaba nk’uko iyo ncuti yari imeze. Ahubwo yashakaga kugaragaza ko niba incuti idafite ubushake igeraho ikemera kuguha ibyo uyisabye bitewe nuko uyititirije, nta gushidikanya ko Data wo mu ijuru wuje urukundo azasubiza amasengesho azira uburyarya abagaragu be bizerwa bamutura! Yesu yakomeje agira ati “ ‘mukomeze gusaba muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona, mukomeze gukomanga muzakingurirwa.’ Kuko usaba wese ahabwa, kandi umuntu wese ushaka abona, n’umuntu wese ukomanga azakingurirwa.”​—⁠Luka 11:9, 10.

Hanyuma Yesu yagaragaje neza icyo yashakaga kuvuga atanga urugero rw’ibyo ababyeyi bakorera abana babo, agira ati “mu by’ukuri se, ni nde mubyeyi muri mwe umwana we yasaba ifi, maze akamuha inzoka aho kumuha ifi? Cyangwa se nanone yamusaba igi akamuha sikorupiyo? None se niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi muri babi, So wo mu ijuru we ntazarushaho guha umwuka wera abawumusaba” (Luka 11:11-​13)! Ibyo bitwizeza rwose ko Data yiteguye kutwumva kandi akaduha ibyo dukeneye!