Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 116

Yigisha isomo ryo kwicisha bugufi kuri Pasika ya nyuma

Yigisha isomo ryo kwicisha bugufi kuri Pasika ya nyuma

MATAYO 26:20 MARIKO 14:17 LUKA 22:14-18 YOHANA 13:1-17

  • YESU ASANGIRA N’INTUMWA ZE PASIKA YA NYUMA

  • YOZA IBIRENGE INTUMWA ZE KUGIRA NGO AZIGISHE ISOMO

Petero na Yohana bari bamaze kugera i Yerusalemu kuko Yesu yari yabatumye gutegura ibya Pasika. Yesu yaje nyuma ari kumwe n’izindi ntumwa icumi. Igihe Yesu n’abo bari kumwe bamanukaga umusozi w’Imyelayo, hari ku gicamunsi izuba ririmo rirenga. Iyo ni yo ncuro ya nyuma Yesu yitegereje uwo murwa ku manywa ari kuri uwo musozi, kugeza igihe yari kuba amaze kuzuka.

Bidatinze, Yesu n’abo bari kumwe bageze mu murwa maze berekeza mu rugo bari kwizihirizamo Pasika. Barazamutse bajya mu cyumba kinini cyo hejuru, basanga imyiteguro yose yakozwe kugira ngo basangire ibya Pasika biherereye. Yesu yari yarategerezanyije amatsiko ko icyo gihe kigera, kuko yababwiye ati “nifuje cyane gusangira namwe iyi pasika mbere y’uko mbabazwa.”​—Luka 22:15.

Hari hashize imyaka myinshi hariho umugenzo w’uko abizihizaga Pasika bahererekanya ibikombe birimo divayi. Nuko Yesu amaze kwakira igikombe kimwe, ashimira Imana maze aravuga ati “nimwakire iki gikombe mugihererekanye. Ndababwira ko guhera ubu ntazongera kunywa ku biva mu mizabibu, kugeza igihe ubwami bw’Imana buzazira” (Luka 22:17, 18). Byarigaragazaga ko urupfu rwe rwari rwegereje.

Mu gihe bari bagisangira ibya Pasika, habaye ikintu kidasanzwe. Yesu yarahagurutse, ashyira umwitero we ku ruhande, maze afata igitambaro cy’amazi. Hanyuma yashyize amazi mu ibesani yari hafi aho. Ubusanzwe, uwakiriye abashyitsi ni we wagombaga kureba ko abashyitsi be bakarabye ibirenge, wenda akabwira umugaragu akabikora (Luka 7:44). Ariko kuri uwo munsi, nta wari wabakiriye, akaba ari yo mpamvu Yesu yakoze uwo murimo. Uwo ari we wese mu ntumwa yashoboraga kuba yabikoze, ariko habuze n’umwe. Ese byaba byaratewe n’uko bari bafitanye amahari? Uko byaba byaragenze kose, bumvise bagize ipfunwe igihe Yesu yabozaga ibirenge.

Yesu ageze kuri Petero, Petero yaramuhakaniye ati “ntuzigera na rimwe unyoza ibirenge.” Yesu aramusubiza ati “nintakoza nta cyo uri bube uhuriyeho nanjye.” Petero yahise agaragaza ibyiyumvo bye ati “Mwami, ntunyoze ibirenge gusa, ahubwo unyoze n’ibiganza n’umutwe.” Yesu aramubwira ati “uwiyuhagiye nta kindi aba agikeneye uretse gukaraba ibirenge, kuko aba asukuye wese wese. Namwe murasukuye, ariko si mwese.”​—Yohana 13:8-10.

Yesu yogeje ibirenge intumwa ze zose uko ari 12, yoza n’ibirenge bya Yuda Isikariyota. Yesu amaze kwambara umwitero akagaruka ku meza, yarababajije ati “ese muzi icyo mbakoreye? Munyita ‘Umwigisha’ n’ ‘Umwami,’ kandi muba muvuga ukuri kuko ari ko ndi koko. Ku bw’ibyo rero, niba mbogeje ibirenge kandi ndi Umwami nkaba n’Umwigisha, namwe mugomba kozanya ibirenge. Mbahaye icyitegererezo kugira ngo ibyo mbakoreye namwe muzajye mubikora. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko umugaragu ataruta shebuja, kandi ko uwatumwe ataruta uwamutumye. Niba ibyo mubizi, murahirwa niba mubikora.”​—Yohana 13:12-17.

Mbega isomo ryiza ryo kwicisha bugufi! Abigishwa ba Yesu ntibagombye kwishakira imyanya y’imbere, ngo batekereze ko ari abantu bakomeye cyane ku buryo bagomba gukorerwa. Ahubwo bagomba kwigana urugero rwa Yesu, badakora umuhango wo koza ibirenge, ahubwo bakaba biteguye gukorera abandi bicishije bugufi kandi batarobanura ku butoni.