Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 128

Pilato na Herode babona ko ari umwere

Pilato na Herode babona ko ari umwere

MATAYO 27:12-14, 18, 19 MARIKO 15:2-5 LUKA 23:4-16 YOHANA 18:36-38

  • PILATO NA HERODE BABAZA YESU IBIBAZO

Yesu ntiyagerageje guhisha Pilato ko mu by’ukuri yari Umwami. Ariko Ubwami bwe ntibwari bubangamiye ubw’Abaroma. Yesu yaravuze ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si. Iyo ubwami bwanjye buba ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye kugira ngo ntahabwa Abayahudi. Ariko noneho ubwami bwanjye si ubw’iyi si” (Yohana 18:36). Koko rero, Yesu afite Ubwami ariko butari ubw’iyi si.

Pilato ntiyaretse ngo birangirire aho. Yaramubajije ati “erega noneho uri umwami?” Yesu yeretse Pilato ko ibyo yari avuze byari ukuri igihe yamusubizaga ati “wowe ubwawe urabyivugiye ko ndi umwami. Iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: ni ukugira ngo mpamye ukuri. Umuntu wese uri mu ruhande rw’ukuri yumva ijwi ryanjye.”​—Yohana 18:37.

Mbere yaho Yesu yari yarabwiye Tomasi ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima.” Icyo gihe na bwo Pilato yamenye ko intego yatumye Yesu yoherezwa ku isi ari ukugira ngo ahamye “ukuri,” by’umwihariko ukuri ku byerekeye Ubwami bwe. Yesu yari yariyemeje gukomeza guhamya ukuri mu budahemuka, kabone niyo byari kumusaba guhara ubuzima bwe. Pilato yamubajije adashaka ibisobanuro by’inyongera, ati “ukuri ni iki?” Ibyo yari yumvise byari bihagije kugira ngo acire urubanza Yesu.​—Yohana 14:6; 18:38.

Pilato yagarutse hanze aho abantu bari bamutegerereje. Uko bigaragara Yesu yari iruhande rwe igihe yabwiraga abakuru b’abatambyi n’abandi bari kumwe na bo ati “nta cyaha mbonye kuri uyu muntu.” Iyo mbaga y’abantu yarakajwe n’uwo mwanzuro maze ikomeza gutitiriza igira iti “atera imidugararo mu bantu yigishiriza muri Yudaya hose, ndetse yatangiriye i Galilaya none yageze n’ino.”​—Luka 23:4, 5.

Pilato agomba kuba yaratangajwe n’ibitekerezo bidashyize mu gaciro by’Abayahudi byo kutihanganira uko abandi babona ibintu. Mu gihe abakuru b’abatambyi n’abandi bantu bakomezaga gutera hejuru, Pilato yabajije Yesu ati “ntiwumva ko bagushinja ibintu byinshi” (Matayo 27:13)? Ariko Yesu ntiyagize ijambo na rimwe amusubiza. Ibyo byatangaje Pilato cyane kubona ukuntu Yesu yakomezaga gutuza kandi yarashinjwaga ibirego byinshi.

Abayahudi bagaragaje ko Yesu yari ‘yaratangiriye i Galilaya.’ Ibyo Pilato yabitaye mu gutwi, aba amenye ko Yesu yari Umunyagalilaya. Ibyo byatumye Pilato atekereza uko yakwikuraho inshingano yo gucira Yesu urubanza. Herode Antipa (akaba yari umwana wa Herode Mukuru) ni we wayoboraga Galilaya, kandi muri ibyo bihe bya Pasika yari i Yerusalemu. Ni yo mpamvu Pilato yohereje Yesu kwa Herode. Herode Antipa ni we wari waracishije umutwe Yohana Umubatiza. Nyuma yaho igihe Herode yumvaga Yesu akora ibitangaza, yarahangayitse cyane akeka ko ashobora kuba ari Yohana wari warazuwe mu bapfuye.​—Luka 9:7-9.

Ubwo rero Herode yarishimye kuko yari abonye uburyo bwo kubona Yesu. Icyari kimushimishije si uko yashakaga gufasha Yesu cyangwa ngo abe yarifuzaga gushakisha ikintu gifatika cyatuma amenya niba ibyo baregaga Yesu byari bifite ishingiro. Herode yari yifitiye amatsiko kandi yari “yiringiye kumubona akora ikimenyetso” (Luka 23:8). Icyakora Yesu ntiyamaze Herode amatsiko. Koko rero, igihe Herode yamubazaga nta jambo na rimwe Yesu yamushubije. Herode n’abasirikare be baramanjiriwe maze “bamutesha agaciro” (Luka 23:11). Bamwambitse umwenda mwiza cyane bamunnyega. Hanyuma Herode yarongeye amwoherereza Pilato. Guhera ubwo, Herode na Pilato bahise baba incuti magara nubwo bari basanzwe bangana.

Igihe Yesu yasubiraga kwa Pilato, Pilato yakoranyije abakuru b’abatambyi, abayobozi b’Abayahudi, na rubanda maze arababwira ati “namubarije imbere yanyu ariko nsanga ibirego mumurega nta shingiro bifite. Ndetse na Herode nta cyaha yamubonyeho kuko yamutugaruriye; nta kintu yakoze gikwiriye kumwicisha. Ku bw’ibyo rero, ngiye kumuhana hanyuma murekure.”​—Luka 23:14-​16.

Pilato yifuzaga kurekura Yesu kuko yabonye ko ishyari abatambyi bamugiriye ari ryo ryatumye bamumuzanira. Nanone igihe Pilato yarimo agerageza kurekura Yesu, yabonye ikindi kimenyetso cyari kumutera akanyabugabo akamurekura. Igihe yari yicaye ku ntebe ye y’imanza, umugore we yamutumyeho ati “ntiwivange mu bibazo by’uwo mukiranutsi, kuko uyu munsi narose inzozi [uko bigaragara zikaba zari ziturutse ku Mana] zambabaje cyane bitewe na we.”​—Matayo 27:19.

Pilato yari kurekura ate uwo muntu w’inzirakarengane, kandi se kuki yari kubishobora?