Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 114

Kristo wahawe ubutware acira urubanza intama n’ihene

Kristo wahawe ubutware acira urubanza intama n’ihene

MATAYO 25:31-46

  • YESU ACA UMUGANI W’INTAMA N’IHENE

Igihe Yesu yari ku musozi w’Imyelayo yaciye umugani w’abakobwa icumi n’uw’italanto. None se yashoje ate igisubizo yarimo aha intumwa ze zari zamubajije ibyerekeye ikimenyetso cyo kuhaba kwe n’icy’imperuka y’isi? Yagishoje aca umugani w’intama n’ihene.

Yesu yatangiye avuga uko byari kugenda, arababwira ati “igihe Umwana w’umuntu azaza afite ikuzo ashagawe n’abamarayika bose, icyo gihe azicara ku ntebe ye y’ubwami y’ikuzo” (Matayo 25:31). Yesu yagaragaje ko ari we w’ibanze uvugwa muri uwo mugani. Yakundaga kwiyita “Umwana w’umuntu.”​—Matayo 8:20; 9:6; 20:18, 28.

Ibivugwa muri uwo mugani byari gusohora ryari? Byari gusohora igihe Yesu “yari kuza afite ikuzo” ashagawe n’abamarayika maze akicara “ku ntebe ye y’ubwami y’ikuzo.” Yari yaramaze kuvuga ibihereranye n’ukuntu ‘Umwana w’umuntu azaza ku bicu byo mu ijuru afite ububasha n’icyubahiro cyinshi’ kandi ari kumwe n’abamarayika. Ibyo byari kuba ryari? Bizaba “nyuma y’umubabaro” (Matayo 24:29-31; Mariko 13:26, 27; Luka 21:27). Bityo rero, ibivugwa muri uwo mugani byari kuzasohora igihe Yesu yari kuzaza afite ikuzo. None se icyo gihe azakora iki?

Yesu yabisobanuye agira ati “igihe Umwana w’umuntu azaza . . . amahanga yose azateranyirizwa imbere ye, maze atandukanye abantu nk’uko umwungeri atandukanya intama n’ihene. Azashyira intama iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso bwe.”​—Matayo 25:31-33.

Yesu yavuze uko bizagendekera intama zizaba zarobanuwe zigashyirwa mu mwanya mwiza, agira ati “umwami azabwira abari iburyo bwe ati ‘nimuze mwebwe abahawe umugisha na Data, muragwe ubwami bwabateguriwe kuva urufatiro rw’isi rwashyirwaho’ ” (Matayo 25:34). Kuki intama zashimwe n’Umwami?

Umwami yabisobanuye agira ati “kuko nari nshonje mukamfungurira, nagira inyota mukampa icyo kunywa. Nari umugenzi muranyakira, nari nambaye ubusa muranyambika. Nararwaye murandwaza. Nari mu nzu y’imbohe muza kunsura.” Igihe “abakiranutsi” bagereranywa n’izo ntama bamubazaga uko bakoze ibyo bintu byiza, yarabashubije ati “igihe mwabikoreraga uworoheje wo muri aba bavandimwe banjye, ni jye mwabikoreye” (Matayo 25:35, 36, 40, 46). Ibyo bintu byiza ntibabikoreye mu ijuru kuko nta barwayi cyangwa abashonje babayo. Ibyo bigomba kuba ari ibikorwa bakoreye abavandimwe ba Kristo bari ku isi.

Bite se ku ihene zashyizwe ibumoso? Yesu yaravuze ati “nuko azabwira abari ibumoso bwe ati ‘nimumve imbere mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka wateguriwe Satani n’abamarayika be. Kuko nari nshonje ntimwamfungurira, nagize inyota ntimwampa icyo kunywa. Nari umugenzi ntimwanyakira, nari nambaye ubusa ntimwanyambika, nararwaye kandi nari mu nzu y’imbohe ntimwanyitaho’ ” (Matayo 25:41-​43). Urwo rubanza ihene zizacirwa rurakwiriye rwose bitewe n’uko zitakoze ibyo zagombaga gukora, ngo zigirire neza abavandimwe ba Kristo bari ku isi.

Intumwa zamenye ko ibizaba muri icyo gihe cy’urubanza bizagira ingaruka zihoraho, z’iteka ryose. Yesu yarababwiye ati “[Umwami] azabasubiza ati ‘ndababwira ukuri ko ubwo mutabikoreye umwe wo muri aba boroheje, nanjye mutabinkoreye.’ Abo bazarimburwa iteka ryose, ariko abakiranutsi bo bazahabwa ubuzima bw’iteka.”​—Matayo 25:45, 46.

Igisubizo Yesu yahaye intumwa ze ku kibazo zari zamubajije gikubiyemo ibintu byinshi abigishwa be bagomba gutekerezaho, bikabafasha kugenzura imyifatire n’ibikorwa byabo.